Uwashyize hanze impapuro z'ibanga za America yatawe muri yombi.

Umusore w'imyaka 21 ukekwaho kumena amabanga akomeye ya America n'ibindi Bihugu yatawe muri yombi kuri uyu wa Kane, ategereje kugezwa mu Rukiko. Uyu musore bikekwa ko ari we washyize amabanga y'ubutasi ya America yaciye ibintu hanze, yafashwe na FBI ku munsi wo kuwa Kane, uyu munsi biteganyijwe ko agezwa imbere y'urukiko I Boston akaburanishwa ku cyaha cyo kumena amabanga y'ubutasi bwa igisilikare ya America yatumye irebana nabi n'ibindi Bihugu.

Uwashyize hanze impapuro z'ibanga za America yatawe muri yombi.

Uyu musore w'imyaka 21 yitwa Jack Teixeira, yari asanzwe ari umu reserve mu ishami rya gisilikare rya America rirwanira mu kirere. Yatawe muri yombi na FBI imusanze iwabo i Dighton ho muri Massachusetts.

Uyu musore akaba yari asanzwe akorera ubutasi muri Leta ya Massachusetts, mu kigo cya Massachusetts Air national guard mu kigo cya igisilikare cya Otis Air national guard base. 

Ubwo yafatwaga igisilikare n'igipolisi byari byafunze imihanda yose yo muri ako gace, yuzuyemo abasilikare benshi ndetse n'abapolosi.

Amafoto yafashwe yamugaragaje aboheye amaboko mu mugongo ajyanwa n'igisilikare.

Ni Umusore wari ufite ipeti rya igisilikare rya Airman 1st Class ni iryo hasi mu gisilikare cy'America, yakoreshaga izina rya Cyber Transport systems journeyman muri ubwo butasi bwe. 

Mu mabanga bivugwa ko yamennye harimo ayo muri Ukraine yerekana uko intambara yagenze kuva yatangira kugeza ubu, harimo kandi n'imibare y'abasilikare bayiguyemo kumpande zombi.

Harimo amabanga agaragaza uko Amarica itata ibindi Bihugu, harimo n'ibyo yita inshuti, izi nyandiko kandi zigaragaza ko Amarica itata abayobozi b'ibihugu hafi ya byose.

N'inyandiko zigaragaza uburyo America ihatira Korea gutanga intwaro muri Ukraine, Korea ikavuga ko idashaka kwivanga mu bibazo bya Ukraine n'uburusiya kuko ntacyo biyibwiye kandi itanazi neza icyo bino Bihugu bipfa. America iyisaba guha intwaro Ukraine ikayereka ko biri kumwe maze izo itanze ikaba yazisubizwa.

Izi nyandiko zigara kandi  uko umuyobozi w'Umuryango w'abibumbye Antonio Gutierrez ko yaba ashyigikiye Uburusiya mu ibanga, ariko abamwegereye bakavuga ko abushyigikiye kubera urukundo afitiye abantu cyane abo mu Bihugu bikennye bagomba kugezwaho ibyo kurya bivuye m'u Burusiya no muri Ukraine.

N'inyandiko zirimo kandi uburyo bamwe mu bayobozi ba UN babona Perezida wa Kenya Williams Ruto, bamubona nk'intagondwa kandi ngo ntiyumva ibyo bamusaba Kuba yakorana.

Zirimo kandi uburyo ibihugu bimwe na bimwe bitera inkunga Ukraine ndetse n'u Burusiya, ibintu byakuruye umwuka mubi hagati y'ibyo Bihugu na Amarica bimwe bigatangira kwisobanura bivuga ko izo nyandiko zigamije kubibeshyera.

Izo nyandiko ziragaragaza uburyo ki igihugu cya Misili kiri gukora ibisasu byo guha Uburusiya, ariko mu ibanga rikomeye kikaba cyarabyitiriye ko ari Ibyo gukoresha imbere mu Gihugu, muri gahunda za gisilikare.

Uyu musore yari akuriye itsinda ryo kuganiriramo ryitwa Discord, ririmo abantu 20 bo ku migabane itandukanye nka aziya, America yepfo, Uburayi harimo kandi nabo m'u Burusiya.

Bikekwa ko mbere izo nyandiko zashyizwe muri iri tsinda nyuma abarigize baza kuzishyira kuri servers za Discord.

Guhera ubwo abantu batangiye kujya bazihererekanya ariko batazitaho cyane kugera mu Cyumweru gishize ubwo zaje guca ibintu.