Ingabo zidasanzwe za SADC zageze mu DRC, kwihanangiriza M23._ISHEJA

Ingabo z’Ibihugu bigize umuryango wa SADC zatangiye kugaba ibitero bidasanzwe ku barwanyi b’umutwe wa M23.

Ingabo zidasanzwe za SADC zageze mu DRC, kwihanangiriza M23._ISHEJA

Ni nyuma y’uko mu mpera z’umwaka ushize ingabo z’umuryango w’ubukungu uhuza Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo byatangiye kuvugwa ko zari zitegerejwe  kujya gufasha ingabo za leta y’a Congo mu by'umutekano nyuma y’imyaka n’imyaka icyo Gihugu cyarabaye isibaniro ry’imitwe myinshi itandukanye y’itwaje intwaro ndetse n’umutekano muke wabaye akarande muri icyo Gihugu, kuri ubu Ingabo z’umuryango wa SADC kuva zakahagera ibintu byatangiye gusa nibihinduka, Dore ko leta y’Igihugu cya Congo yerekanaga ko ihangayikishijwe n’umutekano muke ndetse uterwa n'abarwanyi ba M23  kugeza ubu, Ingabo za SADC zatangiye kurwana bikomeye n’abarwanyi b’umutwe wa M23.

Leta ya Congo ikaba yaritabaje ingabo z’umuryango wa SADC nayo isanzwe ibamo, mu rwego rwo kuyifasha kurwanya abarwanyi n'abitwaje intwaro barangwa muri icyo Gihugu, Igihugu cya congo kikaba cyaritabaje Ingabo za SADC mu kurwanya uwo mutwe ngo urandurwe burundu, Dore ko mu mwaka wa 2013  ubwo icyo Gihugu cyari kirembejwe n’uwo mutwe wa M23 ari bwo  ingabo za SADC zashushubikanyije aba barwanyi  b'uwo mutwe wa M23, ndetse abarwanyi bari bagize uwo mutwe bakwira imishwaro bariruka bahungira mu Bihugu bituranyi, kuri  ubu uwo mutwe ukaba warongeye kubura umutwe muri icyo Gihugu ndetse bigatza akavuyo n’umutekano muke  muri icyo Gihugu cya Congo aho abatari bakeya bakomeza kubigwamo no kuva mu byabo bashaka ahari umutekano.

Ibi bikaba byarakomeje kugarukwaho na Perezida w’Igihugu cya Congo, Felix AntoineTchisekedi akaba yarakomeje kwikoma abo barwanyi avuga ko baterwa inkunga n’igihugu cy’ibanyi cy’u Rwanda, gusa ibi Leta y’u Rwanda ikabyamaganira kure ko ntaho ihurira n’imirwano ibera muri icyo Gihugu cya Congo, Dore ko bamwe mu barwanyi bagize uwo mutwe, bamwe bavuga ko bari guharanira uburenganzira bwabo nk’Abenegihugu ba Congo, bo bemeza ko bagirirwa ubushotoranyi nk’abaturage b’Igihugu cya Congo biganje mu bwoko bw’abatutsi B'Abanyamurenge, bo bakavuga ko Leta ya Tchisekedi ibagiraho ubushotoranyi ndetse ngo bakaba banicwa, ibi bikaba bimwe mu mpamvu abo barwanyi bo batanga z’ibyo barwanira.

Ingabo za SADEC zikaba zaraje Muri Congo mu rwego rwo gufasha no gutera ingufu Ingabo z’igihugu cya CONGO (FARDC) mu kurwanya imitwe y’itwaje intwaro irangwa muri icyo Gihugu.

Ingabo z’umuryango wa SADC kuri ubu zibarurirwa ku bagera kuri 588 bakaba ari bo basirikare bagiye gufasha ingabo z’Igihugu cya Congo, Dore ko bivugwa ko abagera kuri 244 baturuka mu Gihugu cya Malawi  n’abandi 102 baturuka mu Gihugu cya Afurika y’epfo boherejwe ahashyizwe ibirindiro bikuru byazo, biherereye Goma muri Congo, izindi Ngabo z’indi zoherejwe n’umutwe w’ingabo zidasanzwe zirimo abagera ku 170 baturuka mu bihugu bya Afurika y’epfo,  Tanzania, Botswana ndetse n’Igihugu cya Angola aho abandi basirikare 50 ngo boherejwe gufasha ingabo za leta ya Congo mu gace ka Masisi.

Izi Ngabo zose muri rusange zikaba zarashyitse muri iki Gihugu ku wa 10/1/2024, aho za nahise zitangira kugaba ibitero ku mutwe w’ingabo za M23 muri Operasiyo bise (SAMIDRC ) ishinzwe kugarura umutekano muri icyo Gihugu.

Leta ya Perezida Antoine TCHISEKEDI  ikaba ifitiye ikizere izo ngabo mu kubafasha guhangana n’ikibazo cy’umutekano cyabaye akarande ku butaka bw'Igihugu cye.

Igihugu cya Congo kikaba cyariyemeje guhamagaza uwo mutwe w’ingabo za SADC, nyuma y’igihe kinini muri icyo gihugu kirangwamo umutekano muke hari  ingabo za Monusco z’igizwe n’ihuriro ry’ibihugu bigize uburayi na Aziya, aho izo ngabo zimaze igihe muri DRC  ariko ntacyo zifasha gifatika cyangwa kigaragara haba ari ukugarura umutekano w’icyo Gihugu aho abenshi badatinya no kuvuga ko bagenzwa no kwiba no gusahura umutungo kamere wa Congo, Dore ko Congo iri mu Bihugu bya mbere ku Isi mu kugira umutungo kamere ariko umutekano ukaba warabaye nk’inzozi kuri icyo Gihugu gikungahaye MU NGERI ZOSE.