Kuki ukwiye kwirinda gucomeka Telefoni yawe ku kibuga cy'Indege? FBI irakugira inama kuri iyi ngingo.
Irinde gukoresha imigozi rusange ugucomeka telefoni yawe kuri charge zo ku kibuga cy'Indege cyangwa se kuri Hoteli. Abamenyi mu ikoranabuhanga bagira inama abantu kudakoresha charges zo ku kibuga cy'Indege kuko kuzikoresha hataburamo ibyago byo Kuba wa kwibwa ibintu bitandukanye harimo: imyirondoro yawe itandukanye yaba ikuranga, Iya Banki aha hava n'intandaro zo kuba wakwibwa amafaranga ari kuri konti yawe, kwibwa amafoto yawe cyangwa videos usanganywe muri telefoni yawe zikaba zakoreshwa mu bintu bitari byiza, harimo no kugutera ubwoba.
Gucomeka telefoni yawe kuri Hoteli cyangwa i kibuga cy'Indege bishobora kuba byaguteza abajura bo ku ikorana_buhanga bakakwiba biriya byose twarondoye hejuru, badasize no kuba baguteza Malware, Spyware cyangwa izindi sisitemu zigamije kukwiba amakuru akagera kuwohereje izo sisitemu za malware muri telefoni yawe maze akayakoresha akugirira nabi, akuneka se cyangwa se waba uri umuntu ukomeye akaba yajya akugenzura akaba yagurisha ibikwerekeyeho Kubaba ba bikeneye.
Gucomeka kumigozi ya USB yo ku bibuga by'indege cyangwa Hoteli bituma ibitero bituruka muri cyberattack bikwibasira ari byinshi kuko aba Harkers benshi bahategera bagamije kwiba amabanga, amafaranga cyangwa se no kwirebera ibiri mu matelefoni yabaca kuri Ibyo bibuga by'indege cg se abarara muma Hoteli.
Ibi byose tumaze kubona muri iyi nkuru n'ibyo byitwa 'Juice jacking' bikaba bikunze gukorerwa ku bantu bakunze gukoresha ibikorwa remezo rusange harimo USB charging, Wi-Fi ndetse n'ibindi bifite aho bihuriye n'ibyo. Hari benshi bibwa batya kandi aribo batanze icyuho ariko batari bazi ko gukoresha ibyo bintu bivugwa muri iyi nkuru ari ibyago k'umafaranga yabo cyangwa se imyirondoro.
Ahantu wakwirinda gucomeka telefoni yawe : ku bibuga by'Indege, hoteli, restaurants, mu modoka zitwara abagenzi rusange.
Aha hantu aba Harkers bashyiramo sisitemu z'ibanga muri USB zaho, izo sisitemu zijya muri telefoni yawe iyo uhacometseho telefoni yawe maze zikajya zikura ibintu muri telefoni yawe zibihereza umu Harker wahagutegeye.
Hari ikimenyetso kiranga ko waba winjiriwe muri telefoni yawe, gikunze kwiyereka uwinjiriwe na virus kuri telefoni ye, aho telefoni igaragaza ko hasigayemo umuriro ungana 10% ku buryo butunguranye, ikindi ni ugushyuha cyane kwa telefoni yawe kandi utari kuyikoresha cyangwa waba uri no kuyikoresha ukumva irashyushye cyane. Ibi ni ibimenyetso byerekana ko waba ufite undi muntu ukoresha telefoni yawe utabizi kandi atayikozeho, akayikoresha mu buryo bwo kugutega ama virus wakura hariya twabonye mu nkuru hejuru.
Malware ziba zikoze ku buryo ziba amakuru yose yawe, uwaziguteze akagira uburyo yabona mo konti yawe ya Banki n'umubare w'ibanga ku buryo bimworohera kukwiba amafaranga akoresheje ATM cyangwa akaba yayicura akayabikuza nkaho ari wowe uri kuyabikura, ikindi Malware zitwara amakuru yerekeranye na konti zawe zose ziri kuri interineti ku buryo umuntu uyatwaye yajya yinjira muri Facebook, Twitter, Instagram, telegram, what's app akaba yasoma ubutumwa bwawe cg se akagira uwo yasubiza, aka se yanazikwiba , aha niho benshi bibirwa ujya wumva bataka ngo bibwe ama konti yabo yo kuri interineti.
Ni gute wakwirinda gukorerwaho ubutekamutwe nk'ubu:
1. Irinde gucomeka hariya hose twabonye ujye gucomeka telefoni yawe mu rugo cyangwa mu modoka yawe kubazifite.
2. Itwaze charge yawe, nukenera gucomeka ube ariyo ukoresha.
3. Ushobora kwitwaza batiri yawe isanzwe igendanwa, ugacomekaho mu gihe telefoni yawe ishizemo umuriro, cg yagera kuri 44% by'umuriro ukareka kuyikoresha, ukayikoresha muri gahunda zihutirwa gusa.
4.wakwitwaza USB yawe.
5. washyira anti virus muri telefoni yawe.
Hariya hose wakwirinda gucomeka telefoni yawe twabonye hejuru niho habi cyane kurusha ahandi.
Wakurikiza kandi izo nama zo hejuru ugamije kwirinda ko wategwa imitego yatuma wibwa, ikindi ukirinda gufungura ama links wohererezwa n'abantu batazwi cyane amwe ubona ari spams, ukirinda kandi kuzuza imyirondoro yawe kuri web utizeye cyangwa kuba umuntu yaguha link igusaba kwinjiramo ukoresheje address yawe na password ibyo nubibona ujye ubikwepera kure.