Ubufaransa gukura ingabo zabwo muri Niger iki Cyumweru._ISHEJA

Ubufaransa buvuye ku izima, bwemera gukura Abasilikare muri Niger.

Ubufaransa gukura ingabo zabwo muri Niger iki Cyumweru._ISHEJA

Ingabo z'Ubufaransa zirakurwa muri Niger iki Cyumweru, ibi ni ibitangazwa na Minisiteri y'ingabo y'Ubufaransa.

Nyuma y'igihe kitari gito ubutegetsi bw'Ubufaransa  buvuga ko butazakura ingabo zabwo n'Abadipolomate muri Niger, igihe cyatumye abavugaga batyo bisubiraho batangaza ibinyuranye n'ibyo bavugaga ko ingabo z'Ubufaransa zitangira kuvanwa muri Niger iki Cyumweru, ibi bibaye nyuma y'igitutu giciye mumyigaragamyo y'Abaturage,

Aho bamaganye Abafaransa kuburyo bukomeye cyane bavuga ko batabashaka mu gihugu cyabo, kuko  ntacyo babamariye mu myaka yose bahamaze ko bakwiye kubavira mu gihugu.

Umubano utifashe neza w'Ubufaransa na Niger watangiye Kuba mubi cyane ubwo abasilikare barindaga umukuru w'igihugu Mohammed Bazoum,  bahisemo kumuhirika biturutse mu kumubonamo igikoresho cya mpatsibihugu no kutita kunyungu z'abenegihugu ba Niger.

Nyuma yihirikwa rya Bazoum Abafaransa bakoze ibishoboka byose birimo gufatira ibihano Niger, kuyikangisha kuyigabaho ibitero bya Gisilikare ndetse no kuyiteza ECOWAS na Africa yunze ubumwe ariko ibi byose biba iby'ubusa. Abasilikare bafashe ubutegetsi bakomeza gutsimbarara babwira Abafaransa ko ni biba n'intambara ko biteguye gusekurana nabo. Abafaransa n'abanya_Amerika bagerageje no gukoresha ruswa y'ama_Dolari Miliyoni 200 bibwira ko abo basilikare nibaziteraho ijisho batezuka ariko nabyo biranga, abasilikare banze kuyafata maze Abafaransa n'abanya_Amerika bagwa mu kantu.

Mu gihugu cya Niger habarizwa abasilikare b'Abafaransa 1500 bariyo mu rwego rwo kurwanya iterabwoba mu gace ka Sahel.

Aba bose bakaba bagomba kuvanwayo nkuko bisabwa n'abafashe ubutegetsi muri iki Gihugu cya Niger, nyuma yo guhatiriza ubutegetsi bwa Niger bikozwe n'Abafaransa uyu munsi Abafaransa batangaje ko bagomba kubahiriza ubusabe bw'ubutegetsi bwa Niger nubwo rwose bavuga ko batabwemera kuko ababuriho babufashe kungufu.

Abafaransa kandi mbere y'uko birukanwa muri Niger babanje kwirukanwa muri Guinea, Burkina Faso, Repubulika ya Central Africa na Mali.

Stay informed ku isheja.