Ese wari uzi ko Papa yigeze gufungwa na Napoleon imyaka 5?, Ibintu 10 utazi kuri Vatican.

Ibintu 10 abantu benshi batazi kuri Vatican. Vatican n'Igihugu gito cyemewe ku Isi kuko gifite 0.44 kilometero zingana na Hectare 44 zo_nyine, gihereye m'u Butaliyano. Vatican yabonye ubwigenge ku italiki 11 Gashyantare, 1929 ibukuye k'u Butaliyano. Izina rya Vatican nyaryo ni ' State of the Vatican City; Stato della Città del Vaticano (Italian) '. Igitaliyano nirwo rurimi rwemewe n'amategeko i Vatican, ariko havugirwa indimi nyishi zirimo n'ikilatini cya kera, abarinzi ba Papa bo bakunze gukoresha Igisuwisi. Umurwa mukuru ni Vatican City.

Ese wari uzi ko Papa yigeze gufungwa na Napoleon imyaka 5?,  Ibintu 10 utazi kuri Vatican.

Ibintu bitazwi na benshi kuri Vatican ( State of the Vatican City; Stato della Città del Vaticano (Italian) ) ni ibi bikurikira.

. Papa Pius wa 6 yigeze gufatwa arafungwa. 

Mu 1809 ingabo z'Abafaransa zashimuse Papa Pius wa 6 ziramufunga. Zamufatiye aho yabaga hitwaga mu NGORO ya Quirinal I Roma ziramufunga, amara imyaka 5 yose ari mumunyururu. Gutabwa muri yombi kwa Papa Pius bikamuviramo gufungwa byavuye ku itegeko ry'Umwami w'Abami w'Abafaransa Napoleon Bonaparte. Papa yaje gusubizwa i Roma mu 1817 ubwo Napoleon yakubitwaga inshuro. 

. Papa Fransis avugwaho Kuba umuyezuwiti. 

Papa uriho ubu avugwaho kubarizwa mu muryango w'ibanga waba yezuwiti kandi akavugwaho amahane menshi cyane. Ngo yatorewe kuza gukosora ibyari byarananiye abandi ba Papa muri kiliziya gatolika. 

. Vatican nicyo Gihugu gito ku Isi. 

Igihugu cya Vatican kiri imbere m'u Butaliyano, nta kindi Gihugu bihana imbibi uretse Ubutaliyano gusa. Vatican iyobowa ku buryo bwuzuye na Papa uba uriho akaba Umwami w'iki Gihugu gito ku Isi. Vatican ifite ifaranga ryayo, ikagira Urupapuro rw'inzira rwayo, ifite ibirango byayo, ifite ibitangazamakuru byayo, indirimbo y'ubahiriza igihugu ndetse ikagira n'ibendera ryayo.

. Mu myaka 60 yose Papa yanze kuva muri Vatican.

Ahagana mu 1800 kugera 1900, Ubutaliyano bwafashe Vatican buyambura uburenganzira. Ubutaliyano kandi busesa ubutegetsi bwa Vatican bugira Vatican igice cya Leta y'u Butaliyano, Ibi byateye intambara y'ubutita hagati y'u Butaliyano na Vatican. Papa yanze neza neza kwemera ko Vatican iyobowa n'u Butaliyano yanga gukurikiza amategeko ya Leta y'u Butaliyano mu gihe Ubutaliyano bwari bwarigaruriye Vatican, Papa wari uriho icyo gihe Pius wa 4 yatangaje ko ari imfungwa ifungiye i Vatican, yanga no gutoroka ngo ahave. Urwandiko rwavugaga ko ari imfungwa yaruhaye Guverinoma y'u Butaliyano.

. Mussolini Benito niwe wasubije Vatican ubusugire bwo kwitwa igihugu. 

Mu 1929 Benito Mussolini yasinyanye amasezerano na Vatican yo kuyemerera kongera kwigenga. Ayo masezerano yiswe Lateran pacts. 

Leta y'u Butaliyano yahaye impozamarira Vatican ingana na Miliyoni 92$ ubu zihwanye na Miliyaridi 1$. Mussolini  yasinye ayo masezerano mu mwanya w'Umwami Victor Emanuel wa 3.

