Bitunguranye Perezida Kagame yahaye Bamporiki na Afande Gasana imbabazi.

Bitunguranye Perezida Kagame yahaye Bamporiki na Afande Gasana imbabazi.

Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko na Gasana Emmanuel wabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, bari barahamwe n'ibyaha bitandukanye, bahawe imbabazi na Perezida Kagame. 

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu, tariki ya 18 Ukwakira 2024, ryemeje ko Kagame yahaye imbabazi abantu 32 bari barakatiwe n’inkiko, abandi 2,017 bari barakatiwe n’inkiko bafunguwe by’agateganyo.

Mu bahawe imbabazi harimo Bamporiki Edouard na Gasana Emmanuel, bari barakatiwe n’inkiko nyuma yo guhamwa n'ibyaha birimo kwakira indonke n'ibindi. 

Bamporiki Edouard yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu ahamijwe ibyaha bibiri, birimo icyo gusaba, kwakira indonke n’icyo gukoresha ububasha yahabwaga n’itegeko mu nyungu zawe bwite.

Gasana Emmanuel wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba we yakatiwe igifungo cy’imyaka 2 n’amezi atandatu, ahamijwe icyaha cyo gusaba no kwakira indonke.

Abantu batandatu ni bo bahawe imbabazi mu bari bafungiye muri Gereza ya Nyarugenge.

Abandi bahawe imbabazi barimo Serubibi Eric wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere Imiturire (Rwanda Housing Authority), Rwakunda Christian wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo n’Umugwizatunga Rusizana Aloys.

Mu 2021 ni bwo aba bose uko ari batatu bakatiwe igihano cy'igifungo cy'imyaka itandatu kubera gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Abahawe imbabazi hari ibyo basabwa kubahiriza birimo kwiyereka Umushinjacyaha wo ku rwego rw’ibanze no kumwitaba mu gihe bibaye ngombwa ndetse no gusaba uruhushya Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano igihe cyose bashatse kujya mu mahanga.

Itegeko riteganya ko uwahawe imbabazi na Perezida ashobora kuzamburwa ku mpamvu zitandukanye zirimo kuba yakongera gukatirwa kubera ikindi cyaha, mu rubanza rwabaye ndakuka cyangwa atubahirijwe ibyo yategetswe.