Ibihugu birenga 20, birifuza kwinjira muri BRICS._ISHEJA

Ibihugu bitandukanye bikomeje kwifuza kwinjira muri BRICS.

Ibihugu birenga 20, birifuza kwinjira muri BRICS._ISHEJA

Umu dipolomate ukomeye wo m'u Burusiya Sergey Ryabkov yatangaje ko ibihugu birenga 20 byifuza kwinjira mu muryango wa BRICS.

Yibutsa n'abashaka kwinjira muri uyu muryango ko ari umuryango w'Ibihugu bikurikira amahamme, aho gukurikira abategetsi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga Sergey Ryabkov , yatangaje ko umubare w'Ibihugu bikomeje gushaka kwinjira muri BRICS  ukomeje kwiyongera cyane. Ngo ibihugu bitandukanye bikomeje gusaba kuba ibinyamuryango bya BRICS.

Sergey Ryabkov  abona ari ibintu byiza kuko bizaha uyu muryango imbaraga kuruhando mpuzamahanga, kuko uhuriye kuntego zimwe ndetse ukaba umuryango ukurikira amahame aho kuba ukurikira abategetsi cyangwa se abandi bakomeye.

Sergey Ryabkov, yibukije abantu ko ibi bihugu byifuza kwinjira muri uyu muryango ubusabe bwabyo buzigwaho mu nama ya BRICS iteganijwe kubera muri Africa y'Epfo mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka.

Yakomeje atangaza ko ibihugu byo m'Uburasirazuba bwo hagati ndetse n'ibyo muri Asia-Pacific region byasabye kumugaragaro kwinjira muri uyu muryango. ati nubwo bidafite ababihagarariye muri BRICS ariko ubusabe bwabyo buzigwaho neza mu nama izabera i Johannesburg, kandi bizahabwa igisubizo kiza.

BRICS, n'umuryango w'Ubukungu n'Ubwirinzi uhuza  Uburusiya, Ubushinwa, Ubuhindi, Afrika y'Epfo na Brazil. Hari ibihugu byinshi byifuza kuwinjiramo harimo Iran, Arabia, Algeria, Egypt ibihugu bitandukanye byo muri Indo-Pacific ndetse n'ibindi byinshi bitandukanye.' 

Iran yasabye kwinjira muri BRICS, soma inkuru irambuye hano.