Ukraine irasaba Africa y'Epfo kuzata muri yombi Putin.

Igihugu cya Ukraine ubu kiri guhangana n'Uburusiya mu ntambara yatangijwe n'Uburusiya mu mwaka wa 2022 mu kwezi kwa Gashyantare, kirasaba Africa y'Epfo kuzafata Putin naramuka yerekejeyo muri uyu mwaka mu nama ihateganyijwe ya BRICS.

Ukraine irasaba Africa y'Epfo kuzata muri yombi Putin.

Biteganijwe ko iyi nama izaba muri Kanama taliki 24, 2023, muri Africa y'Epfo. Biteganijwe ko izahuriramo abakuru  b'ibihugu bigize BRICS.

Aha niho Ukraine yahereye isaba Africa y'Epfo ko yafata Putin mu gihe yaba yitabiriye iyo nama. 

Kugeza ubu ibihugu byombi Uburusiya na Africa y'Epfo ntacyo biratangaza kuri ubu busabe bwa Ukraine ndetse na ICC dore ko ariyo yasohoye impapuro zisaba ibihugu guta muri yombi Putin mu gihe yaba akandagiye muri ibyo bihugu birebwa n'iz'inyandiko.

Kuruhande rwa Africa y'Epfo impirimbanyi akaba n'utavuga rumwe n'ubutegetsi Julius Malema, aherutse gutangaza ko Putin ahawe ikaze muri Africa y'Epfo kandi ko ntawe uzamuta muri yombi mu gihe azaba ari muri iki Gihugu.

Malema agenera ubutumwa ICC ko nta muntu n'umwe uzafatira Putin muri Africa y'Epfo, ko ni bi-naba ngombwa ahubwo Malema n'abantu be bazajya gufata Putin ku cy'ikibuga cy'Indege bakamugeza mu nama, inama yarangira bakamusubizayo agataha amahoro. Ati Putin ahawe ikaze muri Africa y'Epfo, ntabwo twita kuri abo bantu badusaba kumufata nyamara bazi neza abahonyora uburenganzira bwa muntu ndetse n'abicanyi ba nyabo ariko ntihagire icyo ba bakoraho.

Atanga ingero zirimo nka Tony Blair, wahoze ari Minisiteri w'Intebe w'Abongereza, ngo ubwo yakoraga amakosa agatuma Sadam yicwa, Iraq ikaba umuyonga ati nyamara arakidegembya ntawe umubaza ibyo yakoreye abanya Iraq.

Akomeza atanga ingero z'abategetsi ba America avuga ko basenye ibindi bihugu ariko bakaba bari aho bidegembya bataburanishwa.

Avuga ko Obama yasenye Libya ku buryo no kuyubaka bitakunda, kandi akica Ghadaffi ariko nti hagire ubimubaza cyangwa ngo ategeke ibindi bihugu kumufata ngo aburanishwe.

Avuga kandi ko George Bush yishe Sadam amurenganya akanasenya Iraq ariko kugeza n'ubu akaba ari umwere, ariko abo nyine bakavuga ko Putin akwiye gufatwa akaburanishwa.

Malema akomeza yibaza impamvu Uburengerazuba busaba ibindi bihugu gufata Putin, mu gihe abayobozi babyo basenya ibindi bihugu ariko ntihagire ubivugaho cyangwa ngo asabe Kuba bafatwa ngo baburanishwe.

Malema avuga ko Africa y'Epfo izi ibihugu bigize icyo biyimariye kandi byanayitabaye mu gihe yari igowe mu myaka ya za 90, kandi ko izi n'abanzi bayo ko badakwiye kuyitegeka ibyo ikorana n'ibihugu by'inshuti, kuko ari Abaterabwoba bakanaba ari bo babuza abandi amahoro barangiza bakabyegeka kubandi, ati ibyo mukora turabizi.

Abakurikiranira ibintu hafi bo babona ICC iri gutera ubwoba ibindi bihugu kugirango bikumire ingendo Putin yahakorera, naho kumuta muri yombi byo mu gihe akiri Perezida ngo ntibiteze kubaho kuko nta n'uburyo byakorwamo. Ariko ngo aramutse avuye k'ubutegetsi byo hari ubwo byakunda ariko nanone bitewe n'uwamusimbura.

Abayobozi b'imbere m'Uburusiya bateguje ICC ko nititonda izaraswa ikaba umuyonga kandi ko uzagerageza gufata Perezida w'Uburusiya azaba ashaka intambara ya nyayo nta bindi bizakurikira kubigerageza.