Imitwe yihariye (special forces) 8 ikomeye kurenza indi ku Isi.

Special forces n’imitwe y’ingabo ifite imyitozo ikakaye ya gisilikare, yitabazwa igihe bibaye ngombwa cyangwa aho abandi basilikare bananiwe. Special forces bakorera mu matsinda mato bagakora ibikorwa baba batumwe vuba kandi neza, batumwa ahantu abandi basilikare kwivana byabagora cg se gutabara abandi basirikare bari mubyago , bakora imirimo yabo neza bagasohoza ubutumwa baba bahawe, aba bagabo n’abagore bavugisha ibikorwa byinshi kurenza amagambo n’aba mbere mu mirimo ya gisilikare.

Imitwe yihariye (special forces) 8 ikomeye kurenza indi ku Isi.

Kubera imyitozo bacamo itandukanye nta hantu na hamwe badakorera imirimo yabo, batozwa kwirwanaho ahari ho hose mu gihe bibaye ngombwa.

Kuri runo rutonde haragaragaraho imitwe 8 ikomeye kurenza indi ku isi. 

8) The Special Services Group (Pakistan). 

Uyu mutwe uzwi cyane kugataziro ka Black Storks kubera imitwe yaba comando bawugize. Mu myitozo bakora harimo urugendo rw’amasaha 12 rureshya na males 36, no kwiruka males 5 mu minota 50 yonyine. 

SSG n’abanyakazi n’abanyamurava, rimwePutin yaravuze ati” mfite SSG n’imbunda z’Uburusiya nakwigarurira Isi  “aha yavugaga umurava waba basore bo muri Pakistan. 

7) Spain’s Unidad de Operaciones Especiales (Spain).

Uyu mutwe udasanzwe wamenyekanye muri 2009 bwa mbere, mu Burayi uyu mutwe barawubaha cyane kubera ibikorwa byawo. Washinzwe mu mwaka w'i 1952 witwa Amphibious Climbing Company unit nyuma uza guhinduka special force, abifuza kuwujyamo kuva kuri 70%_80% batsindwa igerageza. 

6) Russia’s Alpha Group (Russia).

Uyu mutwe w’ingabo zidasanzwe urazwi cyane ku Isi, kubera kurwanya iterabwoba n’ibyihebe, washinzwe na KGB mu mwaka 1974, ugenzurwa n’ibiro by’ubutasi FSP. 

Russia’s Alpha Group ihabwa imyitozo itemewe n’ibihugu byo m’uburengerazuba bw’Isi, imyitozo bahabwa ntijya ishyirwa ahagaragara. 

Abagize iri tsinda bakoresha imbunda zo mu bwoko AK_74m ntibaterwa ubwoba n'ububabare ahubwo bategetswe kuryoherwa nabwo bazwiho kuba mu ibazwa (interrogation) nta kintu bakurwamo uko byagenda kose. Nyuma ya Taiwan’s leopard crawl, Russia’s Alpha Group iza ku mwanya 2 mu guhabwa imyitozo ikomeye.

5)  France’s National Gendarmerie Intervention Group ( GIGN) (France).

GIGN uyu mutwe wa gisilikare udasanzwe uzwi cyane ku kurwanya iterabwoba no guhiga ibyihebe. 

Uyu mutwe ugizwe n’abantu 200 bafite imyitozo kabuhariwe ya gisilikare bahora biteguye ko bahamagarwa igihe cyose, washinzwe 1973 utangirana abasilikare 600. gushyira amasura ahagaragara n'ikizira kubagize rino tsinda. 

4) Israel’s Sayeret Matkal (Israel).

Inshingano yambere ya ISM n’ubutasi, gukorana no kurwanya umwanzi aho yaba aherereye hose. 

Umuntu winjira muri ISM aba ari umunyembaraga mu mutwe no mu bikorwa kuko benshi barananirwa.

ISM ikorera mw’ibanga ridasanzwe biragoranye kuba wamenya imipango yabo, imikorere yabo ni nk'iya MI6 na CIA buretse ko ISM yo ifite umubare muke w'abakozi. 

3) The British Special Air service (ubwongereza).

SAS n'ikitegererezo mu mitwe idasanzwe ya gisilikare special forces, SAS ihabwa imyitozo igoranye bagatozwa kuba ahantu hose haba m'ubushyuhe bwinshi ndetse no m'ubukonje bukabije. Indi mitwe hafi ya yose yiyubaka ikurikije SAS.

 

Urugero nka delta force. SAS kandi yifashishwa cyane n’ibindi bihugu bitandukanye, aho yitabajwe mu gihe urugamba rwari rukomeye ni muri Iraq aho US Gen. Stanley McChrystal yavuze ko atatsinda urugamba atabafite bongeye kwitabazwa na USA muri Afghanistan.

Uyu mutwe mu kurwanira mu kirere bivugwa ko ariwo wa mbere ku Isi. Ukoresha MI5 na MI6 m’ubutasi, imyitozo ya SAS igomba kuba iri ku rwego rumwe cyangwa irusha The UK equivalent of the Navy SEALs.

Ibikorwa byose bikorwa na special forces ku isi hose byakomotse kuri ( Special Air service) SAS y'Abongereza. 

2) The Special Boat Service.(ubwongereza).

Umwongereza ushaka kujya muri SEALs agomba guhura  n'isuzuma-bumenyi ryitwa grueling endurance,  Ndetse no kujyanwa mwishyamba ribamo imvura nyinshi muri Belize akahara iminsi mu myitozo, ahura n'isuzuma ryo kwirwanaho hakoreshejwe umubiri ndetse n’ibazwa (interrogation). 

SBS ikora ibikorwa byayo mw’ibanga, bike nibyo bimenyekana bamwe bavuga ko ikora akazi ko kurinda umuyobozi w’ubwongereza ariko n'ugukeka gusa. 

1) The US Navy SEALs (USA).

US Navy niyo special force ya mbere ikaba yaravutse mu mwaka w'i 1962, abasore n’inkumi bagize iri tsinda igihe kinini bakimara mu myitozo, bateye neza kubera imyitozo bahabwa n’aba mbere, bakaba n’aba mbere mu kugira imyitozo yo gukarishya ubwonko. 

US Navy bitabwaho by’ikirenga aho biri ngombwa ko bajyanwa gukorera imyitozo ku isi hose bitewe n'imiterere y'ahasabwa ku myitozo babajyanayo, bakoresha amafaranga menshi mu myitozo yabo. Kubera guhora mu ntambara kwa USA ahantu hatandukanye usanga US Navy bafite ubumenyi budafitwe n'andi matsinda ya special forces yose, ahantu hose America iri kurwana cgangwa aho ifite uruhare US Navy baba bari hafi kugirango batange umusada. 

Biragoranye guhangana n'uyu mutwe bitewe nuko babona ibikoresho bigezweho n’ubumenyi buhambaye. Gusa US Navy ihora ihanganye na SAS y’abongereza.