Reba niba watsindiye GreenCard cyangwa watsinzwe, igihe kirageze.

Uyu munsi saa 12h : 00 am, zo muri USA nibwo hashyirwa hanze ibisubizo by'abakinnye umukino wa DvLottery, Ni umukino buri wese aba yemerewe gukina akagerageza amahirwe yo kwemererwa kujya gutura muri Leta zunze ubumwe za America.

Reba niba watsindiye GreenCard cyangwa watsinzwe, igihe kirageze.

Nkuko biteganijwe Leta y'America irashyira hanze urutonde ry'Abantu bose bakinnye DvLottery, umukino benshi bakunze kwita GreenCard, ukaba umukino w'amahirwe kuko ukinwa n'abarenze miliyoni 15, hagatoranywamo abantu ibihumbi 50 gusa.

Uyu munsi ku Italiki 6 Gicurasi, 2023 nibwo hamenyekana abatsinze, abemerewe kuzajya gutura muri America umwaka wa 2024, hakamenyekana n'abatsinzwe kurundi ruhande.

Soma iyi nkuru umenye icyo GreenCard ari cyo: https://isheja.com/menya-amakuru-mashya-kuri-greencard .

Benshi bibaza niba uwatsinze uy'umukino niba ari Leta y'America imufata mu nshingano  cyangwa niba ari we wimenya.

Uwatsinze yiyishyurira amafaranga yose asabwa harimo ay'ibyangombwa bitandukanye tuzareba mu zindi nkuru ziri imbere, akiyishyurira n'ikiguzi cy'urugendo rumuvana aho ari ajya muri Leza zunze ubumwe za America.

Yerekana kandi ko azashobora kwitunga mu gihe agezeyo yiyishyurira aho kuba n'ibyo kurya, iyo bitagenze bityo akaba afite umuntu uzamwakira akamumenya muri byose kugera igihe aboneye uburyo bwo kwibeshaho.

Icyo Leta y'Amerika ikora ni ukukwemerera kujya gutura muri Leta zunze ubumwe za America, ukaba umuturage waho ku buryo bworoshye. Ikaguha Urupapuro rw'inzira n'Irangamuntu. Nta bufasha bw'amafaranga cyangwa ubundi butandukanye n'ubwavuzwe hejuru mu nkuru iguha.

Iyo ubonye GreenCard icyo uba urusha abanda, ni ukujya muri America ukabona ubwenegihugu bwaho bitakugoye, ukahabona n'akazi bitagoranye kuko uba wabaye Umuny_America.

Uko wareba ko watsindiye GreenCard.

Ushobora kureba ko watsinze uciye kuri iyi link: https://dvprogram.state.gov/ . ni Urubuga rwa  Leta y'America.

Iyo ugeze kuri page y'urubuga ukanda ahantse gutya ' Click the link below to check DV-2024 Entrant Status. '

Maze ukuzuzamo imyirondoro yawe n'ibindi bagusaba ukareba niba wemerewe cyangwa utemerewe. Usanze atemerewe ntaba akwiye kwiheba, ahubwo ageragea indi nshuro kuzagera igihe nawe aboneye amahirwe. Ubu harabura amasa 2 ngo kureba ko watsinze bitangire.

                                                             Mwishyuke.