Ese n'iki gitera ubukene kumugabane w'Afurika Kandi Ariwo mugabane ukize kurusha indi yose ndetse unakungahaye kuri 60% by'ubutaka bwera neza ku Isi?.

Isheja.com yabateguriye zimwe mu impamvu Benshi bakunda kwibaza mubitera umugabane w'afurika kuba ariwo mugabane rukumbi wazonzwe n'ubukene ,inzara ,kugira abatagira icyo bakora nyamara ku isi ariwo mugabane ukize, unakungahaye ku mutungo kamere utasanga ahandi,ndetse Afurika ikaba inafite ubutaka bwera kurusha ahandi hose bunifuzwa na benshi ariko uyu mugabane ukaba ariwo wa mbere urangwa n'inzara n'imibereho mibi itarangwa ahandi.

Ese n'iki gitera ubukene kumugabane w'Afurika Kandi Ariwo mugabane ukize kurusha indi yose ndetse unakungahaye kuri 60% by'ubutaka bwera neza ku Isi?.

Umutekano muke (intambara za hato na hato).

Iyo urebye ibibazo umugabane w'afurika ukunda guhura n'abyo by'ingutu usanga abaturage benshi bahangayikishijwe n'umutekano kubw'ikizere cy'ubuzima bwabo cyo kubaho no kuramuka bityo bigatuma benshi baba impunzi bahungisha ubuzima bwabo ,ibi biba muri bimwe mu bituma abaturage batuye umugabane w'afurika benshi babaho mu bukene Kandi bakagize icyo bakora ngo biteze imbere ndetse n'ibihugu byabo bigahomba abakabikoreye ngo bitere imbere .

Iyo witegereje ukareba ibihugu nka Democratic republic of Congo , Mali n'ibindi usanga abaturage babyo batizeye umutekano wabo bityo bakaba impunzi ahandi nyamara imbaraga zabo n'ubushake bwo gukunda ibihugu byabo byagatumye bateza imbere ibihugu byabo nkuko bivugwa ko umwenegihugu burya ariwe mbaraga z'igihugu.

Gutega amaboko no gusabiriza inkunga bidashira.

Iyo witegereje nta munsi ushira ibihugu by'afurika bitirukira amashami mpuzamahanga nka OMS,World Bank aho hose ibihugu by'afurika biba bisaba imyenda ,imfashanyo n'inkunga biba bizishyura ndetse ku nyungu zo hejuru nyamara ugasanga ibi bitera ubunebwe kubaho uzi ngo nzafashwa aho kuba wahaguruka ngo wigire , ibi bisa n'ibyabaye virusi ku banyafurika kubwo gutega amaboko no kwemera kuba abaja bakorera abazungu .

Thomas Sankara" yigeze avuga ati"ugutunze cyangwa uwo utegeye amaboko ngo akugaburire burya aragusuzugura akanagutegeka ashaka ko ubaho uko we ashaka " 

Iyo urebye akenshi ubona ariko Afurika ibayeho aho bimwe mu bihugu bisaba inkunga ndetse mu nyuma byananirwa kuriha iyo myenda byahawe bikirirwa bitakamba ngo bibabarirwe iyo myenda byahawe bisaba kuyikurirwaho ndetse ibi iyo witegereje ubona biri kw'isonga mu biteye ubukene umugabane w'afurika aho benshi mu bakuru b'ibihugu by'afurika bigwizaho amafaranga y'imyenda ku ma konti yabo bahisha mu mahanga  Kandi yagakwiye kuba yagafashije abaturage babyo babituye nk'uko aribo baba bayakiye iyo bayasabye, ibi biba ibibazo kuko hari ubwo rubanda basabwa kwishyura izo nkunga ibihugu biba byarahawe Kandi bo ntakintu yanabagiriyemo akamaro .

Zimwe mu ngero z'aho byabaye ni nka North Sudan ku ngoma ya Omar Al Bashir, ndetse na Angola aho uwahoze ari umukuru w'igihugu Dos Santos uheruka gupfa  n'umukobwa Isabella Dos Santos  imitungo yabo  yafatiriwe bashinjwa kwiba no gusahura ibyarubanda,ibi biba muri bimwe mu bidindiza Afurika kuko yifitemo ba rusahurira mu nduru n'abitwa ko bakayifashije gutera imbere ariko baramunzwe na ruswa no kwikubira .

Iyo urebye abatorwa  usanga muri afurika basa nabadakorera rubanda .

Ibi uzasanga akenshi abanya Afurika bisa n'ibitwangiza kuko akenshi mu gushyiraho abategeka n'abo tuba duha ikizere baba ari beza mu mvugo mbere y'uko bajya ku ngoma ariko bamara gufata imyanya y'icyubahiro ugasanga ntaho bagihurira na rubanda ruto rubakeneye .

