Ibigo by'ubutasi bikomeye ku Isi kurusha ibindi. isheja

Iyi nkuru iragaruka kubigo bikomeye kurusha ibindi mu gushaka amakuru cg se Gutata cyane kurusha ibindi ku Isi.

Ibigo by'ubutasi bikomeye ku Isi kurusha ibindi. isheja

Iyi ni inkuru ya 2 ivuga kubutasi kuko iya mbere isheja yabagejejeho yari inkuru ivuga ku Bihugu bifite ubutasi bukomeye muri Africa. Nyuma yo kuyitangaza abakunzi bacu badusabye Gukora indi ivuga kuri iyi ngingo ariko ku Isi yose.

Ibyifuzo byanyu biba itegeko ku Isheja Media House, niyo mpamvu uyu munsi turi burebere hamwe Ibihigu bikomeye kurusha ibindi mu gukora ubutasi ku Isi. Kuri uru rutonde rw'Ibihugu 10, nta Gihugu cyo muri Africa kirimo, harimo ibihugu by'Ibihangange kurusha ibindi. Ikirimo benshi badakeka ni Pakistan kubera guhangana n'u Buhindi, biyisunikira kugira ubutasi bukomeye kuko irangaye yakwisanga yongeye kuba igice cy'u Buhindi nkuko byahoze mbere, Pakistan yari u Buhindi, America itarabucamo 2.

Buri Gihugu kigira ubutasi bugamije gushaka amakuru no gukumira ibyago bishobora kugwira igihugu byaba ibitunguranye ndetse n’ibyateguwe. Ubutasi bufatwa nk’umutima w’igihugu kuko nibwo bwibanze ubutegetsi buba bwubakiyeho. Umutegetsi udafite amakuru ntiyabasha kugenzura igihugu, ahubwo ashobora kwisanga we agenzurwa n'uyamurusha.

Ubutasi ni ingenzi cyane rero k'ubuzima bw'igihugu ndetse no kubutegetsi. Ubutasi ntibukorwa mu bijyanye na Gisilikare gusa, kuko mu Bukungu, Ubucuruzi, Ubuzima, Iterambere, Ikoranabuhanga  Imibereho myiza y'abantu n'ibindi, Ibihugu bikoresha ubutasi bukamenya gahunda z'ibindi bihugu kuri izi ngingo, hakazamo no kwibana imishinga cyangwa amakuru agendanye nibyo, Igihugu kikaba kizi ko kiri gukora umushinga ariko nyuma kikazabona wa mushinga hari ikindi Gihugu kibanje kuwushyira hanze cyangwa se kikamena amabanga yawo.

Ubutasi buri gihe nti buba bugamije ikibi, kuko kenshi bukorwa kuneza y'Abanyagihugu mu Bihugu birimo demukarasi kuko aho itari buhindurwa intwaro yo kuzengereza abantu.

Ese wabwirwa n'iki Umutasi, buri muntu wese yaba umutasi bibaye ngombwa, kuko buri muntu wese ufite ubwonko bukora neza yatanga amakuru runaka yatumwe gushaka, cyangwa akaba yayagurisha akayakuramo amafaranga.

Kwirinda intasi biragoye kuko utapfa kumenya neza iyo ari yo. Hari uwigeze kumbwira ko intasi wayirindwa n'Imana yonyine gusa.

Ibihugu 10 bikomeye mubutasi ku Isi n'ibi bikurikira.

. Uburusiya ( Federal Security Services of the Russian Federation, FSB RF )

Federal Security Services of the Russian Federation, FSB yahoze yitwa KGB kuri Leta yaba Soviets. FSB ikorera ahitwa Lubyanka, ikaba yarashinzwe mu 1995.

FSB ifite ishingano zo kurinda umutekano w'Uburusiya, gukumira intasi mvamahanga, Kurwanya iterabwoba, kurinda imipaka y'igihugu.

FSB imaze kuburizamo ibikorwa by'iterabwoba bikomeye 94.

. Pakistan  ( Inter-Services Intelligence, ISI )

Uru rwego rwashinzwe mu 1948, ruhabwa ubutumwa bwo gushaka amakuru arebana n'igihugu no kuyasesengura.

Rukaba rukorera  Aabpara, Islamabad. Rukoresha abaturage basanzwe n'abasilikare.

. Ubudage  ( Federal Intelligence Service, BND )

Federal Intelligence Service, Ni urwego rushinzwe ubutasi  hanze y'Igihugu, rukaba rwarashinzwe mu 1956. Rufite aho rukorera harenga 300 m'u Budage no hanze yabwo. Federal Intelligence Service rukaba ari rwo rwego rw'ubutasi rufite ikicaro kigari kurusha izindi zose ku Isi. Rukusanya amakuru yose harimo n'amakuru yo kohererezanya amakuru y'ikoranabuhanga hamwe n'iterabwoba mpuzamahanga, rukoresha miliyoni 1000 z'Amadolari ya America.

.  Ubufaransa (General Directorate for External Security, DGSE )

Ikicaro gikuru cya  General Directorate for External Security, giherereye kumurwa mukuru Paris. Ni Urwego rwashinzwe mu 1982.

General Directorate for External Security ishinzwe ubutasi bwo hanze y'Ubufaransa, ni urwego rukorera munsi ya Minisiteri y'ingabo ndetse n'igisilikare cy'Ubufaransa.

Mu nshingano zarwo zibanze harimo kurwanya Ubutasi buva hanze kubutaka bw'Ubufaransa ndetse no gushaka amakuru y'ubutasi, rukoresha miliyoni 731 z'Amadolari ya America.

