Zanzibar itandukaniye he na Tanzania?. Sobanukirwa Zanzibar.-ISHEJA

Menya itandukaniro rya Zanzibar na Tanzania, umenye n'aho bihurira.

Zanzibar itandukaniye he na Tanzania?. Sobanukirwa Zanzibar.-ISHEJA

Zanzibar igizwe n'ibirwa, ikaba iherereye mu inyanja y'Abahindi mu Burasirazuba bwa Tanzania. Zanzibar yihuje na Taganyika mu mwaka w'i 1964 icyo gihe Tanganyika na Zanzibar bihita byitwa United Republic of Tanzania.

Mbere Zanziba itarihuza na Tanganyika, Iyi Tanzanzia y'ubu yitwaga Tanganyika. Nyuma yo kwihuza niho Tanganyika yafashe izina rya  Tanzania.

Zanzibar ikaba igizwe n'ibirwa bitandukanye ikaba kandi iherereye mu inyanja ngari y'Abahindi. 

Abaturage benshi batuye ibirwa bya Zanzibar ni aba Isilamu mu gihe abatuye Tanzania bensi muri bo ari Abakilisitu.

Zanziba iherereye kubilometero 35 uvuye kubutaka bwa Tanzania, Pemba yo ikaba iri muri kilometero 56 uvuye kubutaka bwa Tanzania. Pemba yifatanyije na Zanzibar mu gihe Habagaho Repubulika yunze Ubumwe  ya Tanzania.

Zanzibar ikaba igice cya Tanzania  yunze ubumwe cyigenga bicagase, bivuze ko ari igice kirebererwa na Tanzania yunze ubumwe  50% indi 50% kikireberera. Zanzibar igira Ubutegetsi bwayo, amategeko yayo ndetse na gahunda y'imisoro yayo, abatuye zanzibar bitorera Perezida wabo Tanzania itabigizemo uruhare.

Nkuko byumvikana Zanzibar igira Perezida wayo na Tanzania nayo bikaba uko. Ariko Perezida wa Tanzania yunze ubumwe  akaba ari we utegeka ibi bice byombi ku buryo bwuzuye n'ubwo hari ububasha aba adafite kuri iki gice cya  Zanzibar cyiyobora uko kibyumva. Igisilikare gicungira umutekano Zanzibar ni igisilikare cya Tanzana.

Muri Tanzania umugu munini waho ni Dar es Salaam, ikaba umugi w'ubucuruzi mu gihe Zanzibar ari umugi uzwi kubukerarugendo cyane bitari muri EAC gusa ahubwo ku Isi yose, abafite amafaranga yabo bakunda kuhagana bagiye kuruhuka cyangwa gutemberera yo ngo bireberebe ubwiza nyaburanga bwaho buhuruza benshi ndetse n'umuco gakondo waho wihariye utibagiwe  n'Umucanga mwiza wo kuruhukiraho bareba amazi meza y'Inyanja y'abahindi.

Ikirwa kinini kigize Zanzibar ni UNGUJA NDETSE ndetse na PEMBA. Umurwa mukuru ukaba Zanzibar City. Indimi zivugwa muri Zanzibar ni Igiswahili, Icyarabu n'Icyongereza. 

Zanzibar ikaba ituwe n'amoko 5 ariyo : Swahili, Arabs, Hidimu, Shirazi, Tumbatu. Aba baturage 99% ni Abayisilamu, Abakilisitu ni 0,5% mu gihe 0,5% basengera mu madini gakondo yaho. Zanzibar ikaba ituwe n'abaturage benda kugera kuri Miliyoni 2 gusa. Bakoresha Ifaranga ry'itwa ama Shilling ya Tanzania.

Ijambo Zanzibar rikaba rikomoka ku Cyarabu " ZANJIBAR " na ryo riva mu Giperesi " zangbar ". Zang bisobanuye UMUKARA ( dark skin ) naho bar bigasobanura  Umwaro,  mu Kinyarwanda bikaba bisobanura Ubutaka bw'abantu birabura, cyangwa se ubutaka butuwe n'abirabura.

Umuzungu wa mbere wakandagiye muri Zanzibar ni Vasco da Gama mu 1948, Polotigale yatangiye kugenzura Zanzibar mu 1503, ihita iba n'igice cyayo " iba igice cy'ubwami bwa Polotigale ". 

Ngayo nguko rero muri make itandukaniro n'ihuriro rya Zanzibar na Tanzania ndetse n'incamake y'amateka ya Zanzibar yigeze kuyoborwa n'umugande, ibi nabyo tukaba tuzabibagezaho mu nkuru zikurikira.