Ese Ubwirakabiri n'iki, Bubaho byagenze gute?, Sobanukirwa.ISHEJA

Ese Ubwirakabiri n'iki, Bubaho byagenze gute?, Sobanukirwa.ISHEJA

Ubwirakabiri ( Eclipse ) 

Ni iki,  bubaho byagenze gute?.

Ubwirakabiri bubaho mu  igihe Umubumbe cyangwa Ikindi kigendaruru giciye hagati y'Imibumbe ( ibigendajuru ) 2,  muri urwo rugendo hakabaho ko umubumbe cyangwa ikindi kigendajuru kisanga m'umwijima ( igicucucu ) waba muke cyangwa se ubuditse, ibyo bikabaho kumanywa nibwo byitwa ubwirakabiri.

Ibyo n'ibyo bita ubwirakabiri.

Habaho ubwoko 2 bw'ubwira kabiri ari bwo: 

Lunar ( ukwezi) 

na 

solar (Izuba) eclipse. 

Kuki tubona ubwirakabiri hano ku Isi? 

Ibi biva ku kuba Isi izenguruka izuba, mu gihe ukwezi ko kuzenguruka Isi. Igihe kimwe kiragera ibi bigendajuru binini uko ari 3 bikisanga k'umurongo umwe. Iki nicyo gihe habaho ubwirakabiri ( eclipse ). 

Solar eclipse cyangwa eclipse of the sun.

Ubu bwirakabiri bw'izuba bubaho mu gihe Ukwezi kwitambitse hagati y'Isi n'Izuba, Maze ukwezi kugatangira urumuri ruva ku izuba ntirugere ku Isi nkuko bikwiye, ibi bituma Isi iba iri  mu gicucu cy'Ukwezi Maze hakabaho ubwirakabiri gutyo, ibi mbibutse ko bibaho mu gihe Izuba, Ukwezi n'Isi bibi biri kumurongo umwe ugororotse. 

Ibi bikunda kubaho mu gihe cy'intangiriro y'Ukwezi Kandi mu gihe cy'Umwaka biba bishoboka ko ubwirakabiri nkubu bubaho inshuro 5 ku Isi hose bitewe n'intera iri hagati y'Ukwezi n'Isi. 

Habaho ibice 3 bya solar eclipse, ari byo: 

1. Partial

Ubu bwirakabiri bubaho mu gihe ukwezi Kuba kutabashije gupfukirana izuba neza Maze imirasire Mike ikagera ku Isi. 

2. Annual

Ubu bwirakabiri bubaho mu gihe izuba riba ryapfukiranywe n'ukwezi ariko bituzuye neza, aha umuntu aba abasha kubona urumuri rw'Izuba ku mpera z'Ukwezi, urumuri uba ubona ruzengurutse ukwezi. 

3. Total 

Ubu bwirakabiri bwo bubaho mu gihe Ukwezi Kuba kwapfukiranye urumuri ruva kuzuba ku buryo bwuzuye ibicu bikijima, ariko bikaba mu gice gito kimwe cy'Isi ku buryo uba ubona ko bwije.

Lunar eclipse cyangwa eclipse of the moon.

Ubu bwirakabiri bwo bubaho mu gihe Isi iba iri hagati y'Izuba n'Ukwezi.

Ibi bituma Isi ifunga urumuri rw'Izuba ntirugere ku kwezi neza nkuko bikwiye bigatuma ku kwezi hagaragara nkahijimye. Ubu bwirakabiri bushobora kumara  umunsi wose, amasaha 24 ukwezi kuri m'umwijima, ubwirakabiri nkubu bubaho 3 mu mwaka, bitewe nuko Izuba, Isi, ukwezi bikurikiranye kumurongo umwe mu kirere. 

Habaho ibice 2 bya lunar eclipse. Ari byo:

1. Partial

Ubu bwirakabiri bubaho mu gihe igice kimwe cy'Ukwezi ari cyo cyapfukiranywe n'Isi kikisanga mu gicucu cy'Isi.

2. Total

Ubu bwirakabiri bwo bubaho mu gihe Isi yatangiriye urumuri rwose ruva ruva ku zuba ntirugere ku kwezi, icyo gihe ku kwezi haba hijimye hose nta rumuri na ruke ruhagera.

Ubwo nibwo bwoko bw'Ubwirakabiri buho mu gice Isi iherereyemo, bukaba bubaho mu gihe Isi iri hagati y'Ukwezi n'Izuba cyangwa se Ukwezi kuri hagati y'Izuba n'Isi. Nta bwirakabiri buba Izuba riri hagati y'Isi n'Ukwezi, ibi byo nti bibaho kuko izuba riri kure kure cyane uvuye aho twe turi. Ibi bikabaho mu rugendo Isi ikora izenguruka Izuba Mu gihe Ukwezi ko kuba kuri kuzenguruka Isi.