Ibihugu bifite abaturage banywa inzoga kurusha ibindi ku Isi.
Ese ni ikihe gihugu gihiga ibindi mu gusoma agata ku Isi? Muri rusange ibi nibyo bihugu bifite abaturage bakanda amazi kurusha ahandi hose ku isi, turareba ibi bihugu bifite Abagore n’Abagabo b’Abasinzi kurusha ibindi.
Byinshi muri ibi bihugu bifite umubare munini w’abaturage babaswe n’inzoga, babaye imbata za alcohol cyangwa se indi misemburo igize inzoga. Hungary iza imbere mu kugira abaturage benshi babaswe na alcohol kurusha ahandi hose ku Isi, ababaswe ni 21.2% by’Abaturage ba Hungary.
Iguhugu cya Hungary gikurikirwa n’u Burusiya ndetse na Belarus.
Ibi nibyo bihugu bifite Abaturage banywa agasembuye ku kigero cyo hejuru cyane, kurusha ahandi hose ku Isi.
Hungary – 21.2%
Russia – 20.9%
Belarus – 18.8%
Latvia – 15.5%
South Korea – 13.9%
Slovenia – 13.9%
United States – 13.9%
Poland – 12.8%
Estonia – 12.2%
Slovakia – 12.2%
Ibi ni ibihugu bifite abatura b’igitsina gabo banywa agasembuye cyane.
Russia – 36.9%
Hungary – 36.9%
Belarus – 33.9%
Latvia – 28.8%
Slovenia – 23.5%
Slovakia – 22.8%
Poland – 22.7%
Estonia – 22.2%
South Korea – 21.2%
Lithuania – 19.9%
Ibi bikaba ibihugu bifite umubare mu nini w’abagore b’abasinzi cyane kurusha ahandi hose ku isi.
United States – 10.4%
Russia – 7.4%
Sweden – 7.3%
Hungary – 7.2%
South Korea – 6.8%
Belarus – 6.2%
Austria – 6.1%
United Kingdom – 4.7%
Latvia – 4.6%
Slovenia – 4.5%
Ibi nibyo bihugu bifite abaturage benshi bikundira agatama, aba banywa ama litiro menshi buri mwaka, bakabikora kukihero cyo hejuru kurusha ahandi ku Isi, uru rutonde ni urwo mu mwaka wa 2022.