Bakunzi b’urubuga isheja.com, twabegeranyirije urutonde rw`ibihugu 10 biruta ibindi ku Isi ukurikije ubunini bwabyo nkuko mubisanga muri iyi nyandiko.

Bakunzi b’urubuga isheja.com, twabegeranyirije urutonde rw`ibihugu 10 biruta ibindi ku Isi ukurikije ubunini bwabyo nkuko mubisanga muri iyi nyandiko.

Ibi nibyo bihigu binini ku Isi:

1. Igihugu cy’u Burusiya kiza kumwanya wa mbere mu Bihugu binini ku isi kuko gifite km2 miliyoni 17.1 n’abaturage bagera kuri miliyoni 150 kikaba gihana imbibi n’ibihugu basaga 14.

2. Canada

Igihugu cya Canada kiza kumwanya wa kabiri mubihugu binini ku Isi aho gifite ubuso bungana na km2 miliyoni 9.984 n’abaturage bagera kuri Miliyoni 46.

3.Leta zunze ubumwe za Amerika

Igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika kiri kumwanya wa gatatu mu Bihugu bini cyanye ku isi,kikaba gifite ubuso bugera kuri  Km2 Miliyoni 9.63 n’abaturage bagera kuri Miliyoni 360.

4.Ubushinwa

Igihugu cy’u Bushinwa kiri kumwanya wa kane mu Bihugu binini ku isi kuko gifite ubuso bugera kuri km2 Miliyoni 9.6 n’abaturage bagera kuri Miriyari 1,427,045,928 . By’umwihariko kandi,igihugu cy’u Bushinwa ni cyo gihugu kinini kumugabane wa Aziya.

5.Brazil

Igihugu cya Brazil kiza kumwanya wa gatanu mu Bihugu binini ku isi kubuso bungana na km2 Miriyoni 8.51 n’abaturage bagera kuri Miliyoni 214,628,916. Iki gihugu kikaba ari cyo kibarizwamo igice kinini cy’ishyamba rinini ku Isi ryitwa Amazon.

6.Australia

Igihugu cya Australia kiza kumwanya wa gatandatu mu Bihugu binini ku Isi kikaba gifite ubuso bugera kuri Km2 Miliyoni 7,741,220 n’abaturage bagera kuri Miliyoni 26.

7.Ubuhinde

Ubuso bugera kuri Km2 Miliyoni 3.287 bushyira igihugu cy’u Buhinde kumwanya wa Karindwi, n’abaturage bagera kuri Miliyari 1,421,274,319.

8.Argentina

Igihugu cy’Argentina gifite ubuso bugera kuri Km2 Miliyoni 23.78, kikaba kiza kumwanya wa 8 mu Bihugu binini ku isi n’abaturage bagera kuri Miliyoni 46.

9.Kazakhstan

Kazakhstan ni igihu kiza kumwanya wa cyenda mu Bihugu binini ku isi kikaba gifite ubuso bugera kuri Km2 Miliyoni 2.72 n’abaturage barenga Miliyoni 20.

10.Algeria

Igihugu cya Algeria nicyo kiza kumwanya wa 10 kurutonde rw’ibihugu binini ku Isi,kikaba gifite ubuso bungana na Km2 Miliyoni 2.38 kikaba icya mbere m’ubunini kumugabane w’Afurika n’abaturage bagera kuri Miliyoni 44.