Imodoka zihenze kurusha izindi, imodoka z'ibitangaza.

Imodoka zihenze kurusha izindi ku Isi ziganjemo Lamborghini na Lolls. N'imodoka zimenyerewe nk'iza abantu batunze agatubutse cyangwa abakomeye kuko atari buri wese ubasha kuzigondera yewe n'abafite amafaranga menshi siko bose babasha kuzihaha, zijyendwamo n'abifite kurusha abandi.

Imodoka zihenze kurusha izindi,   imodoka z'ibitangaza.

Izi modoka zirangwa no Kuba ziteye ukwazo mu buryo shusho, zifite moteri zifite imbaraga,  zisa neza ku buryo zibereye ijisho ndetse imbere hazo haba hakoze ku buryo haha ubwisanzure buhagije ba nyirazo dore ko abagwizafaranga bakunda kubaho bisanzuye.

Ni imodoka zihenze zigurwa n'abazizi, bazi ibyazo. Ni imodoka kandi utazasanga ku masoko menshi acuruza imodoka. Nyinshi muri zo zikorwa zifite ba nyirazo bishyuye bagategeka n'uburyo zikorwamo, zigakorwa hagendewe kubitekerezo/ubusabe bwa ba nyirazo.

Izi modoka ntuzabona zamamazwa kuko atarari ngombwa ko bose bazimenya. 

Izi nizo modoka 10 za mbere zihenze kurusha izindi ku Isi. 

1. Rolls-Royce Boat Tail

Ni imodoka ihenze kurusha izindi zose ku isi, igura Miliyoni 29 $  kugera kuri 36$ zose. Ifite frigo imbere ndetse n'umutaka urinda izuba.

Boat Tail izwi nk'imodoka ihenze cyane itakwigonderwa na buri wese kabone niyo yaba afite ahagije kuko kurekura Miliyoni 36$ bisaba Kuba ufite andi nkayo bwikubye inshuro 20. Iyi si iya buri wese. Iyi biteganijwe ko ijya hanze uyu mwaka, ariko abinkwakuzi bafite ayabo batangiye kuyiryamo umunyenga n'ubwo itarashyirwa ku mugaragaro ku buryo buzwi.

Ifite ngenzi yayo yitwa Sweptail yasohotse mu 2017, ubu igura. Miliyoni 12.8 $. iyo iri hasi ku ifoto niyo Sweptail.

2. Buggati LA Voiture Noire

Buggati LA Voiture Noire igura Miliyoni 18.7 &$, ni imodoka yiruka cyane kandi ikoranye ikoranabuhanga riteye imbere.

Ifite horsepower 1479 na newton-meters of torque 1600, moteri yayo ni quard-turbo litre 8 W16. Iza kumwanya wa 2 mu zihenze cyane.

3. Buggati Centodicieci 

Centodicieci yubakwa n'uruganda rwa  Buggati  rufite uburambe n'ubunararibonye bwo kubaka amamodoka, Buggati imaze imyaka 110 yose iri mu kazi ko kubaka no gukora imbata z'amamodoka kandi yagiye akundwa akanamenyekana nk'amamodoka ahenze cyane kandi meza.

Iyi ifite moteri ya W16 ikaba igura Miliyoni 9$ zose.

4. Mercedes Maybach Exelelo 

Mercedes-Benz Exelero yasohotse bwa mbere mu 2004 ikozwe na Fulda. Yiruka kilometero 99.7793 ku isaha. Ipima ibiro 2,666 Ibi bikayiha ubushobozi bwo kwirukanka cyane kubera iba ifashe hasi neza ntakiyibangamira.

Mercedes Maybach Exelero igura Miliyoni 10$, igiciro cyayo cyaruriye kuko yagura Miliyoni 8$.

5. Buggati Divo

Buggati Divo igura Miliyoni 5.8 z'ama Dolari. Nayo ikaza kuri Uru rutonde rw'imodoka zihenze cyane. Ni imodoka igaragara neza kandi yiruka cyane.

6. Koenigsegg CCXR Trevita

Trevita ni imodoka isa neza ibireye, ijisho kandi ikunzwe cyane kubera ikoranabuhanga ikoranye ryorohereza ubuzima banyiri kuzigura ndetse n'ubwisanzure bayiboneramo. Ni imodoka ihindurirwa imiterere ikahirwa uko nyirayo ayishaka.

Trevita ubu igura Miliyoni 4.8$.

7. Lamborghini Veneno

Igura Miliyoni 4.6$, ikaba ikorwa n'uruganda rwa Lamborghini rumaze imyaka 50 yose rukora izi modoka. Ni imodoka ubona ko isa neza ya Gisitari rwose.

Iyi Lamborghini Veneno ikaba yiruka kilometero 96 ku isaha, ifite horsepower 740.

8. Buggati Chiron Super Sport 300+

Igura Miliyoni 3.9 $ ikaba izwiho kwiruka cyane.

9. Pagan Huayra Roadster BC

Pagan Huayra ifite horsepower 800, igura Miliyoni 3.5 $. Ikaba ari imwe mu modoka yakataraboneka bitewe nuko ikoze, ikorerwa abagwizatunga kugirango bayishimishirizemo.

10. Lamborghini Sian

Igura Miliyoni 3.6$, ikaba ifite horsepower 819.

Izi nizo modoka ziza imbere y'izindi mu kugura menshi, zikaba zikunze kugurwa n'abajejeta-faranga, ibyamamare mu ngeri zose ndetse n'Abanyepolitike bamwe na bamwe bakazikoresha barya iraha.

Nubwo zihenze ariko ntibizibuza kuba imodoka zivana abantu hamwe zikabageza ahandi nk'izindi zose tumenyereye kandi dusanzwe tugendamo, Akamaro kazo zose ni ukugeza abantu aho bajya cyangwa se ibintu.