Abantu barinzwe cyane ku Isi, Uru rutonde ruyobowe na Perezida wanzwe cyane ku Isi, Ese abandi urakeka ko ari abahe?.

Uru rutonde rugizwe n'ibikomerezwa muri Politike y'Isi, ni Abagabo b'ibihangage cyane bazwi na buri wese ukurikiranira abintu hafi. Uru rutonde n'urwuyu mwaka wa 2023.

Abantu barinzwe cyane ku Isi,  Uru rutonde ruyobowe na Perezida wanzwe cyane ku Isi, Ese abandi urakeka ko ari abahe?.

Mu kurinda ibi bikomerezwa hagendera amafaranga atagira ingano, Ubutasi bwo kurwego rwo hejuru, iherekanya makuru ryizewe kandi ryihuse, ikoranabuhanga  rigezweho ( harimo indege zigezweho, drones ndetse n'ibyogajuru bifata amakuru yihuse y'ibibera aho abategetsi bari cyangwa se bifuza kugana), intwaro zigezweho zishobora kurwanya umwanzi hakiyongeraho n'abasilikare b'intoranywa bahabwa imyitozo igezweho mu birebana no kurinda abakomeye kurusha abandi.

Abategetsi bose bakaza umutekano wabo cyangwa igihugu kikaba aicyo kiwukaza kuko ahari abantu bizwi neza ko hatabura ibyago, kandi ntawe uneza bose niko ubuzima bumeze. Ibi abanya-Politike barabisobanukiwe rero nicyo kibatera kwirindisha ikoranabuhanga ndetse n'ubundi buryo bugezweho bwa nyuma ngo hatagira ikibahungabanya bakaba bajya mu byago cyangwa se bakanahaburira ubuzima.

Iyi nkuru iragaruka ku bantu 6 barinzwe cyane kurusha abandi bose ku Isi, bose baboneka kuri uru rutonde n'abategetsi b'ibihugu bikomeye k'Umubumbe dutuye.

6. Papa Francis 

Ubundi mu myaka ya kera Umuyobozi wa Kiliziya ntiyarindwaga bikomeye nk'ubu, ariko uburinzi bwe bwagiye bukazwa cyane kubera ko hari igihe yisangaga mu byago bikanamuviramo urupfu rutunguranye. Har abayobozi ba Kiliziya bagiye bicwa n'abantu basanzwe, ba basanze mu ngo zabo bari kubaca inyuma, abandi   bagahohoterwa kubwimpamvu zitandukanye.

Kubera ibyo byago byatunguranaga ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika bwatangiye gukaza umutekano wa Papa kugirango bagabanye ibyago byo kuba yakwicwa ku buryo butunguranye.Umutekano wa Papa wongeye gukazwa cyane ubwo Papa Jean Paul wa 2  yaraswaga mu 1981, aha nibwo kiliziya yatangiye gutekereza kuvugurura uburyo umutekano wa Papa wakazwa ukajyanishwa n'ibihe turimo.

Papa arindwa n'abasore b'indobanure bakomoka m'u Busuwisi, aba bagahabwa imyitozo ikaze hagamijwe guha umutekano usesuye Umukuru wa Kiliziya Gatolika, aba basore baba bari hagati y'imyaka 19_30.

Urugendo rw'uy'umuyobozi ruritonderwa cyane kandi rugategurwa igihe kugira ngo bakure munzira ibyago byinshi bigamije gutwara ubuzima bwe dore bitajya binabura.

N'urugendo kandi rutwara akayabo kamafaranga menshi, amakuru yabashije kujya hanze avuga ko mu 1987 ubwo Papa yasuraga Leta zunze ubumwe za America, buri saha imwe gusa icyo gihe hagendaga Amadolari 93,000 byose, akaba yarahamaze iminsi 9. Ubu bishoboke ko aya yiyongereye cyane bitewe n'ibihe turimo.

Biteganyijwe ko Portugal (Porotigare) izishyura Miliyoni 36.5$ kugira ngo yishyure ikiguzi cy'umutekano wa Papa mu ruzinduko azahakorera muri uyu mwaka, akaba azahamara iminsi 5 gusa.

