Trump yahakanye gutata America, avuga ko yari afite uburenganzira bwo gutunga inyandiko bivugwa ko atari akwiye kugira_isheja

Trump ati 'nari mfite uburenganzira bwose bwo gutunga ziriya nyandiko nk'umuntu wabaye Perezida wa America'

Trump yahakanye gutata America, avuga ko yari afite uburenganzira bwo gutunga inyandiko bivugwa ko atari akwiye kugira_isheja

Perezida wahoze ari uwa Leta zunze ubumwe za America Donald Trump, yavuze ko yari yemerewe gutunga inyandiko ashinjwa gutunga nta burenganzira abifitiye. Yavuze ko yari afite uburenganzira bwose busesuye bwo kuzitunga kandi ko kuba yari azifite mu nzu ye iherereye Florida atari icyaha.

Trump akomeza avuga ko nka Perezida itegeko riteganya ko gutunga inyandiko nk'izi bamushinja atari icyaha cy'Ubutasi, nkuko abishinjwa.

Inyandiko Trump ashinjwa gutunga iwe mu nzu, FBI ivuga ko atagakwiye kuba yarazisohokanye mu nzu y'Umukuru w'Igihugu cya America kuko ari impapuro z'irimo amabanga yo kurwego rukomeye adakwiye gutungwa n'umuntu wese mu rugo rwe kabone niyo yaba ari Perezida.

Mu mwaka ushize, abakozi ba FBI basatse urugo rwa Trump ruri muri Florida, basangamo inyandiko 102 zose. Inyandiko 27 FBI yazisanze mu biro bya Trump, 75 zisangwa mu bubiko bwe bw'inyandiko. 

17 Muri izo nyandiko 102 zari zirimo amabanga yo kurwego rwo hejuru, aya bita Top secret. Ari nazo zateje ikibazo cyane FBI ikavuga ko Trump atari akwiye gusohokana inyandiko nkizi muri White House kuko atabifitiye ububasha, kandi ngo ntiyamenyesheje uru rwego rushinzwe iperereza imbere mu Gihugu ko yatwaye izo nyandiko.

Ibi byose Trump ashinjwa na FBI, we yavuze ko ari ibipapirano ko nk'uwahoze ari Perezida wa Leta zunze ubumwe za America afite uburenganzira bwose bumwemerera gutunga izi nyandiko kandi ko bitagize icyaha.

Ibi bishinjwa Trump bifatwa na benshi mu baturage ba America nko gushaka kumubangamira bakamubuza kwiyamamaza mu matora aza.