Ibinyabuzima binini biba mu mazi.

Ku Isi habarizwa ibinyabuzima bitandukanye ibito, ibinini, ibiringaniye hari kandi n,ibitaboneshwa amaso harimo nka Bacteria na virus. Iyi nyandiko iribanda kubinyabuzima binini biba mu mazi.

Ibinyabuzima binini biba mu mazi.

Abantu bamenyereye ibinyabuzima binini biba kubutaka babonesha amaso nk'inzovu, ingona n'ibindi. Ariko hari ibinyabuzima biba binini kurusha ibyo byibera mu mazi aho atari ubonetse wese upfa kubica iryera.

Amazi abitse ibinyabuzima byinshi harimo ibito, ibinini ndetse n'ibitaboneshwa amaso nabyo biba mu mazi nkuko biba mubutaka ndetse no mu kirere ndetse no ku Isi ( Kubutaka ),  kugeza ubu mu mazi  niho habarizwa ibinyabuzima binini kurusha ibindi byose byaba bizwe na muntu.

Ibinyabuzima biteye nk'Amafi biba mu mazi siko byose ari amafi n'ubwo hari ababyita amafi manini, ariko byose si amafi n'ubwo biteye nkayo. Mu mazi habamo amafi n'andi moko y'ibinyabuzima.

Bimwe mu binyabuzima binini biba mu mazi.

. Blue whale

Nicyo kinyabuzima kinini cyane kurusha ibindi kumubumbe, Blue whale ikuze iba ifite Metero zisaga 30 z'uburebure ndetse igapima Toni 200 zose, Ibi ni ibiro by'inzovu 33 zose. Ifite umutima ungana naya modoka Abanyarwanda twitwa [ Gikeri ], Blue whale Ishobora kurya ibiryo bingana  na Toni 1 y'izi modoka kandi kumunsi byibura ikenera kurya Toni 4 zose.

Blue whale niyo nyamaswa igira urusaku kurusha izindi ku Isi, kuko igira urusaku rungana na decibels 188, bisobanuye ko irusha urusaku moteri y'indege kuko yo igira decibels 140 gusa ( moteri isakuza cyane ). Iyo ivuze gake urusaku rwayo rushobora kugera kuzindi Whales, zikaba zavugana ziri mu bilometero byinshi.

Blue whales ziri mu nzira yo kuzimira, ubu zibugwabungwa n'icyogajuru kugira ngo hamenyekane aho ziherereye ndetse banazigenzure ku buryo bworoshye. Izi nyamaswa ni nini kandi zirimo amoko agera ku 8 yose, gusa iyi Blue whales niyo nini kurusha izindi ikaba na nini ku Isi muzindi nyamaswa zose ziriho.

. Whele Shark

Whale shark ipima Toni 21.5, ikagira uburebure bwa metero 12.5 zose.

Iyi Shark ikaba ibasha kuba hafi y'inkombe ndetse no mu mazi magari, ikaba iri mu bwoko bw'amafi, ni yo fi nini kuruta izindi kandi ikaba inyamaswa y'indyabyatsi ibaho igihe kinini ariko mu nyamaswa zibarizwa mu mazi.

. Basking Shark  

Basking Shark ipima Toni 4.5, ikagira uburebure bwa metero 12 zose.

Iyi Shark iba mu mazi ashyushye kandi igakunda kubaho yonyine cyangwa zikaba zabana mu matsinda mato cyane.

. Great white Shark 

Ubu bwoko bwa Shark buraramba cyane kuko bushobora kubaho imyaka 70 yose, ipima metero 7 ikagira Toni 3.34. Iyi shark ifite ubushobozi bwo koya kilometero ziri hejuru ya 18 mu isaha imwe kandi ikabikora iri muri metero 1005 munsi mu mazi.