Ishusho ya yezu yaguzwe miliyoni 450 z’amadorari.

Iyi niyo shusho yaguzwe akayabo mu mateka y'Isi.

Ishusho ya yezu yaguzwe miliyoni 450 z’amadorari.

I new York, miliyoni 450.3 zose zaguzwe ishusho imwe ya yezu, iyi shusho ikaba yaraciye agahigo ko kuba ariyo ya mbere yacurujwe amafaranga angana atya ku Isi hose.

Iyi shusho bavuga ko yaba yarashushanyijwe n’umugabo rurangiranwa mu gushushanya n’ubugeni Leonardo da Vinci, wa komokaga m’u gihugu cy’Ubutaliyano, iki gishushanyo cyatejwe cyamunara i new York ku madorari miliyoni 450.3.

Iki gishushanyo kiswe Salvator Mundi “Umucunguzi w’Isi”

Harabemeza ko kino gishushanyo ari icya Leonardo da Vinci ariko abandi bakabihakana.

Iki gishushanyo hamwe gisa n’igishaje ahandi kikagaragara nk’aho ari gishya nkuko bitangazwa n’umuhanga mu gushushanya, bikekwa ko cyaba cyarashushanyijwe mu mwaka 1505.

Leonardo da Vinci yapfuye mu mwaka 1519 asize amashusho 20 yakoze mu gihe cy’ubuzima bwe bwose.

Andi mashusho yagurishijwe amafaranga menshi harimo :

1. Interchange /cya Willem de Kooning, miliyoni 300$

2. Nafea Faa Ipoipo (Uzondongora ryari?)/ cya Paul Gauguin, miliyoni 300$

3. Card players /cya Paul cezanne, miliyoni 250$

4. Number 14A / cya Jackson pollock, miliyoni 200$

Aya niyo mashusho amaze guca agahigo mu kugurishwa akayabo.