Umuhungu wa Museveni yiteguye kohereza ingabo za Uganda kurwana kuri Moscow.

Umuhungu mukuru wa Perezida Museveni utegeka igihugu cy'Ubugande, yongeye gutungurana atangaza ko Ubugande bwiteguye kurwana kuri Moscow mu gihe byaba bibaye ngombwa, bisobanuye ko ari ukurwanya Uburengerazuba ku buryo bweruye.

Umuhungu wa Museveni yiteguye kohereza ingabo za Uganda kurwana kuri Moscow.

Gen. Muhozi Kainerugaba, yivugiye ko azoheresa ingabo zikarwa kuri Moscow. Izo ngabo avuga ashobora kohereza m'Uburusiya ngo n'iziteguye gukubita inshuro abo we yita aba imperialists, ati mu gihe byaba ngombwa Putin akabona ko igitekerezo cyanjye hari icyo cyamufasha azampamagare mwoherereze abasilikare barwanye aba imperialists barwane no k'Uburusiya muri rusange.

Uyu muhungu wa Museveni akunze kwadukana ibitekerezo byihariye kandi ku ngingo zitandukanye, aho bamwe bavuga ko aba agamije gutigisa imbuga nkoranya_bantu, abandi bakavuga ko atazi politike akwiye kujya kuyiga kuko ahubuka cyane kandi bikaba bidakwiye ku muntu wo ku rwego rwe.

N'ubwo hatabura rwose abo m'Uburengerazuba bamwamagana cyane kubera ibitekerezo akunze kugaragaza ko ashyigikiye Uburusiya na Putin mu ntambara buri kurwana muri Ukraine. None yongeye kwerura avuga ko azohereza ingabo zigamije kurwanya abo m'Uburengerazuba.

Gen. Muhozi kandi yanavuze ko propaganda Uburengerazuba bukora ku ntambara ya Ukraine ari ukurushywa n'ubusa kuko ibihabera bigaragarira buri wese. 

Abakurikiranira ibintu hafi bo bona Ubugande buri guhindura uruhande b'uva k'Uburengerazuba bwerekeza k'ugukorana n'ibihugu bihanganye n'Uburengerazuba. Bo ntibabibonamo imikino ahubwo babibonamo guhangana kweruye gukorwa na Muhozi arwanya M'uburengerazuba ari nako agumura abandi aberekeza mu gushyigikira Uburusiya.