Ibintu 7 utazi ku gikombe cy’Isi.

Ibintu bitazwi na benshi ku Gikombe cy'Isi, menya ibintu utari uzi kuri iki Gikombe.

Ibintu 7 utazi ku gikombe cy’Isi.

Imikino y’igikombe cy’Isi iba buri nyuma y’imyaka 4,    n’ubwo ikuzwe na benshi ariko burya hari ibyo abantu benshi  batayiziho ar'ibyo tugiye kureba.

1. Igikombe cy’Isi cya mbere burya cyakozwe n’Umufaransa witwaga Abel Lafleur.

2. Mu ntambara ya 2 y’Isi iki gikombe cyahishwe aba Nazis ba Hitler imyaka 4 yose ngo batagishimuta kuko bagishakaga ngo bakijyane, bagihigiraga hasi hejuru ngo kijyanwe i Berlin ho kumurwa mukuru w'Ubudage.

Cyongeye kugaragara intambara irangiye. Wakwibaza uti icyo gihe cyari kiri he,   cyari cyarahishwe mu mazu yo hasi m'ubutaka I Roma.

3. Ese wari uzi ko Igikombe cy’Isi kigeze kwibirwa m’Ubwongereza? Rimwe abajura baracyibye m’Ubwongereza kiza kubonwa n’imbwa,,,, iba ariyo igitahura aho bari bagihishe mu  gice cy’Amajyepfo y’umurwa mukuru I London.

4. Ese wari uzi ko Brasil yahawe Igikombe cy’Isi ngo ikigumane burundu nyuma yo kugitwara inshuro 3 zose? Ikipe ya Brasil yahawe iki gikombe ngo ikigumane kubera gushimisha abantu no gukina neza ibi byabaye mu mwaka 1970.

5. Nyuma y’imyaka 13 Brasil igihawe burundu iki gikombe cyongeye kwibwa, bivugwa ko abakibye babashije kukigurisha, kugeza n'ubu ntawe uramenya irengero ryacyo.

6. FIFA nyuma yo guha igikombe Brasil ngo ikijyane burundu yaje gukora ikindi mu 1974.

7. Ese wari uzi ko igikombe cy’Isi nyacyo gihora kibitse munzu ndangamurage ya FIFA iri I Zurich ho m'Ubusuwisi, Ikipe yagitwaye ihabwa copy yacyo, cyo kigasubizwa mu bubiko.

Iki cy’umwimerere kigaragara 2gusa M'ugufungura irushanwa no mu kurirangiza.