Ibihugu biyoborwa n’ishyaka rimwe, kuva aho biboneye ubwigenge.

Hakunze kumvikana ijambo Demukarasi muri sisiteme y’imiyoborere, aho Demukarasi bishatse kuvuga ko ari ubutegetsi bw’abaturage bukorere abaturage kandi bushyirwaho n’abaturage. Demukarasi ikaba yaratangiriye m’Ubugereki ikaza gukwira Isi yose, aho ubu buri muyobozi wese kugirango ategeke agomba kwihuza nayo kabone niyo yaba atayikozwa.

Ibihugu biyoborwa n’ishyaka rimwe, kuva aho biboneye ubwigenge.

Demukarasi imaze imyaka irenga ibihumbi 2, na n’ubu nta bundi bwoko bw’imiyoborere buraboneka buyihangara, nta munyabwenge urageregeza gushinga amahame atandukanye naya kidemukarasi ngo ayemeze abantu bayakurikire atabashyizeho igitugu.

Ubu hariho n’abarinzi ba Demukarasi nka Leta zunze ubumwe za America n’Uburayi, aho ibi bihugu byiyemeje kwigisha ibindi bisigaye uko Demukarasi ikora cyangwa se uko byakagombye kwitwara ngo bitica amahame ya Kidemukarasi. Kandi wareba uko nabyo byitwara ugasanga Demukasi yabo itandukanye n’iy’umwimerere yadukiye m’Ubugereki.

Ibi bihugu byivugira ko birinze Demukarasi iyo habonetse utabyumva ngo yumve neza uko Demukarasi bashaka ikora iyo ari insina ngufi, aba barinzi ba Demukarasi babimwumvisha bamutikura, bamutumaho abasore babo bakabimwumvisha bakoresheje intwaro, aho urugamba rurangira igihugu gisenyutse wajya kureba Demukarasi bashakaga kumvisha icyo gihugu ukumirwa neza neza, ingero zirahari kandi za vuba aha, nko muri Libya, Afghanistan, Syria, Yemen, Ukraine n’ahandi abarinzi ba Demukarasi bashutse abaturage ngo bigumure bashake Demukarasi, biza kurangira n’ibyo bari bifitiye babiburiye mu ntambara ibindi abarinzi ba Demukarasi barabyisahurira.

Tugarutse ku Bihugu biyoborwa n’Ishyaka rimwe, ibi abarinzi ba Demukarasi bavuga ko biyobowe n’igitugu kuko bidakurikiza amahame ya Demukarasi yashinzwe n’Uburengerazuba, nubwo byo bivuga ko biyakurikiza cyangwa rimwe na rimwe bikavuga ko Demukarasi yabyo idasa n’izahandi, ko ibihugu byabo bikwiye kwigenga ku buryo bwuzuye bidahawe amategeko n’uwariwe wese, ashaka kubyigisha Demukasi kandi nabyo bitagira ku buryo bwuzuye, Urebye Demukarasi y’ubu ntiyumvikanwaho.

Ibi bihugu byahisemo iyi politike nyuma y’impindura_matwara n’intambara. Nyuma niho byahisemo iyi politike yo gushyira ishyaka rimwe ritavugirwamo k’ubutegetsi, maze naryo rikagenzura byose birebana n’ubuzima bw’igihugu.

Ibihugu 7 byahisemo kuyoboka Politike y’ishyaka rimwe, rikaba ari ryo riyobora igihugu, rikakireberera muri byose ndetse rigafata n’ibyemezo ntawe rigishije inama n’ibi bikurikira.

Ngibi ibihugu biyobowe n’ishyaka rimwe ntabyo kwihishira cyangwa guca kuruhande bitekinika, ibi bihugu birabyemera bikanabigendera.

. Ubushinwa

Ubushinwa bwafashe iyi politiki mu mwaka w’i 1954. Ubushinwa kuva icyo gihe bwabona ubwigenge buyobowe n’ishyaka rimwe rya CCP kandi ntaho riteze kujya.

Utavuga rumwe na CCP ahura n’ibyago iyo atamenye ubwenge ngo ahunge.

. Cuba

1961 uyu mwaka niho Cuba yafashe politike yo kuyoboresha ishyaka rimwe ritavugirwamo ariryo Communist Party of Cuba ( CPC), iri niryo shyaka ryemewe muri Cuba andi yose afatwa nka baringa.

. Eritrea

1993 kuva aho yaboneye ubwigenge yayobowe n’ishyaka rimwe ari ryo People’s Front for Democracy and Justice, akaba ari naryo rukumbi ribarizwa muri iki gihugu.

. Laos

1975 muri uyu mwaka Laos yafashe politike yo guca ukubiri na Demukarasi, ishyiraho ishyaka rimwe Lao People’s Revolutionary Party (LPRP) rireberera buri muturage wese w’iki gihugu.

. Korea ya Ruguru

1945 kuva muri uyu mwaka Korea iyoborwa n’ishaka ry’abakozi,  the Workers’ Party of Korea (WPK). Iki gihugu kandi kikaba kiyoborwa n’umuryango umwe kuburyo bweruye, umuryango waba Kim.

. Sahrawi

1976, kuva muri uyu mwaka iki gihugu kiyoborwa n’ishyaka the Sahrawi Arab Democratic Republic (SADR).

. Vietnam

Kuva 1976, Vietnam yayobowe na The Communist Party of Vietnam, kuva Ho Chi Minh yaha iki gihugu ubwigenge yirukanye abakoroni kungufu.

Ibi nibyo bihugu biyobowe n’ishyska rimwe ritavugirwamo, aho iyo hagizwe uvuga ibitagenda cyangwa se akanenga ubutegetsi biba bisa no kwiyahura kuko butamurebere izuba, iyo abategetsi batamuhaye imbwa ngo zimurye ari muzima bamurashisha ibisasu bihanura indege yagira amahirwe agakoreshwa imirimo y’agahato cyangwa akaba abitswe muri gereza, akazavanwamo yarumvishijwe neza ibyo ubutegetsi bumusaba.

Ibi bihugu birangwa no kuba bifite impunzi nyinshi hanze yabyo, abaturage b’ibikange, ubutegetsi bucunaguza abaturage, ubwisanzure hafi ya ntabwo, itegeko rimwe kuri bose n’ibindi bifasha abaturage kumvira ababategeka.

Ibi bihugu bimwe bibamo amatora, ariko utorwa ni ubara ajwi. Usanga amatora ari umugenzo, ikingenzi ni ukubara amajwi, hari n’ahaba amatora ariko by’umugenzo kuko utorwa aba azwi, kuri lisiti y’itora ugasangaho umukandida umwe nko muri Koreya ya Ruguru, ahandi ugasanga abagize ishyaka nibo bitoramo ukwiye kuyobora igihugu nko m’Ubushinwa.

Igihugu cyazanye iyi sisiteme bwa mbere ni Koreya ya Ruguru, naho icya nyuma ni Eritrea.