Burkina Fasso hongeye kumvikana ihirikwa ry'Ubutegetsi, Menya Coup d'Etat zapfubye muri uku kwezi._ISHEJA

Ibintu bikomeye bibaye mu gihe gito cyane.

Burkina Fasso hongeye kumvikana ihirikwa ry'Ubutegetsi, Menya Coup d'Etat zapfubye muri uku kwezi._ISHEJA

Muri uku kwezi  hafi ku Isi yose habaye ibintu bikomeye harimo kugerageza guhirika Ubutegetsi ndetse no kwica Abategetsi bakuru b'Ibihugu bitandukanye.

Iyi nkuru iragaruka ku makuru nk'aya yagiye ajya hanze ahamya ko mu Bihugu bitandukanye hari mo n'ibyo muri Africa hageragejwe ihirikwa ry'Ubutegetsi ntibigere ku ntego, hari naho Abayobozi bamwe barashwe ariko ntibapfa nko muri Saudi Arabia na Slovakia, mu gihe muri Iran ho Perezida waho yaguye mu Mpantuka y'indege itaravuzweho rumwe.

Impantuka yahitanye Perezida wa Iran Ibrahim Raisi yateje impagarara ku Isi hose, bamwe bavuga ko ari impantuka isanzwe abandi bakavuga ko ari iyari yapanzwe neze n'intasi za CIA ndetse na MOSSAD yo muri Israel dore ko bikomeje kugarukwaho ko Umuderevu watwaraga Perezida Raisi yaba yari intasi ya Israel, bikavugwa ko kandi  yaba ariwe wateguye iyo mpantuka yahitanye Perezida wa Iran. Ikindi kibazwa ni ukuntu muri Kajugujugu 3 haguye imwe gusa iz'indi ntizigire icyo ziba.

Iyi Kajugujugu yari Itwaye Perezida Raisi ikaba yarakorewe muri America ( USA ), abakurikiranira ibintu hafi bakaba bari kwibaza impamvu Umuntu nka Perezida wa Iran agenda mu ndege yakozwe n'Abanyamerika.

Ibi n'ibyo bintu byabaye muri uku kwezi bidasanzwe ariko ntibyagera ku ntego  ba nyira byo bari bateguye. Harimo ihirikwa ry'Ubutegetsi ndetse no kugeragerageza kwica abategetsi bakomeye ku Isi.

.  Ku italiki 7 - habayeho kugerageza kwica  Prince wa Saudi Arabia Mbs biranga. 

.  Ku italiki 14 - hageragezwa ihirikwa ry'ubutegetsi muri Turkiye biranga. 

.  Ku italiki 15 - Minisiteri w'intebe wa Slovakia  yararashwe.

.  Ku italiki 16 - Perezida wa Serbia yarashwe inshuro nyinshi ajyanwa mu bitaro igitaraganya.

.  Ku italiki 17 - Coup yarapfubye muri Burkina Faso.

.  Ku italiki 18 - Coup yarapfubye muri DRC, bivugwa ko CIA yari ibi inyuma, dore ko hafashwe abacanshuro bo muri America bari bari muri iyi gahunda yo gusundura Ubutegetsi buriho muri DRC.

.  Ku italiki 19 - Perezida wa Iran Raisi yarishwe, bivugwa ko CIA na MOSSAD babiri inyuma kuko umuderevu we byamenyekanye ko yari intasi ya MOSSAD nkuko twabibonye hejuru.

.  Uyu munsi nabwo hongeye kumvikana amakuru y'uko Muri Burkina Fasso haba hageragejwe irindi hirikwa ry'ubutegetsi.