Amabanga 9 udakwiye kugira uwo ubwira kabone n’iyo yaba inshuti yawe.

N’inde ukwiye kubwira ibanga ryawe? cyangwa uwo udakwiye kwirushya uribwira. Amabanga yawe ukwiye kumenya neza uwo uyabwira, wizeye neza ko atazaguhemukira ngo agende ayakwirakwiza muri rubanda. Buriya ibanga n’inkamafaranga, ibi byose ukwiye kumenya neza uwo ubiganiriza mu gihe gikwiye.

Amabanga 9 udakwiye kugira uwo ubwira kabone n’iyo yaba inshuti yawe.

Umuntu afite ubushobozi bwo kumenya kubika ibanga kuva akigeza imyaka 6, aha niho umuntu ajya kuvuga ikintu akabanza kwibaza niba kitari buteze ikibazo.

Ikindi ukwiye kumenya ni uko kubitsa ibanga umuntu bingana no kumwikoreza umutwaro uremereye cyane, aho kwikoreza ibanga umuntu utizeye rikamuvuna wabireka ukabyigumanira kugera igihe uzabonera uwanyawe wo kubyikoreza wizeye neza utagutenguha.

Bumwe m’ubushakashatsi bugaragaza ko kubika ibanga bivuna cyane kugera aho kubitswa ibanga riremereye cyangwa se wowe urifite bishobora kuguca intege kugera aho ushobora no gutakaza ibiro.

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2017, bwagaragaje amabanga ukwiye kuvuga adakomeye cyane, ayo akaba 30 ushobora kubwira inshuti za hafi cyangwa abo mu muryango, ariko muri iyi nkuru turagaruka ku_mabanga 9 gusa udakwiye kugira uwo ubwira na gato.

Aha hari amabanga 9 udakwiye kugira uwo uragiza kabone niyo yaba inshuti yawe magara, kuko birangira n’ubundi ayamennye bikakubabaza kurenza kuba utarayamubwiye, aya ni amabanga aremereye wowe ubwawe nyirayo ukwiye kwimenyera ntawe uyasangije, kubera ubukana bwayo no kuba uyumvise amubera umutwaro akamuvuna cyane. akamubera umutwaro ukomeye kuburyo atabasha kwihanganira kuyagumana atayabwiye undi muntu nawe akayabwira undi. gutyo gutyo…

. Amabanga y’urukundo rwawe.

Tekereza kubwira umuntu ibyo wowe n’umukunzi wawe mubamo byose by’ibanga, ntakabuza birangira agize undi abibwira, ibijyanye n’aya mabanga uba ukwiye kubiganiriza umuntu uzi neza ko ari inshuti yawe imwe itagutenguha, cyangwa byaba byiza ukabyigumanira.

. Amabanga ajyanye n’imibonano mpuza bitsina.

Aya nayo bibaye byiza ntawe wayaganiriza, ntawe ukwiye kubwira uko utera akabariro, uko wikinisha cyangwa se ibindi ukora birebana n’ibi.

.Ntukavuge umuntu adahari.

Umubeshyera ibinyoma cyangwa hari ibindi umuvugaho kuko biratinda bikamugeraho.

.Ibanga ryakugejeje ku ntsinzi.

Nta muntu n’umwe ukwiye kubwira ibanga ukoresha ugera kubyo ugeraho, ahubwo ukwiye kubibereka mu bikorwa, ibi hari igihe ubivuga uwo ubibwiye akakubangamira.

.Ibibazo byawe.

Abantu 70 % bishimira kuba ufite ibibabazo, 20% nibo bashobora kubyumva ariko ntihagire icyo babikoraho. Ikiza ni ugushaka uko wakemura ibibazo byawe kurusha uko wagenda ubyasasa.

.Reka kugira uwo usangiza inzozi zawe cyanwa se imigambi ufitiye ahazaza.

Ibi bikwiye kuba ibinga rikomeye ryawe ku giti cyawe utagakwiye kugira undi ubwira.

Gusangiza imigambi yawe abandi birayizambya ikagenda nabi cyane kurusha uko wayibabwira ariko unayibereka bayibona ihari, kuyibasangiza Kandi byatuma hari n’abaguca inyuma bakayitwarira cyangwa bakayikora mbere yawe.

. Ntukagire uwo usangiza umushahara wawe wa buri kwezi.

Umushahara wawe ukwiye kuguma hagati Ya we nawo nyine, ntujye hanze. Hari igihe uwubwira abantu, bazagukeraho ubufasha ntububone bigateza ikibazo, kandi birengagije ko nawe wifitiye ibikugoye.

. Ntukagire uwo uganiriza ibibazo by’umuryango wawe.

Nta muryango utagira ibibazo, aho kujya kubivuga mu yindi miryango ahubwo haba hakwiye kurebwa uko umuryango wa kwicara ugakemura ibibazo byawo. Niyo mpamvu byitwa ibibazo by’umuryango, nyine bikwiye kuguma mu muryango. Ibi nabyo byagakwiye kuba ibanga utagakwiye kugira uwo ubwira ritamureba.

Ibanga riragoye kubika, ni bikunanira kuryibikira wowe ubwawe ntuzarenganye uwo uzaribwira akarimena kuko ubwo byakunaniye kuryibikira ntiriba rikiri ibanga, iyo urivuze ni wowe uba utangije urugendo rwo kurimena.