Ni nde wabujije Ubuyapani kugira igisilikare, Inkuru irambuye._ISHEJA

Kuki Ubuyapani bucura intwaro ariko bukaba budafite igisilikare.

Ni nde wabujije Ubuyapani kugira igisilikare, Inkuru irambuye._ISHEJA

Igihugu cy'Ubuyapani kimaze imyaka 80 nta ntambara ku butaka bwacyo, ibyo byagenze gute, kugirango kibigereho?.

Ubuyapani buherereye muri Asiya y'Uburasirazuba buka itsinda ry'ibirwa bibarizwa mu Inyanya ya Pacifika. Kuva intambara ya 2 y'Isi yarangira Ubuyapani bwiyemeje guhagarika ibintu by'intambara n'ibisa nabyo bugashora imari mu kubaka ubukungu bw'imbere mu Gihugu no kubaka Amahoro ibi koko niko byagenze, Ubuyapani bwaratumbagiye mu bukungu, ikorana buhanga, inganda, ubwikorezi ndetse n'ibindi.

Ubu ni Igihugu gikize mu bya mbere 4 ku Isi.

Ubuyapani burwanya ko mu Isi haba intambara ariko bufite inganda zikomeye zikora intwaro, inganda zose zo m'Ubayapani zikora ibikoresho bizwi cyane nk' Amamodoka, Telefoni burya zikora intwaro karahabutaka, n'ubwo ntaho bikunze kumvikana.

Ubuyapani ntabwo bugira igisilikare, Leta ivuga ko ifite abarwanyi bashinzwe kurinda umutekano w'Igihugu bakaba Abarwanyi badatera ahubwo bahora biteguye kurinda Igihugu ibitero biva hanze.

Nubwo bimeze uko ariko Ubuyapani bufite ingengo y'imari ishorwa mu bwirinzi no gucunga umutekano w'Igihugu,  ibi bikabushyira ku myamya ya mbere mu bashora agatubutse mu gucunga umutekano imbere mu Gihugu no hanze yacyo dore ko buri ku mwanya wa 9 ku Isi mu gushora amafaranga menshi muri ibi,  nyamara nta gisilikare bagira nkuko babyivugira ko ahubwo bafite abantu bashinzwe gukumira ibitero byava hanze y'igihugu.

Ubuyapani bukora ibi nyamara budashyigikiye ibikorwa by'intambara hose ku Isi, aha umuntu yakwibaza impamvu bagurisha ibiturika nyamara badashyigikiye intambara.

Ubuyapani Kandi bwanze gusinya amasezerano yikoreshwa ry'intwaro za kilimbuzi ya UN n'ubwo ab'Anya America bazibarasheho izi ntwaro.

Ubuyapani bukora ibi byose mu gihe cy'imyaka 80 ishize butaragaragara mu mirwano iyo ari yo yose.

N'ubwo kugaragaza ko ukomeye bisaba kugira agatuza ariko Ubuyapani bwagaragaje ko bishoboka Kuba wabaho ukomeye, uri umunyembaraga Kandi udashyize intambara imbere.

Ubuyapani nubwo nta gisilikare bufite ariko busa nkaho buhora bwiteguye intambara dore ko bufite intwaro zikomeye harimo indege, Amato akomeye ndetse n'ibindi.

Urebye Ubuyapani bufite byose biranga igisilikare gikomeye gusa icyo budafite ni abasilikare bazwi.

Mbere y'ibi Ubuyapani bwari bufite igisiliksare gikomeye Kandi kihuta cyane dore ko bigeze kuzengereza Abashinwa, Korea, Amerika mu ntambara ya kabiri y'Isi na Philippines gusa ubuhangange bwabo bwaje gushyirwaho akadomo n'abanya America mu 1945 ubwo USA yabateraga ibisasu bya kilimbuzi, umwami w'Ubuyapani agahitamo kubwira ingabo ze kumanika amaboko.

Aha Ubuyapani bwari buhanganye na USA ariko bukaza gutsindwa na USA, aha niho Ubuyapani bwatangiye kubaho nta gisilikare kugeza ubu, nyuma y'intambara Ubuyapani bwubatswe na USA mu ngeri zose, kugeza ubu. Nyuma y'Ubwongereza  mu Buyapani niho USA ifite ibirindiro byinshi bya gisililare, muri make umutekano wabwo ucunzwe n'abanya Amerika.

Mwibuke ko itegeko nshinga ry'Ubuyapani ryanditswe n'abanya Amerika bashyiramo ingingo yo kutishora mu ntambara ahubwo ko Ubuyapani bugiye kubaka igihugu mu bijyanye n'amahoro, ubutabera n'amategeko, bongeramo kandi ko Ubuyapani bwamaganye intambara mu buryo bwa burundu, kuko ab'Anya USA babandikiye ko nk'Abayapani  banze ubushotoranyi nikoreshwa ry'ingufu mu guhosha amakimbirane.

Ibi bikaba ari byo byatumye Abayapani batongera kwishora mu mirwano.

Ibi ab'Anya Amerika bandikiye Abayapani n'ibyo byababujije uburenganzira bwo gukora intambara. Ngibi ibituma Ubuyapani butagira igisilikare kizwi, byose byakozwe n'Abanyamerika mu mibare yabo, kuba Ubuyapani nta Gisilikare bufite ni ukubera ab'Anya Amerika.

Ubuyapani Kandi bukaba bwishyura ama dollars menshi USA yo kubucungira umutekano ibi bikaba ariko bimeze no muri Korea yepfo, Ududage, Qatar, Arabia ndetse n'ibihugu byinshi byo muri NATO.