Havumbuwe igitsina gifite Cm 8 cyakoze akazi kenshi kandi gakomeye._isheja
Igitsina gikozwe mu ibuye cyo mu gihe cya kera cyavumbuwe.
Abahanga mu bisigaratongo bavumbuye Igitsina gikoze mu ibuye cyakoreshwaga mu bihe bya kera, bakivumbura muri Esipanye. Iki gitsina gifite Santimetero 8 zose z'uburebure. Ese cyakoreshwaga iki?
Iki gitsina kifashishwaga mu gukora intwaro zo muri icyo gihe, mu gihe cyo kuziha ishusho ndetse no kuzityaza ngo zihabwe ubugi bukeba neza.
Bivugwa ko kino gitsina abantu bo muri Esipanye bakifashijaga mu myaka 500 ishize, mu kinyejana cya 14.
Bizeraga kandi ko iki gitsina cyari gifite imbaraga zo kurinda abantu ikibi ( imyuka mibi ).
Ibitsina biteye bityo byavumbuwe muri iki Gihugu, hari ibyagiye bisangwa ku majosi y'abana bato, ibi byerekana ko koko abaturage bo muri Esipanye bari bazi ko bishobora kubarinda imyuka mibi bikabarindira n'abana.
Ibi bitsina byavumbuwe mu nzu za kera zo muri iki Gihugu cya Esipanye, Meira ho muri Ría de Vigo, bivumburwa n'abahanga mu bisigaramatongo, batangaza ko ibyo bitsina bikozwe mu mabuye bimaze imyaka 500 yose.
Aba bahanga mu bisigaramatongo, bavumbuye ko ibi bitsina bikozwe mu mabuye byifashishwaga mu gutyaza intwaro z'abasilikare bo muri Esipanye, mu rwego rwo gutuma intwaro zityara cyane zikaba zatema icyo ziteganyirizwa gutemeshwa vuba kandi neza.
Itsinda ry'Abahanga mu bisigaramatongo ' Arbore Arqueoloxía ' ( archeologists), ni ryo ryavumbuye ibi bitsina mu Amajyaruguru y'Uburengerazuba bwa Esipanye. Abagize iri tsinda rya ' Arbore Arqueoloxía ' batangaje ko gukora ibi bitsina bitari rusange mu Burayi bw'icyo gihe, ahubwo ko ari umwihariko wari ufitwe n'abaturage bari batuye kiriya gice.
Kandi ko bizeraga ko ibitsina bikozwe mu mabuye usibye kubityarisha intwaro ahubwo ko byari bifite n'imbaraga zibarinda imyuka mibi, haba ku bantu bakuru ndetse n'abana bambikwaga ibyo bitsina ku majosi yabo kugira ngo barindwe gufatwa n'imyuka mibi. Ni ibikoresho byabonwaga nk'ibikoresho by'iyobokamana muri icyo gihe.
Usibye kubyambika abana byashyirwaga no mu mazu ndetse n'ahandi hatandukanye hahuriraga abantu benshi hagamijwe kuhirukana imyuka mibi ngo itabagirira nabi, yahoze itinywa na benshi kuva kera haba abazungu cyangwa abirabura n'abandi bo muyandi moko yose atuye Isi.