Uburusiya bwasohoye impapuro zo gufata Karim Khan, umushinjacyaha mukuru wa ICC.
Nyuma yo gusohora impapuro zo guta muri yombi Perezida w'u Burusiya Vladimir Putin, kubera ibyaha ashinjwa na Ukraine byo gutwara bunyago abana bo muri Ukraine bakerekezwa m'u Burusiya, ubu U Burusiya nabwo bwasohoye impapuro zo gufata uyu mushinja cyaha mukuru wa ICC.
Impapuro zitanga uburenganzira bwo gufata Karim Khan, zasohowe n'u Burusiya kubera ko uyu Mugabo uhagarariye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ( ICC ) yashyigikiye itabwa muri yombi rya Perezida w'u Burusiya Vladimir Putin mu gihe bamuca icyuho.
Uyu mugabo Karim Khan, niwe wateguye impapuro zo guta muri yombi Perezida w'u Burusiya kubera ibyaha Ukraine ishinja Putin byo gutwara abana bo muri Ukraine kungufu bakajyanwa m'u Burusiya.
Uburusiya bwo buhakana ko aba bana bajyanwe kungufu, bukavuga ko bakuwe mu mirwano bakajyanwa ahantu hatekanye hatabateza ibibazo, Uburusiya bukavuga ko intambara nirangira bazasubizwa mu Gihugu cyabo.
Aba bana bakuwe muri Ukraine bakajyanwa m'u Burusiya, bivugwa ko bashakiwe imiryango babamo kandi ikaba imiryango yishoboye ibamenyera buri kimwe cyose, amakuru atangwa n'u Burusiya avuga ko babayeho neza.
Karim Khan yashyizeho impapuro zifata Putin agendeye kuri ibi byaha bitangwa na Ukraine muri ICC byo gushimuta abana bo muri iki Gihugu cya Ukraine. Nyuma yaho izi mpapuro zitanga ububasha bwo guta muri yombi Putin zigiriye hanze, Uburusiya nabwo bwakomeje kuvuga ko butazabyihanganira none nabwo burashyize busohoye Impapuro zigomba guta muri yombi Ukuriye uru Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ( ICC ) Bwana Karim Khan.
Ubutegetsi bwa Ukraine butangaza ko kuva aho intambara itangiriye Uburusiya bumaze gutwara abana 19, 000.
Si Putin gusa washyiriweho impapuro zimuta muri yombi, na Maria Lvova-Belova nawe ari mubagomba kuba bafatwa mu gihe basohoka m'u Burusiya bakerekeza mu Bihugu bifitanye amasezerano na ICC.
Uwasohoye izi mpapuro Khan avuka muri Edinburgh ho muri Scotland, akaba yaravutse ku i Taliki 30 Werurwe, 1970. Afite urugo m'Ubwami bw'Ubwongereza.
Bivugwa ko ari A merica iri inyuma yiri sohorwa ry'izi mpapuro kandi ko yakoresheje amafaranga menshi igamije gucura uyu mugambi no kuwushyira mu bikorwa.
Nubwo izi mpapurpo ziri hanze zo gufata Putin, Benshi bemeza ko ari ibintu bigoye kandi bitakwishorwamo n'Igihugu kibonetse cyose. Uburusiya bwaburiya Ibihugu byumva ko byafata Umukuru wabwo ko no kubigerageza gusa bizateza ibibazo uzabikora kandi bikamugiraho ingaruka zikomeye. Uwahoze ari Perezida w'Uburusiya Dmitry Medvedev we yavuze ko izo mpapuro nta handi zagira agaciro usibye mu_bwiherero kandi avuga ko uru Rukiko rushobora kuraswa rukagirwa amateka.