Kuba subscribers 500 ushobora gutangira gukorera amafaranga kuri YouTube._ISHEJA

YouTube yahinduye imikorere, ushobora gutangira gukorera $ ufite abantu 500.

Kuba subscribers 500 ushobora gutangira gukorera amafaranga kuri YouTube._ISHEJA
Ikigo cya YouTube gifitwe mu nshingano na Google.inc cyahinduye imikorere mu buryo bwo kwamamaza ibicuruzwa by'abakiriya bacyo kurubuga ntangazamashusho YouTube.
K'ubusanzwe YouTube yasabaga abantu bifuza ko bagirana imikoranire nayo ishingiye ku kwamamaza, ko baba bafite ababakurukira cyangwa abakurikirana ibyo bakora bangana 1000, amashusho yabo yararebwe amasaha ibihumbi 4 yose mu gihe cy'umwaka.
Uwabaga yujuje ibi yasabaga gukorana na YouTube ikamwemerera, agatangira kwinjiza amafaranga ava kuri videos (amashusho) ashyira kuri uru rubuga.
Izi mpinduka zimaze iminsi mike zikozwe na YouTube, YouTube ishyiraho andi mabwiriza mashya agena imikoranire hagati ya yo, ndetse n'abakorana na yo mu rwego rwo kumenyekanisha ibicuruzwa by'abakiriya batuma Google Ads kubamamaza.
Amabwiriza mashya ateye ate? 
Ubu umuntu ushaka gukorera amafaranga kuri YouTube agomba Kuba afite abakurikira ibyo akora 500 gusa,  videos 3, amasaha ibihumbi 3 mu gihe cy'umwaka. 
Kuri videos abakora shorts gusa basabwa abakurikira ibyo bakora 500, na shorts zarebwe n'abantu Miliyoni 3 mu gihe cy'iminsi 90 gusa, maze bagatangira kurya amahera bavana mu bufatanye bwo kwamamariza abakiriya ba Googleads. 
Abujuje ibi bisabwa bahita bemererwa gukorera amafaranga kuri YouTube. 
Izi mpinduka zikaba zigamije gutuma abakora ama videos kuri YouTube ariko bakiri hasi nabo babona amafaranga yo kubafasha mu mirimo yabo yo gukora ama videos. 
NB: Gukorera amafaranga kuri Adsense biciye kuri YouTube cyangwa ahandi nko kuri website bisaba gukora ibintu byawe, kutagira ibyo ushyira kumuyoboro wawe ukuye ahandi kuko bihanirwa n'amategeko ya Google Ads. 

Ubundi buryo bwo gukorera amafaranga kuri interineti mu nkuru zitaha, hano ku isheja.com.