. Papa yigeze kuva i Vatican ajya gutura hanze ya Vatican. 

Ibi byabaye ubwo hubakwaga Bazilika ya St. Peter mu 1309, Papa yavuye i Vatican ajya gutura i Roma ahitwa MU NGORO YA LETERAN, yimukanye n'urukiko rwa Vatican rwagiye gukorera i Avignon m'u Bufaransa.

Icyo gihe uwari umwami w'Abafaransa Philip wa 4 yahise atora Umukaridinali w'Umufaransa amugira Papa Philip wa 4. Guhera icyo gihe habayeho aba Papa 7 bose bayoboye kiliziya ari Abafaransa bakorera i Avignon. Ntabwo bigeze basubira i Vatican kugera mu 1377.

. Abarinda Papa baba ari Abasuwisi gusa.

Abantu barinda Papa baba ari abo mu Busuwisi kandi bakora nk'Abacanshuro bazwi nka Swiss Guard. Bazwi kandi mu myambaro ibereye ijisho ya kera cyane, bakunze kugaragara bafite ibikoresho bakoresha akazi kabo bya kera harimo inkota n'amacumu nubwo bitababuza Kuba bafite imbunda zigezweho ariko utapfa kubabonana gutyo gusa.

Batangiye aka kazi ko kurinda Papa mu 1506, ku bwa Papa Julius wa 2. Aba batoranijwe kubera ko Papa Julius wa 2 yigeze gutoranya umurinzi umwe w'Umusuwisi ngo ajye amurinda nk'umuncanshuro aza kumubonaho ubushake n'ubumenyi budasanzwe bwo kurwana akora akazi ke neza, hari n'igihe uyu murinzi yigeze guhagara kuri Papa arwanya igitero cyari kigamije guhohotera Papa. Bivuye k'ubunyamwuga bwuyu murinzi nibwo Vatican yahisemo ko bazajya bakoresha Abasuwisi mu mirimo yo kurinda Papa kubera ko babonye barwana nk'abiyahuzi kandi batava ku izima.

. Papa yakunze gucika anyuze mu nzira zibanga. 

Mu gihe habaga hadutse ibitero bitunguranye Papa yakunze kuburirwa irengero anyuze mu nzira zitazwi ziri I Vatican, mu 1277 nibwo Passetto Borgo yubatse inzira zibanga zari zigamije kunyuzwamo Papa mu gihe cy'amakuba zigera i sant'Angelo zinyuze munsi y'ubutaka zigahinguka ku mugezi wa Tiber.

Izi nzira zigeze gutabara Papa Clement ubwo yari mu byago byo Kuba ya kwicwa mu 1527, icyo gihe umwami wabami Charles wa 5 yateye Vatican yica benshi harimo abapadiri n'ababikira ariko Papa aramucika amuburira irengero kandi niwe yari agambiriye kwica. Icyo gihe abarinzi ba Papa bakomoka m' u Busuwisi bagera 147 bishwe n'ingabo z'umwami w'abami muri urwo urugamba.

. Abaturage benshi ba Vatican baba mu Mahanga. 

Mu 2011 abaturage bose ba Vatican banganaga na 594, harimo Abakalidinali 71, n'abarinzi ba Papa bakomoka m'u Busuwisi 109, 51 bakora i Vatican n'abandi 307 bakora ibyerekeye na dipolomasi ya Vatican baba ahatandukanye ku Isi, ubwo harimo na Papa Benedict wa 16 watorewe Kuba Emeritus muri Vatican. Ibarura riheruka muri 2019 ryagaragaje ko Vatican icyo gihe yari ifite Abaturage 825. 

.  Vatican ifite telescope yayo muri Arizona.

Kubera umwanya muto cyane ubarizwa i Vatican ndetse no kwirinda Kuba ikirere cyaho cyakwanduzwa, nibyo byatumye telescope yaho ijyanwa i Arizona muri Leta zunze ubumwe za America ngo ibe ariho ikoresherezwa. Ni telescope iherereye Mount Graham mu m'Amajyepfo ya Arizona.

Telescope ni icyuma bifashisha bareba mu kirere. iyi niyo ya Vatican iherereye muri America.