Ese Papa Francis ahembwa amafaranga angahe, ku_kwezi?
Nk’umuyobozi wa kiliziya ku Isi yose, ntihabura abajya bibaza umushahara we nka Papa, hakanibazwa n’icyo yaba akoresha uwo mushahara, niba yaba awukoresha mu mirimo ye, cyangwa se aka wukoresha mu bundi buryo bwe ku_giti cye.
Muri 2001, hadutse ibihuha byavugaga Ko Papa John Paul wa II yaba afata umushahara, ariko uwahoze ari umuvugizi we Joaquín Navarro-Valls yaje kuvuguruza ayo makuru avuga Ko “PAPA BURYA NTA MUSHAHARA AFATA, yaragize ati ntabwo Papa ajya yishyurwa umushahara”. Mu by’ukuri ntago Papa uwo ari we wese ajya yishyurwa, nta n’icyo kwishyura aba afite ku_giti cye kuko byose abyishyurirwa na Kiliziya Gatolika.
Kuva kungendo, ibyo kurya, kunywa, ndetse n’ibindi byose yakwifuza Kuba yabona byose uko byakabaye byishyurwa na Vatican. Muri make ntakibazo na kimwe aba afite kirebana n’ amafaranga.
Roma itangaza Ko Papa akwiye Kuba urugero rwiza nka Yezu, nawe ntagire umushahara cyangwa se igihembo afata mu rwego rwo kwisanisha nawe (Yezu), ahubwo agatungwa n’abandi basangira ibyo bafite. Nubwo Papa adahembwa ariko aba afite uburenganzira bwo gukoresha umutungo wa Vatican agira abo atera inkunga ba babaye, akabaremera bakaba bava mu bwigunge.
Papa Francis aheruka gukora mu kigega akuramo ibihumbi 500$ ayagenera abaturage ba babaye ibihumbi 75 bo muri Mexico.
Ngayo nguko.