Sobanukirwa ubwoko bw'aba Karen bagorora amajosi akamera nk'ay'Imisambi.

Ubwoko bw'aba Karen batuye/baboneka hagati y'Ibihugu 2 ari byo Myanmar ( Burma ) na Thailand, batuye k'Umusozi uri muri ibyo bice bihererye hagati ya Thailand na Burma aho uwo musozi uriho imidugudu aba baturage bo mu bwoko bwaba Karen batuyemo.

Sobanukirwa ubwoko bw'aba Karen bagorora amajosi akamera nk'ay'Imisambi.

Ubu bwoko bw'aba Karen buzwiho kugorora amajosi cyane akaba maremare ku buryo ubibonye wesa abyibazaho, akanibaza uko bikorwa kugira ngo umuntu abashe kugira ijosi ringana ritya. Muri ubu bwoko abantu bagorora amajosi ni Abagore gusa, Abagabo bo ibyo kuyagira maremare ntibibareba.

Bigenda bite kugira ngo ijosi rigororoke ritya:

Aba bagore bo mu bwoko bwaba Karen, batangira gutoza abana b'Abakobwa kugorora amajosi yabo bakiri bato cyane, aho bakoresha icyuma kimeze nk'imeta zikubiranyije [ bakita Brass rings] bakacyambika ugororwa ijosi mu ijosi, uko hashize igihe bakongeraho ikindi kugera igihe ijosi rirambukiye cyane bigaragarira buri wese ko koko ari rirerire, uko bongeraho impeta niko ijosi riba rirerire kuko iki cyuma kirizamura rigakura.

Ubu buryo bakoreshwa bwo gukoresha Brass rings nibwo bubaha ubushobozi bwo kugira amajosi nkaya bafite, maremare atya.

Aba bagore bemeza ko kugorora amajosi batya ari ibintu bituma bagaragara neza bakaba abantu beza kandi bakurura abagabo.

' Aya majosi yabo akaba yibazwaho na benshi kandi agahuruza amahanga, abantu bakajya kwirebera neza ko koko ibyo babona ku mashusho ari ukuri koko. Aka gace aba bantu batuyemo gakurura ba mukerarugendo cyane, aho bajya kwihera ijisho amajosi y'aba bantu n'umuco wabo muri rusange. '

Ubundi Myanmar iherereye he?

Myanmar cyangwa Burma, iherereye mu Majyepfo y'Umugabane wa Asiya, aho ihana imbibi na Thailand, Laos, Ubushinwa n'Ubuhindi.

-Umurwa mukuru wa Burma ni Naypyidaw, Iki Gihugu kikaba gituwe n'Amoko menshi y'Abantu kuko ari abantu babarirwa mu moko  135 yose. Buri bwoko bukagira Amateka yabwo, Umuco wabwo, Ururimi rwabwo n'Imigenzereze n'imigirire yabwo.

Ibi kikagira Myanmar igihugu gihuriwemo n'Abantu bafite imico myinshi itandukanye, indimi nyinshi zitandukanye ndetse n'amoko menshi kandi abana mu Gihugu kimwe.

Bivugwa ko nta muntu uzi neza umubare w'abaturage batuye iki gihugu cyangwa se ngo amenye neza umubare nyawo w'amoko agituye. Gusa hagenekerejwe mu ibarura riheruka mu 2014,  ryagaragaje ko ari abaturage miliyoni 51, 419, 420 hongeweho abaturage miliyoni 1, 206, 353 batabaruwe muri ririrya barura.

Aya moko yaho yose ahora ahanganye no kurinda Umucu, buri bwoko buba burajwe ishinga cyane no gusigasira umuco wa bwo kugira ngo utazimira.

Abaturage bo muri iki gihugu babaho mu buzima bworoheje kuko Burma n'Igihugu gikennye, ariko kigendwa cyane kuko ba mukerarugendo bakunda kuhagana, bakahasiga amadovise atunga aba baturage.

Amwe mu mafoto agaragaza aba Karen n'Amajosi yabo atangarirwa na benshi.