Ibihugu by'Abarabu byanze gukomanyiriza Israel._ISHEJA

Bimwe mu Bihugu by'Abarabu byanze gukomanyiriza Israel biciye mu kuyifatira ibihano.

Ibihugu by'Abarabu byanze gukomanyiriza Israel._ISHEJA

Bimwe mu Bihugu by'Abarabu byanze gukomanyiriza Israel biciye mu kuyifatira ibihano, Inama y'Ibihugu biherereye m'Uburasirazuba bwo hagati yabereye i Riyadh muri Arabia, 

Yari yitezweho byinshi harimo no Kuba Ibihugu by'Abarabu byose byafatira ibihano igihugu cya Israel. By'inshi muri ibi Bihugu byifuzaga ko byakoresha ibihano kuri Israel mu rwego rwo kuyumvisha no kunyeganyeza ubukungu bwayo kugira ngo ihagarike ibitero iri gukora kubutaka bwa Palestine. Abarabu bamwe kandi bumva batabara bene wabo bo muri Gaza byaba na ngombwa bakarwana intambara na Israel yo kurengera Gaza.

Izi ngingo zombi ntibazumvikanaho kuko hari abazishyigikiye ndetse n'abandi bumva ko ibyo bitabareba, Arabia iheruka Gutangaza ko itazakoresha ibihano nk'intwaro kuri Israel cyane cyane guhagarika Peteroli Israel. 

Ikibazo cya Gaza na Israel gikomeje gufata indi ntera, aho gikomeje gucamo ibice Ibihugu, imiryango mpuzamahanga itandukanye ndetse n'Abaturage bo m'u Bihugu bitandukanye bamagana Leta zabo kumugaragaro bazisaba kwitandukanya na Israel kuko iri gukoresha imbaraga z'umurengera muri Gaza kandi bitari ngombwa, ikindi bagasaba Israel n'ibihugu biyishyigikiye ko byareka Palestine ikaba Igihugu gifite ubusugire.

Ibi n'ibyo Bihugu byanze ko Israel ishyirwa mu bihano n'Ibihugu by'Abarabu.

. Saudi Arabia 

. UAE ( Leta zunze ubumwe za Emirates)

. Jordan

. Misili

. Bahrain

. Sudan

. Djibouti

. Morocco

. Mauritania

Ibi n'ibyo Bihugu 9 byanze ko Israel ifatirwa ibihano, benshi bakavuga ko bikorerwamo na USA ndetse ari Abagambanyi bo kwishisha mu bumwe bw'Abarabu.