Ingabo z’u Burusiya zifashe Leopard 2.

Inkuru mbi itashye mu muryango wo gutabarana wa NATO, ibifaru bya Leopard 2 byatanzwe na NATO kugirango birengere Ukraine mu ntambara iri kurwanamo n’u Burusiya bitangiye gufata n’ingabo z’u Burusiya ku rugamba muri Ukraine.

Ingabo z’u Burusiya zifashe Leopard 2.

Amakuru azindutse acicikana mu bitangazamakuru byinshi, ni uko Uburusiya bwabashije gufata Leopard 2, nyuma yo gusenya izindi nyinshi.

Iki gifaru cya Leopard 2 cyafatiwe ku rugamba hafi y’umugi uri kumaranirwa cyane hagati Ya Ukraine ndetse n’u Burusiya wa Bakhmut.

Dmitry Polyanskiy, yatangaje kuri Twitter ye ko Uburusiya bwabashije gufata Leopard 2, ifoto yagaragazaga ko iyo Leopard 2 yari iri hafi na Bakhmut. Gusa Twitter ye yahise isibwa, kubw’impamvu zitamenyekanye neza.

Izi ntwaro zo m’ubwoko bw’ibifaru bya Leopard 2 byatanzwe na Polonye kubusabe bwa Leta Ya kyiv. Ibifaru bya mbere byo muri ubu bwoko bikaba byaratangiye kugezwa muri Ukraine mu kwezi gushize, aho Ukraine iri kubihabwa n’ibihugu bitandukanye ariko ku isonga haza igihugu cya Polonye.

Ibi bifaru bya Leopard 2, kuri gahunda byari kohererezwa Ukraine biri kumwe n’ibyabany’_America byo mu bwoko bwa Abrams.

Moscow yari yihanangirije NATO kuba itatanga izi ntwaro, ariko NATO iranga irazitanga. 

Uburusiya bubonye zigejejwe muri Ukraine, Uburusiya nabwo bwakoze mu bubiko bwabwo buzana ama robots asenya izi ntwaro. Uburusiya buvuga ko kohereza izi ntwaro ntakindi NATO igamije usibye gutuma intambara imara igihe kirekire gusa.