Ibihugu bifite impapuro z'inzira zikomeye kurenza izindi.
Urupapuro rw’inzira (passport) urupapuro rwemerara uwaruhawe n’Igihugu runaka gutura cgangwa kunyura mu bindi bihugu nta nkomyi, passport z’Ibihugu bitandukanye zenda gusa, imitere yazo yenda kumera kimwe zigatandukanywa n’ibirango biranga Igihugu umuturage uyitunze akomokamo cgangwa afitiye ubwene gihugu.
Tugiye kureba uko impapuro z'inzira zirushanya imbaraga bitewe n’Igihugu, cgangwa uyitunze Ibihugu aba yemerewe kugendamo nta ruhushya rumwemerera kw’injiri mur’ibyo Bihugu yiriwe yaka mbere, kubera amasezerano hagati yabyo yemerera Abaturage babyo ko bagomba kurufatira aho bageze. Passport iza ku mwanya wa mbere niya:
1. Ubuyapani
Umuturage wo m'Ubuyapani yemerewe kugenda mu bihugu 193 byose nta visa yatse mbere y'urugendo kuko ayifatira ku kibuga cy’indege cyaho ageze. Iyi niyo passport irenze izindi muri uyumwaka, mukugira imbara z'ingendo kuko uyifite ajya mu Bihugu byinshi nta bibazo bya Visa ahuye nabyo.
2. Korea y'Epfo
Umuturage w’Igihugu cya Korea agenda mu bihugu 192 nta visa.
3. Ubudage (Germany)
Ubudage Buza ku mwanya wa 2 bukawuhuriraho na Spain, umuturage w’ubudage na Esipanye yemerewe kwinyuza mu bihugu 191 byose atiriwe atonda umurongo kuri za Ambasade z’Ibihugu yifuza kujyamo.
4. Finland
. Italy
. Luxembourg
Ibi bihugu byose uko ari 8 bihurira ku mwanya wa 3, abaturage babyo bemerewe kugenda genda mu bihugu 190 byose nta visa basabye mbere.
5 Sweden
. Austria
. Netherlands /ubuhorandi
. Danimarike
Ibi bihugu byose nabyo bihurira ku mwanya wa 4, umwenegihugu wabyo yemerewe kugenda mu bihugu 189 byose nta visa.
6 . Ubwami bw'Ubwongereza
. Ireland
. Ubufaransa
. Porotigare
Umuturage ukomoka muri ibi bihugu cyangwa uhafite ubwenegihugu yemerewe kugenda mu bihugu 188 nta visa.
7. Ububiligi
. Repubulika ya Czech
. New Zealand
. Norway
. Switzerland
. Leta zunze ubumwe za America
Umuturage wo mur’ibyo bihugu 6 yemerewe kugenda mu bindi bihugu 187 nta visa.
8 . Australia
. Canada
. Ubugiriki
. Malta
Ibi bihugu 4 bihuriye kuri uyu mwanya wa 8, umuturage wabyo yemerewe kugenda mu bihugu 186 nta visa.
9 .Hungary
. Poland
Yisangiza uyu mwanya wa 9, umuturage wiki gihugu yemerewe kugenda mu bihugu 184 nta visa.
10. Slovenia
. Slovakia
. Latvia
. Lithuania
Ibi bihugu uko ari 5 byose, abaturage babyo bemerewe kugenda mu bihugu 149 nta visa batse mbere y'urugendo.
Ibi nibyo bihugu 34 bifite impapuro z’inzira zikomeye kurenza izindi ku Isi, bitewe n’amasezerano byagiye bigirana hagati ya byabo, ndetse n’imiryango mpuzamahanga bihuriramo.
Kuri runo rutonde u Rwanda ruri ku mwanya wa 73 aho Umuturage wa rwo agenda mu bihugu 53 gusa rukaba rusangiye uyu mwanya na Mozambique.