James Buchanan Perezida wa 15 wa USA wari umutinganyi.
Uyu mugabo James Buchanan, ngo yaba yarakundanaga n’abagabo bagenzi be dore ko yakunze kubana n’abagabo mu nzu imwe, amateka avuga ko nta mukunzi w’umugore yigeze agira, ahubwo James Buchanan bivugwa ko yakundanaga n’abo bahuje igitsina.
Abagore bivugwa ko bagendanaga ngo ni abari bagamije kumurya amafaranga gusa no kugira_ngo barangaze abany_America babereke ko perezida wabo afite abagore bagendana, ntibagire ikindi bagerageza kwibaza. bivugwa ko James Buchanan nta mukunzi yigeze w’umugore kandi ko batari bamushishikaje na busa.
Nyamara amakuru yaratinze aramenyekana avuga ko James Buchanan Perezida wa Amerika yari umutinganyi.
James Buchanan akaba yarabayeho kuva muri Mata 23 , 1791, kugera ubwo yapfaga mu kwezi kwa Kamena 1, 1868.
Uyu akaba ari we Perezida wa Leta zunze ubumwe za America wabaye umutinganyi ku buryo bweruye.