Barbados iwabo w'Amafi aguruka, menya iby'ayo mafi.

Barbados n'Igihugu kibarizwa mu inyanja ya Atlantic (Antlantique), kikaba ikirwa kiri m'Uburasirazuba bw'ibirwa bya Caribbean. Iki kirwa cyakoronejwe n'Ubwami bw'Abongereza, kiza kubona ubwigenge m'Ugushyingo taliki 30, 1966. Umurwa mukuru wacyo ni Bridgetown, abanya Barbados bakoresha ifaranga ryitwa i Barbados Dollar. N'Igihugu gito kandi gifite Abaturage bake cyane, ubu harabarurwa abaturage batarenze ibihumbi 300 bonyine.

Barbados iwabo w'Amafi aguruka, menya iby'ayo mafi.

Ururimi ruvugwa muri iki Gihugu n'Icyongereza.

Muri iki Gihugu kandi hazwi cyane nk'iwabo wa Rihanna Umunyamuzikikazi  ukomeye cyane k'uruhando mpuzamahanga (wabiciye bigacika), Rihanna kandi afatwa nk'Ambasaderi w'iki Gihugu cy'iwabo kuko Abaturage baho bamubona nk'ishusho y'Igihugu kandi akaba yarakimenyekanishije cyane.

BARBADOS IWABO W'AMAFI AGURUKA.

Muri iki Gihugu har' ibyiza nyaburanga byinshi bikurura ba mukerarugendo barenga Miliyoni buri mwaka baje kwihera ijisho ibyiza bibarizwa kuri iki kirwa, harimo inkende bivugwa ko ziva hano m'Uburasirazuba bw'Afurika bivugwa ko zajyanywe mu gihe cy'Ubucakara zikzbz zifite ibara ry'icyatsi, umucanga mwiza abantu baruhukiraho, ibiti by'inganzamarumbo bikurura benshi ndetse n'Amafi aguruka ari nayo twibandaho muri iyi nkuru.

Ay'amafi aguruka akunze kugaragara mu bice bya tropical si umwihariko gusa muri Barbados, ariko aha niho akunze kugaragara ari menshi cyane ku buryo bishimisha ababyitegereza bikabatera akanyamuneza.

Ay'amafi aguruka akunze Kuba mu mazi adakonje cyane, akunda amazi y'akazuyaze akaba ari nayo mpamvu akunze kugaragara mu  bice by'inyanja ahanyura imirongo ya  tropical by'umwihariko igihugu cya Barbados.

Ni amafi afite amababa, afite kandi uburebure bwa santimetero 25.

Ikigira umwihariko ay'amafi ni ubushobozi afite bwo kuguruka, naho iyo uyitegereje neza ubona ameze nk'andi mafi asanzwe dore ko anaribwa kandi akaba akunzwe cyane muri iki Gihugu.

Ubwo bushobozi nabwo si ubwikirenga cyane kuko iz'ifi zitanaguruka nkuko benshi bahita biyumvisha ko ziha ikirere nk'inyoni cyangwa ibisiga, oya zifite ubushobozi bwo kuguruka k'ubutumburuke bwo hasi cyane kandi zikaguruka mu ntera iri hagati ya Metero 30 kugera kuri 40 gusa, ntabwo ari amafi aguruka cyane nkuko abenshi bashobora kubyiyumvisha.

Mbere yo kwiha ikirere izi Metero zose, ay'amafi abanza kogo vuba yihuta agahita azamuka akaguruka atyo yihuta k'umuvuduko wa KMPH 55.

Uyu muvuduko ungana utya utuma ay'amafi ashobora kwivana mu byago mu gihe yaba asatiriwe n'icyago gishaka kuyagirira nabi, ahita asimbuka akagisiga.

Ikirwa cya Barbados kizwi "nk'Ubutaka bw'Amafi aguruka ", Ay'amafi y'ubu bwoko akaba ari ikiribwa gikunzwe cyane muri iki Gihugu.

Aho aboneka ku masoko yose yo muri Barbados. 

Aya ni amafoto y'aya-mafi aguruka.