Biden azatangaza gahunda afite ku matora ya 2024 vuba.
Perezida wa Leta zunze ubumwe za America, Jo Biden yatangaje ko mu minsi ya vuba azashyira hanze gahunda afitiye amatora ya Perezida wa America azaba mu mwaka wa 2024.
Biden azatangaza niba azongera kwiyamamaza cyangwa se azayobora ikiringo kimwe akarekera aho. Ni umwanzuro azatangariza abany'America vuba nkuko yabitangaje uyu munsi.
Ni amatora ateganyijwe mu mwaka wa 2024 mu kwezi k' Ugushyingo.
Ibi Biden yabitangarije i London ku murwa mukuru w'Ubwongereza, ubwo yavugaga ko yarangije gufata umwanzuro uhamye ku matora ateganyijwe mu mwaka uza, ariko ko uwo mwanzuro azawutangaza mu bihe biri imbere.
Nubwo yavuze atya ariko, yanongeyeho ko gahunda ye ari ukongera kuyobora America.
Ibi bije bikurikira amagambo umugore wa Biden aheruka gutangariza muri Kenya, aho abatangazamakuru bamubazaga niba umugabo we azongera kwiyamamaza kandi biboneka neza ko nta ntege afite zo gukomeza kuyobora America.
Dr. Jill Biden yabasubije ko umugabo we ameze neza kandi ko byemezwa n'abaganga bamukurikirana buri munsi, ko afite imbaraga zo kongera gutegeka indi manda, nawe yongeye ho ko gahunda umugabo we afitiye amatora ko yarangije gutegurwa ko hasigaye kuyitangaza.
Donald Trump watsinzwe na Biden mu matora aheruka, nawe mu mwaka ushize wa 2022 yatangaje ko ntakabuza agomba kugaruka gutegeka America. Trump ukunda kwita Biden sleeping Jo, ubu ari mu nkiko aho ashakirwa ibyaha bitandukanye kugirango asigwe icyasha, akurweho ikizere ntazongere kwiyamamaza, muri Ibyo byaha ashinjwa harimo kubika impapuro zirimo amabanga yashyira igihugu mu kaga no Kuba yarishyuye indaya ariko ntamenyekanishe ayo mafaranga ngo abashe gukurwaho imisoro. Ibi byaha bisa nkaho Trump azabyikura imbere akagaruka guhangana na Biden, Trump akaba afite abamushyigikiye benshi, akanavuga ko nagaruka azahita arangiza intambara ihanganishije OTAN n'Uburusiya.