Ibihugu by'Africa biremerewe n'imyenda myinshi, imyenda bivana hanze.

Ibihugu biza imbere mu kugira amadeni menshi kurusha ibindi muri Africa. Iyi nkuru irakwereka ibihugu bifitiye imyenda ibindi, Imyenda bifite hanze yabyo. Ni imyenda Guverinoma z’ibihugu bifata kuzindi Guverinoma cyangwa bikayifata mu bigo byigenga ariko bitari iby’imbere mu gihugu, n'ubwo bishoboka ko Guverinoma ishobora gufata imyenda imbere mu gihugu, mu bigo byigenga bikorera imbere mu bihugu Guverinoma ziyoboyeye. Iyi nkuru si ibyo yibandaho, iribanda ku myenda za Gurinoma zivana hanze (mumahanga).

Ibihugu by'Africa biremerewe n'imyenda myinshi, imyenda bivana hanze.

Nyuma yo kureba ibihugu bifite imyenda myinshi ku Isi, uyu munsi turagaruka ku Bihugu by'Africa bifite imyenda myinshi kurusha ibindi kumugabane wacu w'Africa.

Mu nkuru yabanjirije iyi ( https://isheja.com/ibihugu-bifite-amadeni-menshi-kurusha-ibindi )nta gihugu cya Africa kiri ku rutonde rw'Ibihugu biremerewe n'imyenda myinsi cyane bya mbere 10 ku Isi, ariko ntibibuza africa kuba ifite imyenda kandi iyiremereye ukurikije ubushobozi bwayo.

Africa nayo ifite umutwaro w'imyenda ihabwa na Banki y'Isi ndetse n'ikigega mpuzamahanga cy'Ubukungu, ikaba imyenda iremerera Africa cyane kuko ibi bigo bisaba Ibihugu bya Africa inyungu iri hejuru cyane.

Ibi bigatuma ubukungu bw'Ibihugu buhazaharira, iterambere rikamera nk'inzozi kuko ibihugu byinshi bihora byishyura amafaranga byafashe nk'imyenda bikarangira amenshi akoreshejwe ibyo atasabiwe cyangwa se akarangirira mu mifuka y'abategetsi b'ibyo b'Ibihugu.

Ibihugu byo munsi y'ubutayu bwa Sahara byo nyine bifite umwenda ungana na Miliyaridi 726$, ibi ni ibigaragazwa na Statistica  muri raporo yo mu 2021.

Aya mafaranga yose kenshi usanga aba agenewe kubaka iterambere ry'ibihugu n'ibikorwa remezo byabyo, gutanga imishahara no gufasha gahunda za leta kuba zakorwa neza n'ibindi.

Ibi nibyo Bihugu by'Africa biza imbere y'ibindi mu kugira imyenda myinshi kumugabane. 

1. Djibouti 

Iki gihugu cya Djibouti gifite umwenda ungana na Miliyaridi 1.34$, kigomba kuzishyura.

2. Mozambique

Ifite umwenda ungana na Miliyaridi 9.55$, uyu ni umwenda ikura hanze gusa.

3. Mauritania 

Iki gihugu gifite umwenda ungana na Miliyaridi 3.59$.

4.  Zimbabwe

Ifite umwenda ungana na Miliyaridi 10.9$ zose.

5. Guinea Bissau

Ifite umwenda ungana na Miliyaridi 10.4$.

6. Tunisia

Ifite umwenda ungana na Miliyaridi 25$.

7. Cape verde

Ifite umwenda ungana na 1.66$.

8. Guinea

Guinea ifite umwenda ungana na Miliyaridi 22$.

9. Sudan

Ifite umwenda ungana na Miliyaridi 45$.

Kuri uru rutonde kandi hagaragaraho Angola, Mauritius, Zambia, Repubulika ya Congo, Ghaana, Gambia, Seychelles, Rwanda, Burundi, Gabon, Senegal, Sierra-Leone, Namibia, Kenya, SA, S.Sudan.

Ibi nibyo bihugu biza imbere y'ibindi mu kugira amadeni menshi, byinshi muri byo usanga amafaranga arenga kimwe cya kabiri bishora mu ngengo y'imari ari inkunga iva hanze.

Abany-Africa benshi bumva batabaho nta nkunka cyangwa amadeni bafata hanze, abandi n'abo bakabona ko Africa idakwiye guhora mu mitego y'amadeni kuko ubwayo yakwihaza byaba na ngombwa igashyiraho ikigega cyayo gishinzwe kuyiteza imbere ikava k'umyenda y'abo m'uBURENGERAZUBA igamije kuyicinyiza. 

Inkuru yabanjirije iyi ivuga ku Bihugu bifite imyenda myinyi ku Isi wayisoma hano: https://isheja.com/ibihugu-bifite-amadeni-menshi-kurusha-ibindi .