America yasabye u Rwanda kuvana ingabo zarwo muri Congo.
America yongeye gusaba u Rwanda kuvana ingabo za rwo muri Congo, ivuga ko ifite ibimenyetso ko ingabo z'u Rwanda ziri muri congo kandi ko u Rwanda rutera inkunga umutwe wa M23.
Ambasaderi uhagarariye Leta zunze ubumwe za America muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo Lucy Tamlyn, yongeye gusaba u Rwanda kuvana ingabo muri Congo [ni ingabo avuga ko u Rwanda rufite muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo] , kuri uyu wa Kabiri nibwo Lucy yakiririwe na Minisitiri w'ingabo za Congo Jean Pierre Bemba, aho baganiriye kungingo zinyuranye harimo n'Umutekano m'Uburasirazuba bw'iki Gihugu cya Congo.
Ambasaderi Lucy avuga ko ari ingenzi kubaha amasezerano ya Nairobi ndetse na Luanda kuko aribyo bashaka, akomeza avuga ko yashimangiye ubutumwa bwa Leta zunze ubumwe za America.
Lucy yavuze ko ingabo z'u Rwanda zigomba kuva muri Congo kandi umutwe wa M23 ugahagarika imirwano byihuse muri Congo, asaba abafatanyabikorwa bose kubahiriza aya masezerano [ gahunda ] ' ati ingabo z'u Rwanda zigomba kuva muri Congo kandi M23 igasubira inyuma nkuko byagaragajwe n'amasezerano ya Luanda' .
Si ubwa mbere Leta ya Amerika ishinja u rwanda kuba rufite ingabo muri iki Gihugu.
Ibi byo gushinja u Rwanda kuba rufite ingabo muri Congo byaherukaga muri Mutarama uyu mwaka 2023, Raporo ya LONI kandi yakozwe n'impuguke zayo yagaragaje ko u Rwanda rwohereje ingabo 1000 muri Congo kandi ivuga ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23 mu kuwutera inkunga.
Izi mpuguke zivuga ko abasilikare b'u Rwanda 5 bafatiwe muri Congo, ko ibi bishimangira ko u Rwanda ruriyo, aba basilikare bivugwa ko ari ab'u Rwanda bafatiwe muri Congo mu 2022.
U rwanda ruvuga ko aba basikare bashimuswe n'ingabo za Congo zifatanije n'inyeshyamba za FDLR , aba basilikare bikavugwa ko bashimuswe bari kuburinzi k'umupaka uhuza u Rwanda na Congo.
America ivuga ko ifite ibimenyetso byose byerekana neza ko u Rwanda ruri muri Congo kandi ruha inkunga M23, igasaba u Rwanda kuyihagarika no gukura ingabo k'ubutaka bwa Congo.