Inkuru mu mafoto igaragaza Umunyamideri unubaka Umubiri KALEMA HAMZA, Umunyarwanda ukiri muto.

Menya Umunyarwanda ukiri muto, wubaka umubiri akanitabira amarushanwa akomeye kandi akitwara neza.

Inkuru mu mafoto igaragaza Umunyamideri unubaka Umubiri KALEMA HAMZA, Umunyarwanda ukiri muto.

Amazina ye  ni KALEMA HAMZA, akaba avuka  m'u Rwanda mumugi wa Kigali. Ubu atuye  i Johannesburg  ho muri  Africa y'Epfo  akaba ari Bodybuilder ndetse  n'umu Model [ Yubaka umubiri akanamurika Imideri ].

KALEMA HAMZA, kandi ajya anyuzamo akitabira amarushanwa ya Bodybuilding  muri Federations zitandukanye  harimo nka IFBB, [ IFBB = Professional league ] na NPC WORLDWIDE.

KALEMA aza no mumyanya myiza muri aya marushanwa agenda yitabira imihanda yose.

Akaba afite intego yo kugera ku rweho rwa Professional muri ibi bya Bodybuilding cyangwa se Kubaka umubiri no guterura ibiremereye. 

Uyu musore wa musanga kumbuga_nkoranyabantu ze  nka Instagram: hamza.14k   na   Facebook: kalema Hamza .

Amwe mu mafoto  isheja.com  yabateguriye agaragaza imiterere ya KALEMA HAMZA, umusore w'Umunyarwanda ufite akazoza mu guterura Ibiremereye, kubaka Umubiri no kumurika Imideri.