5. Mohammed Bin Salman

N'igikomangoma cy'umurage cya Arabia, uyu mutegetsi wa Arabiya nawe akaza umutekano we cyane aho arindwa na Batayo 2 zose, zirimo abasore bazi icyo gukora kurusha abandi. Inshingano nyamukuru z'aba basilikare ni ukurinda Umwami ndetse ndetse Nigikomangoma cy'umurage, Bin Salman yasabye se kuvugurura imikorere y'ubunzi bw'Ibwami bukajyanisha n'igihe. Yahindaguye kandi uko uburinzi bwakorwaga mbere, ibi yabikoze nyuma yaho amenyeye ko azasimbura se, ubundi siwe wari kuzajya ku ngoma.

Abasilikare ibihumbi 450,000 nibo bafite inshingano zo kurinda uyu muryango w'Ubwami bwa Arabiya kuko abasilikare bose baba ari ab'Umwami. Igisilikare cya Arabiya kandi kiza ku mwanya wa 6 mu kubona amafaranga menshi agishorwamo. Abasilikare 100 bakaba bamuhora hafi bashinjwe umutekano we gusa.

4. Kim Jong-un

Umuyobozi w'ikirenga wa Korea ya ruguru, uyu akaza umutekano we cyane ni ibintu bizwi ikitazwi neza n'uburyo bamurindamo, Kim afite abasilikare bamurinda we n'umuryango we bagera  120,000 bose barinda umuntu umwe hamwe n'umuryangowe. Kim aririnda cyane kandi amakuru yerekeranye nuko bikorwa aba ashakishwa n'intasi zo m'Uburengerazuba cyane ariko nazo zibona make ashoboka, kugera aho zicura ibinyoma rimwe na rimwe bivuga ko yaba amerewe nabi cyangwa se yapfuye kubera kubura amakuru amwerekeye, ibi byo gucura amakuru bikorwa iyo Kim amaze igihe atagaragara mu ruhame cyangwa atagerageza intwaro asanzwe amenyereye kugerageza buri gihe.

Kim nawe azi kwikura mu ruhame akabura burundu hakavugwa byinshi nyuma akazaboneka abantu bakumirwa. Bikekwa ko umutekano wa Kim utwara Miliyoni 250$ buri mwaka iyo atasohotse Igihugu, ibi nabyo ni ugukeka kuko ntawabihamya neza.

Kim agenda mu mudoka yo m'ubwoko  bwa Mercedes-Benz Maybach igura Miliyoni 1.6$, wongeyeho ikoranabuhanga ishyirwamo ndetse n'ubundi bwirinzi ntakabuza aya madolari ararenga.

Akunda gukoresha gare-ya-moshi iyo ashaka kugira aho agana, iyo ahagurutse gare-ya-moshi 3 zose zigomba kuba ziri kumwe nawe kuburyo utamenya iyo aherereyemo, ni gare-ya-moshi zihenze kandi zirimo ikoranabuhanga rihambaye ndetse n'ubundi bwirinzi buteye imbere, igomba kuba irindiweumutekano mu kirere no k'ubutaka.

Abasore bamurinda bivugwa ko bari muba mbere ku Isi bafite imyitozo ikomeye cyane.

3. Xi Jinping

Umutegetsi w'Abashinwa bagendera ku itegeko ry'Ubushinwa bumwe, ni ibintu bizwi ko Perezida Xi afite abanzi benshi bo m'uburengerazuba kubera Politike ze zitavugwaho rumwe ndetse n'uburyo Ubushinwa yabuteje imbere ubu bukaba bukomeye mu ngeri zose harimo Igisilikare, Ubukungu n'ikoranabuhanga ibi bimugira umwanzi wa benshi cyane haba imbere m'Ubushinwa ndetse no hanze yabwo. Ikindi gituma Xi akaza umutekano we ni uguhangana N'Amerika kubera ikibazo cya Taiwan.

Abashinzwe kurinda Xi ni itsinda ry'ibanga ryitwa Central Security Bureau naryo rikorere munsi y'irindi ryitwa Central guard Regiment iri rikaba ariryo riha amabwiriza ririya rya mbere. Bivugwa ko ari itsinda rifite imyitozo ikakaye kandi igezweho kandi rikaba rikomeye cyane ku buryo kurimeneramo bidashoboka. Bivugwa ko rigizwe n'abantu  8,000 bagabanyijemo ibice 36, buri gice kigakora akazi karyo bitewe n'uburyo umutekano wo kurinda Xi ukorwa, aba bakorera mu ibanga cyane kuburyo kubabonaho amakuru ngo bigoye.