Ibi byabaye muri " Gabon" aho umukuru w'igihugu yatumiye Lionel Messi hagati ya 2016 na 2017, president Alli Bongo yatumiye Messi yifuza ko yagombaga gushyira ibuye fatizo aho bashakaga kubaka stade ndetse Messi akaba yarahakuye agera hafi kuri  Miliyari 3 z'amanyarwanda akitahira iwe ,nyamara Gabon ifite abaturage benshi bakennye cyane bataka ibura ry'akazi ,imibereho mibi ,bataka kuba nta bikorwa remezo bihari,iyo urebye biba mu bituma abaturage ba Afurika bapfira ndetse bakanatindahara mu bukene kuko ibintu byakabaye bibarengera bikoreshwa nabi nyamara bo nta ruvugiro bahabwa kubibera iwabo.

Kwikubira no guha umwanya benewacu kuruta kureba umwanya n'umuntu ukenewe bitewe n'akazi.

Ibi akenshi uzasanga byishe cyane umugane w'afurika kuko benshi mu bifuza kuba bagira icyo bakora ,bashoboye batagirirwa ikizere ngo bakabye inzozi zabo aho nko kubona akazi bisaba  kuba uzwi n'ugatanga undi ati wowe uri uwahe ,ukomoka he ? Ibintu nkibi biba mu bitera ubukene Afurika aho usanga amahirwe adahabwa uyakwiye bijyanye n'ubumenyi nicyo yaba gufasha ahubwo amahirwe agahabwa uzwi nyamara ashobora kuba adashoboye ariko akabona akazi kuko azwi cyangwa ugatanga Ari mwene wabo.

Abanyafurika bibagiwe gakondo yabo ko ari ubuhinzi.

Akenshi iyo urebye ku mugane w'afurika ntibiba byagakwiye ko umuntu yicwa n'inzara n'imibereho mibi kuko umugane wacu urakize Kandi urera gusa iyo urebye ingufu zishyirwa mu buhinzi ubona ko biteye ikibazo kandi ariho Afurika yagateye intambwe ikihaza mubiribwa ndetse igasagurira n'amasoko gusa kubera gushyira imbaraga mu bintu bidakenewe twibagirwa ko ibikorwa byose wakora utabishobora cyangwa utabikora utariye. Abanyarwanda babivuze neza ngo umudiho uva mw'itako.

 Nk'uko bigaragara umugane w'afurika ufite ububasha bwo kuba wakwitunga wo ubwabo ndetse ukaba wanafasha Isi kubaho biciye mu butaka bwabo bwera ndetse n'umutungo kamere wayo uhambaye gusa kubera imibare mikeya n'ubujiji usanga umuhinzi wagafashije Afurika nawe ubwe ataka ubukene n'inzara n'imibereho mibi , ibi bigatera kwibaza niba umuhinzi ataka ubukene n'inzara Kandi ari we abandi Bose bahanze amaso tuzabaho dute? Twe dutungwa n'ibyo yejeje.

Ubutaka bwa Afurika busa n'ubwagurishijwe ku bazungu n'abandi bakeneye inyungu ziruta izacu.

Ibi bisa n'ibyabaye ukuri aho bimwe mu bihugu bya kure cyangwa byitwa ko byateye imbere nka za China na European countries biza bigafata ubutaka bwa Afurika bikabugura cyangwa bikabukodesha maze bikabubyaza umusaruro mu nyungu zabo nyamara byamara kweza no gusahura ibyacu bakabitugurishaho ndetse ku giciro cyo hejuru Kandi biba byavuye iwacu .

Ibi bituma abaturage ba Afurika tubaho ubuzima buhenze kuko benshi mu bashoramari bakize baturuka mu bihugu byateye imbere bagurisha ibyo basarura mu butaka bwa Afurika ku giciro cyo hejuru Kandi kitabasha kwigonderwa na buri wese  ndetse ibi bigaragazwa n'uko abazungu bunguka akayabo muri Afurika kurusha twe ubwacu abanya Afurika.

Umubare w'impunzi n'abimukira ugenda uzamuka..

Uko bukeye n'uko bwije Niko abanyafurika benshi bagenda bambuka bahunga bava mu bihugu byabo bajya ahandi bitewe n'impamvu zitandukanye nk'umutekano mukeya (intambara), imibereho mibi, ibi bituma benshi mu banya Afurika bamwe bambuka haba abashaka kugana Iburayi ndetse n'ibihugu nka America  

Abagize amahirwe bakagerayo abandi bakagwa mu nyanja nk'uko buri munsi tubibona muri za Mediterranean Sea ,ibi bituma Afurika ihomba abana bayo bakayigiriye akamaro bakayiteza imbere mu buryo bwose nyamara kubera ingorane n'ibibazo by'ibibera muri Afurika  imbaraga zabo n'ubushobozi n'ubushake bwabo babutakaza bakorera abazungu no guteza imbere ibihugu bahungiyemo ibi bikaba impamvu Afurika ihomba abantu benshi Kandi bakayigejeje kure.

