Ihirima ry'Imisozi rihitanye abantu 670 naho 2000 baracyashakishwa munsi y'Ubutaka._ISHEJA

Roho 670 zimaze kuburira ubuzima mu Ihirima ry'imisozi muri Papua New Guinea, kugeza ubu ubutabazi buracyakomeje aho inzego zibishinzwe ziri kugerageza kurokora abamaze iminsi 5 munsi y'ubutaka.

Ihirima ry'Imisozi rihitanye abantu 670 naho 2000 baracyashakishwa munsi y'Ubutaka._ISHEJA

Ihirima ry'imisozi ryahitanye abantu 670 muri Papua new Guinea.

Mu ijoro ryo kuwa 5 ahagana mu ma saa Cyenda z'ijoro nibwo habaye guhirima kw'imisozi mu Gihugu cya Papua new Guinea, iki kiza cyahitanye Abantu 670 kugeza ubu naho abandi 2000 baracyari munsi y'ubutaka n'amabuye mu gihe bagitegereje ubutabazi bw'ibanze.

Iki kiza kikaba cyaribasisiye Abaturage bo mu Midugudu 2 ariyo Yambani ndetse na Kaokalam iherereye rwagati mu Gihugu.

Nyuma y'ihirima ry'imisozi abantu ibihumbi 2000 baheze munsi y'ubutaka, amazu ndetse n'amabuye byabirunze hejuru  ndetse kugeza ubu abantu 670 nibo bamaze kumenyekana ko bitabye Imana biturutse kuri iki kiza cyatunguranye ntawe wari ukiteze.

Ubu abantu 3 bonyine nibo bamaze gutabarwa bakiri bazima naho imirambo 6 uyu munsi niyo yabashije kubonwa n'abari mu bikorwa by'Ubutabazi ikaba yakuwe munsi y'amazu yasenyutse.
Amazu y'abaturage agera ku 150 yagizweho ingaruka zikomeye n'ibi biza yo aracyari munsi y'ubutaka n'amabuye kuko ibi byayarengeye cyane, biravugwa ko yaba ari munsi y'ubutaka ho Metero 6 kugera ku 8.
Iki kiza cyo guhirima kw'imisozi gutya nicyo gikomeye kibayeho mu myaka 6 ishize ku Isi.
Mu rwego rwo gufasha abaturage bagizweho ingaruka n'ibi biza Leta ya Papua new Guinea yahise isohora inkunga y'ama dollars ibihumbi 130 akaba ibihumbi 500 by'ama Kina akoreshwa muri iki Gihugu.
Biravugwa ko imisozi n'ubundi igikomeje kugaragaza ibimenyetso byo guhirima gahoro gahoro, kugeza ubu abaturage batabawe bose hamwe bakiri bazima ni 150.
Papua New Guinea kikaba ari Igihugu giherereye mu Majyaruguru y'Uburasirazuba bwa Australia ho mu Inyanja ngari ya Pasifika kumugabane wa Oceyaniya.  N'Igihugu gituwe n'Abirabura gakondo.