. Ubushinwa  (Ministry of State Security )

Ministry of State Security ni urwego ruvugwaho gukorera mu ibanga cyane, bivugwa ko  bitazwi neza aho rukorera cyangwa ngo bibe byoroshye kumenya abarukorera hatajemo kwibeshya. Ni urwego rwashinzwe mu 1983.

Ishingano zarwo zibanze kurusha izindi ni ugukumira ubutasi bushobora gukorerwa kubutaka bw'Ubushinwa bukozwe n'abanyamahanga ndetse no Gushakira umutekano w'Igihugu.

MSS ikaba yarakoreye munsi ya CID ( Central Investigation Department ) igihe kinini, iyi CID ikaba yarabayeho kuva mu 1955-1983, rukoresha miliyoni 8000 z'Amadolari ya America.

. Ubwongereza ( Military Intelligence Section 6, MI6 )

Ubutasi bw'Abongereza bumaze igihe kinini cyane bukora kandi neza ninka Special Force yabo kuko benshi niyo bigiyeho ibirebana n'ibikorwa bidasanzwe bya Gisilikare.

Bwashinzwe mu 1909, ariko hari amakuru avuga ko MI6 yashinzwe mu 1569 na Sir. Francis Walsingham, ubwo yagirwaga Umunyamabanga w'Umwamikazi Elizabeth wa 1. Nyuma yaje kuvugururwa na Commander Late Sir. Mansfield Cumming mu 1909.

Ni bumwe mu butasi bukomeye cyane ku Isi kandi bwakoze byinshi mu ntambara ya 1 niya 2 y'Isi kugeza n'ubu, MI6 ni ubukombe. MI6 bivugwa ko ikoranira bya hafi cyane na CIA y'Abanyamerika, rukoresha miliyoni 2690 z'Amadolari ya America.

. Australia  ( Australian Secret Intelligence Services )

ASIS yashinzwe mu 1952, ifite ishingano zo gukumira abatasi mvamahanga no gusahaka amakuru ndetse no gukorana n'andi matsinda y'ubutasi y'ibindi bihugu, rukoresha miliyoni 337 z'Amadolari ya America.

.  Ubuhindi ( Research And Analysis Wing )

Research And Analysis Wing yashinzwe mu 1968 mu ntambara ya Sino-indian yatangiye mu 1962, yakurikiwe n'indi ntambara y'Ubuhindi na Pakistan yo mu 1965. Aha niho havuye igitekerezo cyo gushinga Research And Analysis Wing  kuko hari hakenewe cyane amakuru y'ubutasi. Ubutumwa bwa mbere Research And Analysis Wing yahawe kwari ugukurikirana ibikorwa byose bibera mu Bihugu bituranyi n'Ubuhindi.

. Israel  ( Mossad )

Mossad irazwi cyane muri ibi by'ubutasi, iri no mu nzego nke z'ubutasi zikora akazi kazo neza. Ifite ikicaro gikuru i Tel Aviv, ikaba yarashinzwe mu 1949.

Mossad ifite inshingano zo gukora ama operations y'ibanga, gukusanya amakuru y'ubutasi no kuyasesengura, kurwanya iterabwoba n'ibindi.

Mossad bivugwa ko ikoresha abakozi 7000, uru rwego rw'ubutasi rwa Israel ruri mu nzego nke zifite ubushobozi bwo gukorera aho ari ho hose ku Isi. Mossad kandi izwiho kwica cyane abantu Leta ya Israel ifata nk'abanzi cyangwa abayihemukiye, iyo Mossad itakwishe iragushimuta ikakugeza i Jerusalem. Ikindi Mossad izwiho cyane ni ugucengera mubanzi bayo ikabageramo neza, rukoresha miliyoni 2700 z'Amadolari ya America.

. Leta z'unze ubumwe za America ( Central Intelligence Agency, CIA ) 

CIA ni urwego rw'ubutasi rwa Leta ya America, rukaba mu nzego za mbere mu gutata no gukora operations zitandukanye kandi hose ku Isi.

Ni urwego rufite inshinga nyamukuru zo gutatira Perezida wa Leta zunze ubumwe za America ndetse na Cabinet,  CIA kandi ifite inshingano zo kuzamura ubuhangange bwa Leta zunze ubumwe za America ku Isi yose.

CIA nubwo ikorera imbere mu Gihugu cya America, ariko siho ishyira imbara cyane kuko aho ishyira imbaraga ni hanze yayo. Izwi nk'urwego rw'ubutasi rukorera hanze ya America ariko burya ikorera n'imbere mu Gihugu nubwo ishingano zo Gutata imbere mu Gihugu zifitwe na FBI, CIA knadi ikoranira bya hafi na NSA (ikaba urwego rwumviriza ibivugirwa ku ikoranabuhanga n'ibyandikwaho ). 

CIA kandi ifite ishingano zo kubaka ubutasi mu Bihugu by'inshuti na America ndetse no kugira inama Ubutegetsi bw'inshuti na America ukongeraho no kubafasha mu Gushaka amakuru, rukoresha miliyoni 15000 z'Amadolari ya America.

" Nyuma y'izi nzego 10 za mbere hakurikiraho:

. Canadian Security intelligence service ( CSIS),   rukoresha miliyoni 512 z'Amadolari ya America.

. National Intelligence Organisation ( Turkiye ) ni urwego rwashinzwe mu 1965 rukoresha Miliyoni 300 z'Amadolari ya America,  

. General Intelligence Presidency ( Saudi Arabia ) uru rwego rukorera cyane mu Bihugu by'Abarabu kurusha ahandi, rwashinzwe mu 1955.

Ibihugu bikomeye mu butasi muri Africa, inkuru irambuye hano.