Menya ikinyabuzima kibaho iteka ryose, kidapfa.

Abantu benshi bakunze kwibaza uko barwanya urupfu bakarukumira ntirubagereho, ariko usanga bavunwa n’ubusa kuko urupfu ruri hafi ya buri kintu cyose kurusha uko byakwiyumvishwa. Nubwo bimeze bitya ariko hari ikinyabuzima kidapfa, kibaho ibihe byose kugera hari ukishe cyangwa akagiheza umwuka, iki kinyabuzima ubwacyo kibaho imyaka myinshi kugera kishwe cyangwa se kikaribwa n’ibindi binyabuzima, bitagenze bityo gikomeza kwiberaho.

Menya ikinyabuzima kibaho iteka ryose, kidapfa.

Ubwacyo nticyakwipfusha kabone niyo cyabaho imyaka miliyoni gikomeza ari cya kindi kidahinduka, iki kinyabuzima ntigisaza ngo kibe cyakwica n’ubusaza cyangwa se ngo kicwe n’izindi mpamvu zigiturutseho cyo ubwacyo.

Icyo kinyabuzima kitwa  jellyfish Turritopsis dohrnii ni ikinyabuzima cyo mu bwoko bw’ibinyabuzima bitagira uruti rw’umugungo. ubwacyo ntabwo cyakwipfusha cyangwa se ngo kizire urwikirago nkuko bikunze kuvugwa mu Kinyarwanda.

 jellyfish, Turritopsis dohrnii ni ikinyabuzima gito cyane, ikinyabuzima kibonerana nk’amazi cyangwa kikaba gifite amabara nka pink, umuhondo, ubururu na purple kiboneka mu nyanja zose zo ku Isi, iki nicyo gifite ubushobozi bwo kubaho iteka ryose ntawe ugihungabanyije cyangwa se ngo ahungabanye aho kiba.

jellyfish zororoka biturutse ku magi zitera, hakavamo ibyana byazo bigatangira kubaho ubudapfa.

jellyfish iba mu mazi hose ku Isi, amazi yegereye ubutaka ndetse no munsi yayo kure kure cyane ku ndiba y’inyanja. Abamenyi mu bumenyi bw’ibinyabuzima batahuye ko jellyfish imaze imyaka myinshi iriho kuko no mu gihe cya dinosaurs yari iriho, iba mu mazi ashyushye ndetse n’akonje, ni ikinyabuzima kitagira urutirigongo giteye ku buryo ubona butangaje nkuko mubibona ku mafoto.

Ubu bwoko bw’ibinyabuzima birimo amoko atandukanye aya niyo y’ingenzi ariyo:

Box Jellyfish.

Pink Comb Jelly.

Cauliflower Jellyfish.

Lion’s Mane Jellyfish.

Portuguese Man-of-War.

Flower Hat Jellyfish.

Mauve Stingers.

Atolla Jellyfish.

Lobsters na Hydra nabyo bifite ubushobozi bwo kubaho imyaka myinshi cyane kugera hagize ubyica kuko nabyo ntabwo bipfa kwipfusha.

Rimwe umushinwa w’umurobyi yabashije kuroba Jellyfish ifite imyaka irenga  1,700 yose iyi yaje kwifashishwa mu bikorwa by’ubuvuzi.

Bivugwa ko ibi binyabuzima byabayeho byibura mu myaka miliyoni 500 cyangwa 700 ishize bivugwa kandi ko ibi ari igereranya kuko bitizewe neza, kuko hacyekwa ko iyi myaka yaba inarenga, bikaba byarabayeho mbere ya Dinosaurs ho imyaka miliyoni 250 yose, kandi Dinosaurs zavanyweho n’ibihe zisiga jellyfish zikiri aho.

Jellfish ntabwo zanduranya ku bantu nubwo bijya biba ngombwa ko hariaho zihurira n’abantu zikaba zabatera ububabare bucye cg bwinshi bitewe no kuba zabakoraho cyangwa zikabaruma.

Ibi binyabuzima bifite ubumara bukaze cyane, iyo zibuteye mu muntu ashobora gufpa mu gihe kitageze no k’umunota umwe ifite ubumara budatinzamo ni box jellyfish, hari n’izifite ubumara bwica umuntu kuva ku amasaha 4 kugera kuri 48.