Ntago abanyafurika dukunda ibintu byacu no kubiteza imbere (Made in Afurika)..

Uzasanga akenshi muri afurika ndetse mu bihugu hafi ya byose abanyafurika dushishikazwa no kwambara imyenda yakorewe mu Mahanga ,guteza imbere uburezi bwaho twoherezayo abana kwigayo ,twohereza imiryango yacu kubayo no kwivurizayo igihe bagize uburwayi  Kandi ibi iyo urebye usanga nta kintu bifasha ahubwo bisahura ubutunzi na dukeya Afurika ifite bigatuma duhora hasi nyamara abazungu bo biragoye kubona uwarwara ngo aze kwivuza muri Afurika cyangwa kubona uwaza kwivuriza muri afurika kuko batubona nk'injiji nazo ubwazo zitikunda.

Uzasanga mu bihugu byinshi bya Afurika abana b'abantu bakomeye cyangwa imiryango yabo muri Afurika akenshi iba idatuye muri Afurika Wenda abana biga za Burayi,barwara bakajya kwivurizayo nyamara umwarimu muri Afurika yagahawe ako kazi akigisha ndetse agahabwa n'umushahara muzima ariko kubera ubujiji n'ubwenge bukeya tukohereza abana bacu kwiga za Burayi Kandi mwarimu wa Afurika ahembwa nabi ataka inzara kubera intica ntikize ahembwa.

Mu bihugu bitandukanye muri Afurika usanga aba president cyangwa abandi bayobozi bo mu nzego zo hejuru  iyo bakeneye kwivuza batega bakajya kwivuriza za America ndetse n'u Burayi nyamara ibi bakabikora n'iwacu Hari abavuzi n'ibitaro byagakwiye kwitabwaho neza   bikubakwa ndetse byaba no kuzana abo baganga bo mu bihugu byateye imbere bakaza bakatwigisha bityo n'abanyafurika bakagira ubumenyi aho kwirirwa umutungo w'afurika wangirika. 

Abategetsi ba Afurika ntibaramenya icyo bashaka..

Akenshi iyo urebye ukitegereza uko Isi imeze ubona ko Hari impande zirwana intambara yo kugwiza abayoboke aho ni China na Russia (socialism na communism) ndetse n'a Amerika n'u Burayi(capitalism izo mpande zirwanira abayoboke no kuba zose zagira imikoranire na Afurika gusa akenshi Afurika igwa mu murongo mubi kuko usanga akenshi abategetsi bayo n'abakungu bayo batsimbaraye kuri capitalism igamije gukenesha abaturage bo hasi maze abakire bagatindahara .

Ibi bituma bamwe mu bategetsi ba Afurika benshi badafata amahitamo yabo kuko bagira ubwoba bwa Amerika n'u Burayi ndetse bagafashwa ninda nini zabo zigamije kwikubira no kwigwizaho bityo bikaba aribyo biteje akaga Afurika .

Bimwe mu byerekana ko Afurika igitegekeshejwe igitugu n'uko usanga nta munyafurika wemerewe kubaho mu buzima bwo kwigenga no gufata umwanzuro ,dore ko abanyamerika n'abanyaburayi bisa nkaho aribo bagena uko tubaho mu buzima bwa buri munsi .ibi bikerekanwa n'uko bigoye no kuba twashyiraho bamwe mu bategetsi twe twishakira badukorera ibijyaye n'ibyo twe twifuza kuko sisiteme yacu ya Afurika yacengewe biteye ikibazo kubona nka Prince Harry w'u Bwongereza Ari we ukuriye parike zose muri Afurika atarayibayemo ,atayizi ndetse Hari benshi baturuka ku mugabane w'afurika Kandi banahavuka banazi n'ibyerekeye n'imicungire ya za parike ariko batahabwa amahirwe nkayo .

Benshi mu rubyiruko rwa Afurika n'abanyafurika ntibaha agaciro abahinzi n'isuka.

Iyo urebye ahenshi muri Afurika biragoye kubona abanyafurika benshi kuri ubu bunva neza ubuhinzi kuko bigize abasirimu ndetse babona ubuhinzi nk'umurimo ugayitse bitewe n'imyumvire ikennye no kwihutira gushaka Indi mirimo nyamara ibi biterwa n'icengezamatwara tubamo kuko nta murimo waruta ubuhinzi n'uko benshi batabimenya .

Muri Afurika bitewe na sisiteme zihaba ntiziha agaciro gakwiye  abahinzi n'isuka kuko ubona ko bameze nkabasigajwe inyuma n'amateka gusa akenshi biba biteye kwibaza kubona uwagatunze rubanda n'igihugu nawe ataka ko ntacyo akorera usibye inda Kandi nabwo abayeho nabi nta n'ijana abika ndetse akaba Ari umwe mu Bantu batabasha no kwigurira umwambaro ibi biba ingorane cyane.