Ibihugu byemerewe kwinjira muri BRICS._ISHEJA

Ibihugu bishya byemerewe kwinjira mumuryango wa BRICS.

Ibihugu byemerewe kwinjira muri BRICS._ISHEJA

Muri uyu muryango hari hasanzwemo ibihugu 5, aribyo Uburusiya, Ubushinwa, Ubuhindi, Brasil na Africa y'Epfo. Ubu hiyongereyeho ibihugu 6 byose byemerewe kwinjira muri BRICS mu ntangiriro y'umwaka wa 2024.

Inama iri kubera muri Africa y'Epfo ya BRICS niyo yemeje uyu mwanzuro wo kwakira ibihugu binyamuryango bishya aribyo Argentina, Arabia, Iran, Emirates z'Abarabu hamwe n'ibihugu 2 byo muri Africa ari byo Misili na Ethiopia. Ibi Bihugu byose byahawe inzandiko zibyemerera kwinjira muri uyu muryango wa BRICS ku italiki ya mbere Mutara 2024.

Uyu muryango uzahita ugira imbaraga zitandukanye harimo nko kugira ijambo kuruhando mpuzamahanga, kugira ubukungu bukomeye ndetse n'abaturage benshi. Uyu muryango kuri ubu niwo uyoboye ubukungu bw'Isi nti hakiyoboye G7

Nubwo iyi nama iri kubera muri Africa y'Epfo yatangiye hari ingingimira yo gutinya kwakira abanyamuryango bashya kubera kwikanga ko America yawucengera igamije kuwusenya ndetse no kwikanga imbaraga z'u Bushinwa kuruhande rw'u Buhindi, byarangiye ibihugu byose byemeranyije kwagura uyu muryango ngo urusheho gukomera.

Iyi Nama kandi yibanze kungingo yo gusenya I dollar rya America mu Bihugu binyamuryango, abategetsi bashimangira ko hakwiye gukoreshwa amafaranga y'Ibihugu binyamuryango aho gukomeza gukoresha ama dallar ya Leta zunze ubumwe za America. 

Ibi bintu America ntibibona neza kuko ari ugusenya system yayo ihatse Isi igihe kirekire ndetse no kuyihombya kuko yungukira mu izenguruka ry'ama dollar ku Isi yose.

Ubu America igiye gusigara iyoboye iterabwoba no gusenya ibihugu bitayumva.