Ese ni uwuhe mugore wayoboye Igihugu bwa mbere muri Africa?.

Ese abagore bamaze kuyobora ibihugu kumugabane WA Africa ni bangahe?. Mu mitekerereze ya benshi Politike ihuzwa n’abagabo kurusha uko yahuzwa n’Abagore, ibi biterwa n’amateka muntu yaciyemo yo kumva ko hari imirimo yagenewe Abagore indi ikagenerwa Abagabo harimo na politike.

Ese ni uwuhe mugore wayoboye Igihugu bwa mbere muri Africa?.

Ariko iyo mitekerereze ntago ikuraho ko Abagore bashoboye Kandi bashobora no kwitwara neza muri politike kurusha ahubwo n’abagabo. Mu mateka hari ingero nyinshi zagiye zibaho zerekana Ko Abagore bashoboye, Kandi bashobora gukora ibikorwa ubundi byafatwaga nk’ibyashobokeraga abagabo gusa.

Iyi nkuru iratwereka Abagore babaye abakuru b’Ibihugu bya Africa kuva kuwabigezeho bwa mbere kugeza ubu.

1.  Slyvie Kiningi

Uyu Slyvie Kinigi ni we wabaye Pereza wa mbere w’umugore muri Africa. Bivuze Ko ari we wabimburiye abandi bagore mu kuyobora Igihugu muri Africa.

Slyvie Kinigi ubundi yari Minisitiri w’intebe w’U Burundi, yabaye Perezida asimbuye Melchior Ndadaye wari umaze kwicwa. Perezida Ndadaye yicanywe n’abandi bategetsi 6.

Kinigi akaba yarabaye Perezida w’U Burundi guhera ku italiki 27/10/1993 kugeza 5/02/1994.

Ibi bikaba byarahise bimugira Perezida wa mbere w’umugore k’umugabane wa Africa.

2. Ivy Matsepe-Cassaburi

Ivy yabaye Perezida wa Africa y’epfo muri 2005 mu_gihe cy’iminsi 4, yayoboye iki Gihugu ubwo Perezida wa cyo na vice Perezida we bari hanze y’igihugu. Ibi byabaye mu kwacyenda 2005.

Ivy Matsepe-Cassaburi Kandi yatorewe na cabinet ya Africa y’epfo ngo ahagararire itegeko nshinga ndetse ahagararire igihugu nk’umukuru wa cyo mu nziba cyuho mu_gihe kingana n’amasaha 14.

Ibi byabaye ku italiki 24/09/2008 ubwo Thabo Mbeki yavaga kubutegetsi agasimburwa na Kgalema Motlanthe.

3. Ellen Johnson Sirleaf

Sirleaf yabaye Perezida w’icyamamare cyane ubwo yari kubutegetsi ayobora Liberia kuva muri 2006 kugeza mu kwambere 2018.

Ellen Johnson Sirleaf akaba afite Kandi umwihariko wo Kuba Perezida wa mbere w’umugore watowe biciye mu matora hano muri Africa,Amatora yabaye muri 2005 agafata ubutegetsi muri 2006.

4. Rose Francine Rogombe

Yabaye Perezida wa Gabon kuva mu kwa 6 kugera mu kwa 8 / 2009 asimbuye Perezida Omar Bongo wari umaze kwitaba Imana. Uyu mugore wari Perezida wa sena icyo gihe yahise afata ubutegetsi kuko itegeko nshinga ni uko ribigena muri Gabon.

5. Agnes Monique Ohsan Bellepeau

Yabaye Perezida wa Mauritius mu bihe 2 bitandukanye ubwo yafataga ubutegetsi mu gihe cy’inziba_cyuho.

Bellepeau bwa mbere yayoboye Mauritius ku italiki 31/03/2012 – 21/07/2012. Ibisa n’ibyo byongeye kwisubiramo muri 2015 ubwo yongeraga kuyobora inziba cyuho.

6. Joyce Hilda Banda

Banda yabaye Perezida wa Malawi kuva muri 2012_2014 asimbuye Bingu wa Mutharika wari umaze kwitaba Imana. Uyu mugore ahita aba perezida wa 4 uyoboye Malawi ubwo.

yihariye n’undi muhigo wo Kuba yarabaye vice Perezida wa mbere w’umugore muri Malawi.

Muri 2014, igitangazamakuru Forbes magazine cyashyize uyu mugore kumwanya wa 40 mu Bagore bakoreye ku isi, ndetse n’umugore wari wa mbere muri Africa wari ukomeye icyo gihe.

7. Catherine Samba Panza

Kuva muri 2014-2016 Repubulika Ya central African yayoborwaga n’umugore Catherine Samba Panza.

Panza yafashe ubutegetsi ubwo Perezida wari uriho icyo gihe Michael Djotodia yeguraga. Yagiye kubutegetsi avuye ku mwanya w’ubumeya, aho yari mayor wa Bangui.

8. Ameenah Gurib-Fakim

Yabaye Perezida wa Mauritius kuva 2015-2018, yatoranyijwe nk’umukandida ngo yamamazwe ku mwanya wa perezida muri 2014, ibi byakozwe nyuma yo kwegura kwa perezida wari uriho icyo gihe Bwana Kailash Purryag. 

9. Sahle-Work Zewde

Sahle-Work Zewde ubu ni we Perezida wa Ethiopia, benshi ntago bakunze kumwumva ariko burya Ethiopia igira Perezida nubwo Minisitiri w’intebe ariwe ukora byose.

Perezida wa Ethiopia aba ari umuyibozi /umutegetsi w’icyubahiro. Uyu nawe abarirwa mu Bagore bamaze gutegeka ibihugu muri Africa.

10.  Samia Suluhu Hassan

Hassan ubu ni perezida wa Tanzania, yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Perezida utaravugwagaho rumwe ku isi yose John Magufuli,aho bamwe bamukundaga cyane abandi bakamwanga urunuka kubera politike ye yakundaga guheza mpatsibihugu no gushyira imbere Tanzania.

Abo nibo Bagore bamaze kuyobora ibihugu hano muri Africa.