Menya impamvu abantu benshi bari guhunga CANADA._ISHEJA

Kuki abantu benshi bagera muri Canada bagahita bavayo?.

Menya impamvu abantu benshi bari guhunga CANADA._ISHEJA

Canada ni Igihugu cy'inzozi kuri benshi, kuko benshi bifuza kujyayo mu kuhashakira akazi, imibereho myiza batabona ahandi nk'uko baba babyiyumvisha, kuhashakira amafaranga n'ibindi.

Ariko umubare munini w'Abantu bajyayo nti bahatinda, bagerayo bagahita bahava ku bw'impamvu zitandunye babona zibagoye.

Impamvu zituma abantu bagera muri Canada bagahita bavayo. 

1. Impamvu y'Ubukungu ( Kuba muri Canada birahenze cyane ).

Ubuzima bwo muri iki Gihugu burahenze cyane, haba kubaho, gukodesha n'ibindi nkenerwa mu buzima busanzwe usanga biba bihenze. Iyi mpamvu ituma benshi hahunga Canada bakajya ahandi batabangamirwa n'ubuzima bugoye.

2. Kubona akazi umuntu yifuza biragoye, iyo utize muri Canada kubona yo akazi benshi bita keza birabagora, bigatuma bajya gushakira ahandi bishoboka. 

3. Gukodesha birahenze cyane mu migi mito n'iminini ndetse no kugura inzu. 

Kumpuzandengo gukodesha inzu nto bigutwara ama dolari 856.269 ku kwezi kumwe gusa muri Ontario naho Toronto ni 1,171.200 ku kwezi kumwe gusa. Hari imigi usanga bigutwara ama dolari ari hagati ya 400 na 550, iyi mpamvu yo guhenda kw'amazu nayo itera benshi kuva muri iki Gihugu berecyeza ahandi.

4. Uburwo bwo kugenda ( Public transportation system ).

Uburyo bwo kugenda budateye imbere kandi bugoranye nabwo bwirukana benshi muri Canada.

5. Kwiyongera kw'ibyaha muri Canada, harimo ibiyobyabwenge no guhohotera abantu.

Canada abayivamo bavuga ko kuharerera bigoye kubera ibiyobyabwenge bihaboneka ku buryo bworoshye kandi abana bakabigeraho bitabagoye ugasanga bibabata cyane, ibiyobyabwenge nk'urumogi biremewe gukoreshwa muri iki Gihugu, ikitemewe ni Overdoss. Guhinga ibiti bitarenze 20 by'urumogi muri Canada nabyo si Icyaha, icyaha ni ukubirenza. Ibi nabyo biri mubisunikira benshi batemeranya n'aya matego kuva muri Canada. 

6. Ibihe byo muri Canada ( weather ).

Ubukonje bukabije buharangwa ndetse n'ubushyuhe bukabibije burangwa muri Leta zimwe za Canada nabyo biri mu bituma abantu bazinga ibyabo bakisubirira iwabo kubera kubangamirwa nabyo. 

7. Impamvu zishingiye kubuzima / kwivuza.

Kwivuza muri iki Gihugu birahenze cyane. 

Ibi bituma bamwe mubahagera bahita bavayo kubera igiciro gihanitse cyo kwivuza. Nubwo kwivuza muri Canada bivugwa ko ari ubuntu ariko kugera kubuvuzi bwiza bisaba kwishyura amafaranga y'umurengera Kandi bikagusaba no gutegereza igihe kirekire gishobora kuva ku kwezi kugera kumezi 6 yose utegereje umuganga. Ibi bigaterwa n'umubare muto w'abaganga uharangwa.

8. Abantu bo muri Canada. 

Abantu bo muri iki Gihugu biragoye kubagira inshuti, nubwo bubaha cyane  bakaba batanahohotera abanyamahanga ariko ntibabisanzuraho neza. Ibi bigatera abahagana kubibona nabi bagahitamo gusubira aho baturutse kubera ukwironda kwa bantu baho.

9. Ubutegetsi bwa Canada. 

Nubwo muri Canada haba ubwisanzure n'uburenganzira mu buzima busanzwe bwaho, ariko hari umurongo ntarengwa. Gusakaza ibyo by'ubwisanzure n'uburenganzira kumbuga nkoranya bantu nti byemewe kuko ubikoze bamufungira umuyoboro cyangwa konti akoresha anyuzaho ibitekerezo bye. Ikindi iyo havutse ikibazo kumuntu runaka ubutegetsi bwihutira gufata imitungo ye ndetse no gufunga konti ze agasigara nta mafaranga afite yo kwifashisha. Ibi benshi ntibabikundira kino Gihugu bagahitamo kugihunga harimo na bakavukire ba cyo. Ntibemera ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo cyangwa gukora ubushakashatsi Leta idafitemo uruhare. 

10. Imisoro yo muri Canada.

Iki Gihugu kizwiho gusoresha cyane mu buryo buteye impungenge, benshi bavayo bahunga imisoro ikakaye iharangwa. Umuntu ashobora gusora kuva kuri 44% na 54% by'amafaranga akorera muri iki Gihugu, Canada iri mu Bihugu byaka imisoro iremereye ku Isi.

Ibi Kandi bisaba abahakorera gukora cyane kugira ngo babone icyo basigarana gifatika kuko 1/2 Guverinoma igomba kugitwara.

Ukongeraho n'ubuzima bubi bwo Kuba kumihanda ndetse no munsi y'ibiraro kubanyagihugu ndetse n'Abimukira, ubonye uburyo muri aba ahita ava muri Canada akajya ahandi. 

Izi nizo mpamvu ziza imbere zitera abantu barenga ibihumbi 150 kuva muri Canada berekeza ahandi buri mwaka babasha gushakira imibereho bigakunda bitabagoye nko muri Canada.