Uko Ibihugu bihagaze mu kugira Abaturage biyahura cyane.

Kwiyahu bikomeje gufata indi ntera kuri uyu m’Ubumbe dutuye, Abantu bakomeje gufata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima bitewe n’impamvu zitandukanye zibibatera harimo ubukene, gutsindwa mu mashuri, ubuzima bubi, kubura ubuvuzi bwibanze, indwara zidakira no kubura imirimo nabyo biri mu bitera abantu kwiyaka ubuzima bwabo kubera kubura ikizere cyo kubaho. n’ibindi,,,,,,,,,,,,

Uko Ibihugu bihagaze mu kugira Abaturage biyahura cyane.

Twabateguriye urutonde rw’Ibihugu 10 bifite Abaturage biyahura cyane kurenza ibindi kumubumbe dutuye.

Igihugu cya mbere gifite umubare mu nini w'abantu bita mu kagozi ni icyo muri Africa, mu gihe ku uru rutonde hariho  Ibihugu 3 byose n'ubundi  bya hano muri Africa.

Urutonde rw'Ibihugu 10 bifite Abantu biyahura cyane, uru rutonde ni urw'uyu mwaka.

1. Lesotho                72.4  ku bantu ibihumbi 100. 

2. Guyana                 40.3 ku bantu ibihumbi 100.

3. Eswatini                29.4 ku bantu ibihumbi  100.

4. Korea y'Epfo          28.6 ku bantu ibihumbi  100.

5. Kiribati                    28.3 ku bantu ibihumbi 100.

6. Micronesia             28.2 ku bantu  ibihumbi 100.

7. Lithuania                26.1 ku bantu  ibihumbi 100.

8. Suriname                25.4 ku bantu ibihumbi 100.

9. Russia                   25.1  ku bantu ibihumbi  100.

10. Africa y'Epfo          23.5 ku bantu  ibihumbi  100.

Urutonde rw'Ibihugu 10 bifite abaturage bake cyane biyahura ku Isi.

Iyi mibare nayo ni ikigereranyo ku bantu biyahura muri ibi Bihugu hafati0we kubantu ibihumbi 100.

1. Antigua and Barbuda     0.4

2. Barbados     0.6

3. Grenada     0.7

4. Saint Vincent and the Grenadines     1.0

5. Sao Tome and Principe     1.5

6. Jordan     1.6

7. Syria     2.0

8. Venezuela     2.1

9. Honduras     2.1

10. Ibirwa bya Philippines      2.2

Ese imibare yari ihagaze ite muri 2017, uku niko Urutonde rwari rumeze muri 2017.

10. Kazakhstan

Yari ifite 40.6% by’abagabo_ 9.3% abagore biyahura buri mwaka, urubyiruko n’abanyeshuri nabo ni uko. Abakobwa bafite imyaka 15 kugera 19 nibo biganje mu bantu biyahura cyane muri kino Gihugu bitewe n’imibereho mibi yo muri kino Gihugu kigari cyo muri Asia, Kazakhstan niyo ifite umubare mu nini w’abakobwa biyahura cyane ku Isi.

9. Nepal

Abagabo 30.1% –abagore 20.0% nibo biyambura ubuzima muri kino Gihugu gito cy’imisozi ishinyitse giherereye muri aziya y’epfo, abaturage bo muri iki Gihugu bafite umuco wo kwiyambura ubuzima. mu bagore 100,000 byibura 20 muri bo bariyahura buri mwaka.

8. Tanzania

Abagabo 31.7%_abagore 18.3% nibo biyahura muri Tanzania Igihugu gituranye n’URwanda buri mwaka bitewe n’imibereho igoye igaragara muri Tanzaniya, ubukene, inzara, ihohoterwa, kubura ubuvuzi bwibanze n’icyorezo cya SIDA. ibi nibyo bitera abaturage ba Tanzaniya kwiyambura ubuzima cyane. Muri Tanzania iherereye m’Uburasirazuba bw’Afurika mu biyahura cyane harimo urubyiruko na banyeshuri, biyahura bitewe n’imibereho mibi, ibibazo mu miryango na stress.

