RDF yarashe Umusilikare wa Congo ahita apfa, inkuru irambuye.ISHEJA
Umwe mu basirikare batatu ba Congo (FARDC) bari bambutse umupaka ubahuza n’U Rwanda mu buryo butemewe n'amateko yarashwe ahita apfa.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa 16 Mutarama 2024 abasirikare batatu b’Igihugu cya Congo (FARDC) binjiye kubutaka bw’U Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko ubwo barengaga umupaka uhuza Ibihugu byombi, aho umwe muri abo basirikare yarashwe agerageza kurwanya inzego z’umutekano akoresheje imbunda ahita ahasiga ubuzima ndetse n’abagenzi be babiri bakaba bahise batabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda.
Ibi bikaba byahereye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rubavu mu Kagali ka Byahi, ubwo abo basirikare batatu b’Igihugu cya Congo bahagarikwaga n’inzego zishinzwe umutekano zizwi nk’irondo ry’umwuga bakaba bahise biruka intatane.
Ababibonye BATANGARIJE BAMWE MU b'ATANGAZAMAKURU ko abo basirikare ba Congo bari bameze nk'abasinze , Dore ko ngo bidegembyaga nk’abari kubutaka bw’iwabo muri Congo.
Kugeza ubu Inzego z’igisirikare cy’u Rwanda zashyize itangazo hanze kubirebana n’iki gikorwa kubyabaye mu ijoro ryahise ryemeza aya makuru.