Xi iyo ari kugengera k'ubutaka imihanda yaho ari buce irafungwa yose, imodoka arimo igaherekezwa n'izindi 50 zose. Naho iyo afite urugendo rwo mukirere akoresha indege isanzwe itwara abagenzi muri China Airway, nta ndege agira yigariye

2. Joe Biden

Perezida wa USA aza ku mwanya wa 2 mu barindiwe umutekano kurusha abandi muri uyu mwaka. Agenda mu modoka igura Miliyoni 1.5 $ utabariyemo ibindi igisilikare cy'Amerika kiyishyira by'ikorana buhanga ndetse n'ubundi bwirinzi.Buri aho atarabukiye hose agomba guherekezwa n'imodoka 50 buri imwe ifite akazi kayo yigariyeho ngetse n'indege mu kirere ndetse na drones z'ubutasi urugendo rwe rugomba kuba ruri kugenzurwa n'umukuru wa Pantagon.

Agenda mundege igura Miliyoni 800$, kandi aho imugejeje aho ari hose niho hahita himukira ibirindiro by'iisilikare cy'Amerika kirwanira mu kirere n'indege ifite ikoranabuhanga rikomeye cyane tuzagarukaho mu nkuru yihariye, iyi ndege igisilikare cy'Amerika kirashaka kuyisimbuza insi ihagaze Miliyaridi 3$.

Akorera mu biri nabyo bungiwe uumutekano cyane, bitwara Amerika agera kuri Miliyaridi 1.5$ buri mwaka kugirango bizere umutekano wa Perezida.

1. Vladimir Putin

Perezida w'Uburusiya niwe uza ku mwanya wa mbere mu bantu barindiwe umutekano kurusha abandi ku Isi muri uyu mwaka, umutekano we wakajijwe cyane kuva aho atangirije ibikorwa bidasanzwe bya gisilikare muri Ukraine, kubera guhigwa cyane n'intasi zitandukanye zaba izimbere mu Gihugu ndetse niza OTAN zigamije kumwica kugirango intambara yo muri Ukraine ihagarare dore ko kuyitangiza bivugwa ko ari we nyrabayazana wabyo.

Putin yashyiriweho amafaranga menshi yahabwa uwamwica, ibi bikorwa n'abakire bo mu Burussiya bahunze Igihugu, iyi ntasi yahoze ari iya KGB rero nayo ntabwo ikina n'umutekano wayo kuko izi ibyago biri mu kuwujenjekera.

Putin ubu niwe muntu wanzwe cyane ku Isi, ushobora guhitanwa igihe icyo ari cyo cyose, niyo mpamvu yakazijeje cyane ubwirinzi bwe. Uyu mugabo bivugwa ko ariwe mukire wa mbere ku Isi na Miliyaridi 300$, bivugwa ko akunze kuba mu kato cyane kubera kutagira uwo yizera muri ibi bihe ahigwa cyane.

Putin aho ari hagombo no kubarizwa abasilikare babarakare cyane ibihumbi 3,000 bamukikije impande zose, abo ni ababa bamwegereye cyane, bivuze ko hari n'ababa bari kure ye ariko bashinzwe umutekano we. Muri bo harimo indwanyi za karaha butaka, intaso zo kurwego rwo hejuru, abaryanya ibitero by'ikoranabunga, aba harkers, aba specialist mu kugurutsa indege, abashinje kugenzura agace arimo bakoresheje drones n'abandi bakora ibitandukanye. 

Umuhanda acamo wa Novo agariovo ava mu rugo ajya kukazi mu biro bye bya Kremlin ucungirwa hafi buri munota, afite abatetsi be ba muhora hafi kandi umusilikare mbere yo kwinjira mu kazi hari aho avuye anza gushyirwa mu kato ibyumweru 2, ni nako bikorwa iyo agiye mu rugendo abo bazajyana bose bajya mu kato mu gihe cy'ibyumweru 2.

Putin agenda mu Modoka, indege, gare-ya-mosho n'ubwato byihariye.

Buri mwaka umutekano wa Putin utwara Miliyaridi zirenga 84$ zose. Putin azi neza ko umutekano nta giciro ugira.

Aba nibo bantu barindwa cyane kurusha abandi ku Isi muri uyu mwaka.

Stay informed ku Isheja media House.