7. Mozambique

Abagabo 34.2%– abagore 21.1% nibo biyahura ku mwaka muri iki Gihugu giherereye mu majyepfo y’Afurika. Abantu 27 ku bantu 100,000 bariyahura muri Mozambique, Ibiza ku mwanya wa mbere mu gutera abaturage batuye iki gihugu kwiyahura harimo icyorezo cya SIDA n’ibindi byorezo byiganje muri Mozambique, kubura ubuvuzi bwibanze mu duce dutandukanye twiki Gihugu, bitera no kugira ikizere kiri hasi cy’ubuzima kubaturage ba Mozambique no ku rwego rw’Isi muri rusange. Byibura abaturage 3000 bariyahura muri Mozambique buri mwaka.

6. Suriname

Abagabo 44.5% – abagore 11.9% muri Suriname nibo biyahura buri mwaka. Muri iki Gihugu gito giherereye muri America y’epfo gituwe n’abaturage basaga ibihumbi 500 kiza ku mwanya wa 6 mu kugira abaturage biyahura cyane, bitewe n’ubukungu buhagaze nabi, ihohoterwa ryo mungo, ubukene n’ubushomeri buri hejuru n’ibindi. Kubantu 100,000 abagore 12 n’abagabo 44 bariyahura buri mwaka.

5. Lithuania

Abagabo 51.0%_ abagore 8.4% nibo biyahura buri mwaka muri iki Gihugu cyo k’umugabane w’uburayi kikaba n’icyambere Ku burayi mu kugira abaturage biyahura cyane ku Isi kikaba ku mwanya wa 5. Ariko biri kugenda bigabanuka muri iy’iminsi. Kwiyahu muri Lithuania biterwa n’ibibazo by’amakimbira n’ibibazo bishingiye ku kubura amafaranga.

4. Sri Lanka

Abagabo 46.4% –abagore 12.8% nibo biyahura ku mwaka muri iki Gihugu giherereye mu majyepfo ya Asia. Abantu biyahura muri Sri Lanka bakomeza kwiyongera cyane ariko ntampamvu zizwi zibibatera, guhera 1948 ubwo babonaga ubwigenge. Abaturage bakunda gukoresha uburozi biyahura hano muri Sri Lanka.

3.South Korea

Abagabo 41.7% – abagore 18.0% ku mwaka bariyahura muri iki Gihugu kiri kwihuta mu iterambere n’ikoranabuhanga. Koreya y’epfo ifite abaturage biyahura ku kigero cyo hejuru bitewe n’ibibazo bishingiye ku miryango. Bakunze kwirasa cyangwa gukoresha uburozi biyahura.

2 . North corea

Abagabo 45.4% – abagore 35.1 Bariyahura buri mwaka bitewe no kubangamirwa, ihohoterwa rikorerwa ikiremwa muntu, ikibazo cy’ubukungu na stress izi nizo mpamvu nyamukuru zitera abantu 10,000 kwiyahura muri corea buri mwaka. Hakiyongeraho n’imiryango ihitamo kwiyica bahunga ibihano bikarishye bya leta ya Pyongyang.

1. Guyana

Abagabo 70.8% – abagore 22.1% Guyana ifite abaturage biyahura kurenza ahandi hose k’umubumbe dutuye. Umubare wabiyahura muri Guyana ukubye inshuro 4 zose ahandi hasigaye ku Isi bitewe n’ubukene bukabije, kubona byoroshye imiti ibibafashamo(kwiyahura) n’ibindi. Ku bantu 100,000 (44) bariyahura buri mwaka, bisa nk’aho bibari mu maraso kuko nta nzira ihari yatuma bihagarikwa.

Ngibyo Ibihugu biri imbere y’ibindi mu kugira Abaturage biyahura cyane, U Rwanda narwo rwari hafi  mu 2017  kuko rwari mumyanya 50 ya mbere kurutonde ruhuza Amahanga. Ubu u Rwanda ruri kumwanya w'i 137 ku Isi muru uyu mwaka wa 2023.