Ibihugu 10 bifite igisirikare gikomeye kurusha ibindi ku Isi.

Urubuga ‘ Global fire power ‘ rwerekana uko ibihugu birutana mu mbaraga za gisirikare ,ruherutse gusohora urutonde rwerekana uko ibihugu ku Isi birutana muri uyu mwaka wa 2023. Uru rutonde rwa Global fire power index abarukora bagendeye ku ngingo zigera Kuri 50 zirimo ingengo y’imari mu gisirikare ,umubare w’abasirikare igihugu gifite ndetse n’ibikoresho bafite.

Ibihugu 10 bifite igisirikare gikomeye kurusha ibindi ku Isi.

Urw’uyu mwaka rwakozwe mu bihugu 145 hirya no hino ku isi ,u Rwanda rutarimo

Isheja .com yifuje kugendera Kuri uru rutonde mu kwerekana ibihugu 10 bya mbere bikomeye ku Isi .

Ibi bihugu biyobowe na leta zunze ubumwe za Amerika ,gusa mu bihugu 10  biyoboye nta na kimwe cyo muri afurika kizamo  na  Misiri inafite igisirikare cya mbere muri afurika ikaba iza ku mwanya wa 14 ku Isi.

Ibi bihugu Kandi birimo Igihugu cy’u Burusiya kiza gifite umwanya wa kabiri mu kugira igisirikare gikomeye ku Isi ,n’ubwo ingabo zabwo zigiye kumara hafi umwaka mu ntambara na Ukraine.

Ni intambara kuri ubu amakuru avuga ko impande zihanganye zahatakarije byinshi haba ingabo n’ibikoresho.

Uretse leta zunze ubumwe za Amerika n’u Burusiya bayoboye urutonde ,runariho n’ibihugu nk’u Bushinwa ,u Buhinde ,u Bufaransa ,u Bwongereza nibindi .

Ibindi bihugu nka Turukiya biza ku mwanya wa 11, Ukraine ikaza ku mwanya wa 15 ,Iran ikaza ku mwanya wa 17 , Israel ikaza ku mwanya wa 18 ,u Budage bukaza ku mwanya wa 25 ndetse na Koreya ya ruguru iza ku mwanya wa 34 ku Isi .

Ibihugu 10 bifite igisirikare gikomeye ku Isi muri 2023.

1. Leta zunze ubumwe za Amerika

2. u Burusiya

3. u Bushinwa

4. u Buhinde

5. u Bwongereza

6.  Koreya y’epfo

7. Pakistan

8. U Buyapani

9. France

10. u Butaliyani