Dore Cryptocurrencies 10 udakwiye kwirengagiza gucukura uyu mwaka 2023.
Cryptocurrencies ubundi n’iki? Cryptocurrency ni ifaranga ry’ikoranabuhanga ridafatika rishingiye kuri blockchain kandi ryegerejwe buri wese uzi icyo rivuze kugirango agire icyo arimaza we n’undi bashaka kugira ibyo bagurana Leta itabyivanzemo.
Iri faranga, rikabasha guhererekanywa mu kugurana ibicuruzwa cyangwa ibindi bikenera kuba byaguranwa. Kuri ubu hari ubu bwoko bw'amafaranga y'ikoranabuhanga agera ku 19,000 yose, azwi cyane harimo nka Bitcoin na Ethereum.
Ese iri faranga ryaba rikora rite?
Ni ifaranga ry’ikoranabuhanga ridafatika rikoreshwa kuru interineti cyangwa murandasi mu buryo bwo kugira ibyo abantu bahererekanya cyangwa se bagura. Abarifite bashobora no kuba barivunjisha mu yandi mafaranga bakayabikuza, urugero nk’ama doliri cyangwa ama Euro ndetse no mu m’amanyarwnda birakunda.
Blockchain yo n’iki?
Blockchain ni uburyo cyangwa se sisiteme yo kurinda iri faranga ryo kuri interineti, kurinda kuba ryakwibwa , kurinda kuba hagira uwakwangiza iryo faranga ndetse ikanakurikirana uburyo ki rihererekanwa.
Blockchain ni sisiteme irangaye kuburyo buri muhanga wese mu gufunga no gufungura code uri kuri interineti agira itafari ashyira kuri Blockchain kugirango hazamurwe ubwirinzi kuri aya mafaranga ntihagire uyahungabanya.
Umuhanga ugize itafari yongera kuri Blockchain hari ingano abona yiyongera ku mafaranga yarasanganywe.
Buri muntu ucukura iri faranga ryo kuri Interineti agira code za Blockchain kuburyo aba afite uburenganzira bwo kuzikomeza cyane ariko ntabwo kuzisenya afite.
Niyo mpamvu ama Leta y’ibihugu yananiwe gusenya ubu buryo bw’iri faranga ryo kuri interineti ahubwo Leta zigashaka kuriyoboka, dore ko leta nyinshi ubu zifite imigambi yo gutangiza ubwoko bw’amafaranga nkaya. Hari Na leta zarangije kwemerera abaturage bazo gukoresha ubu bwoko bw’ amafaranga yo kuri interineti.
Izi ni 10 Cryptocurrencies wacukura muri uyu mwaka wa 2023.
Bitcoin (BTC), ubwo twandika iyi nkuru Bitcoin imwe irangana 23,164.80USD.
Ethereum (ETH), ubu ETH1 irangana n’amadolari 1,669.40.
Tether (USDT), aka kanya ubu USDT 1 irangana n’idolari 1.
Binance Coin (BNB), BNB imwe ubu igana n’amadolari 332.07.
U.S. Dollar Coin (USDC) = 1 dorali.
1 XRP (XRP) = 0.40 USD
1 Binance USD (BUSD) = 1 USD.
1 Cardano (ADA)= 0.399 USD.
1 Dogecoin (DOGE) = 0.09 USD.
1 Polygon (MATIC) = 0.782209 USD.
Aya niyo mafaranga ubu ari hejuru y’ayandi kandi yizewe buri wese agirwa inama yo kuba yacukura muri uyu mwaka wa 2023.
Aha buri wese agirwa inama yo kuba yacukura na PI Network, n’ubwo itarahabwa agaciro, ariko iratanga ikizere mu bihe biri imbere.
Kanda hano maze umenye ibihugu 10 byemerera abaturage babyo gukoresha ama Crypto nta_nkomyi.